Kubara 3:1-51

3  Aba ni bo bakomotse kuri Aroni na Mose, igihe Yehova yavuganaga na Mose ku musozi wa Sinayi.+  Aya ni yo mazina y’abahungu ba Aroni: uw’imfura yari Nadabu, hagakurikiraho Abihu,+ Eleyazari+ na Itamari.+  Ayo ni yo mazina y’abahungu ba Aroni, abatambyi basutsweho amavuta, bagashyirwa ububasha mu biganza kugira ngo bakore umurimo w’ubutambyi.+  Icyakora Nadabu na Abihu baguye imbere ya Yehova, igihe bazanaga imbere ya Yehova umuriro utemewe+ mu butayu bwa Sinayi; bapfuye nta bahungu basize. Ariko Eleyazari+ na Itamari+ bakomeje gukorana umurimo w’ubutambyi na se Aroni.  Nuko Yehova abwira Mose ati  “igiza hafi abagize umuryango wa Lewi,+ ubashyire imbere ya Aroni umutambyi kugira ngo bajye bamukorera.+  Bajye bakora imirimo bashinzwe kumukorera n’iyo bashinzwe gukorera iteraniro ryose imbere y’ihema ry’ibonaniro, imirimo ifitanye isano n’ihema.  Bajye bita ku bikoresho+ byose by’ihema ry’ibonaniro, imirimo bashinzwe gukorera Abisirayeli, bityo babe bashohoje imirimo ifitanye isano n’ihema.+  Abalewi uzabahe Aroni n’abahungu be. Batoranyijwe mu Bisirayeli kugira ngo bahabwe Aroni.+ 10  Aroni n’abahungu be uzabahe inshingano yo kwita ku mirimo y’ubutambyi,+ kandi undi muntu uzegera ihema ry’ibonaniro azicwe.”+ 11  Yehova akomeza kubwira Mose ati 12  “jyeweho, ntoranyije Abalewi mu Bisirayeli kugira ngo bajye mu cyimbo cy’imfura+ zose zo mu Bisirayeli. Abalewi bazaba abanjye, 13  kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa,+ niyereje uburiza bwose bwo mu Bisirayeli, mu bantu no mu matungo.+ Buzaba ubwanjye. Ndi Yehova.” 14  Yehova yongera kuvugana na Mose mu butayu bwa Sinayi,+ aramubwira ati 15  “barura abakomoka kuri Lewi bose ukurikije amazu ya ba sekuruza n’imiryango yabo. Uzabarure ab’igitsina gabo bose uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kujyana hejuru.”+ 16  Mose atangira kubabarura nk’uko Yehova yari yabimubwiye, abikora nk’uko yari yabitegetswe. 17  Aya ni yo mazina ya bene Lewi:+ Gerushoni, Kohati na Merari.+ 18  Aya ni yo mazina ya bene Gerushoni hakurikijwe imiryango yabo: Libuni na Shimeyi.+ 19  Bene Kohati+ hakurikijwe imiryango yabo ni Amuramu, Isuhari,+ Heburoni na Uziyeli. 20  Bene Merari+ hakurikijwe imiryango yabo ni Mahali+ na Mushi.+ Iyo ni yo miryango y’Abalewi hakurikijwe amazu ya ba sekuruza. 21  Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abalibuni+ n’umuryango w’Abashimeyi.+ Iyo ni yo yari imiryango y’Abagerushoni. 22  Habaruwe Abagerushoni b’igitsina gabo bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru.+ Ababaruwe bose hamwe bari ibihumbi birindwi na magana atanu.+ 23  Imiryango y’Abagerushoni yakambikaga inyuma y’ihema,+ mu ruhande rw’iburengerazuba. 24  Umutware w’inzu y’Abagerushoni yari Eliyasafu mwene Layeli. 25  Inshingano ya bene Gerushoni+ mu ihema ry’ibonaniro yari iyo kwita ku ihema ubwaryo, ku myenda yaryo+ n’ibyo kuritwikira,+ umwenda wo gukinga+ mu muryango w’ihema ry’ibonaniro, 26  imyenda+ y’urugo n’umwenda wo gukinga+ mu irembo ry’urugo rwari rukikije ihema n’igicaniro, imigozi y’ihema+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo. 27  Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abamuramu, uw’Abisuhari, uw’Abaheburoni n’uw’Abuziyeli. Iyo ni yo yari imiryango y’Abakohati.+ 28  Abakohati b’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, bari ibihumbi umunani na magana atandatu. Bitaga ku mirimo ifitanye isano n’ahera.+ 29  Imiryango y’Abakohati yakambikaga mu ruhande rw’ihema rureba mu majyepfo.+ 30  Umutware w’inzu y’Abakohati yari Elizafani mwene Uziyeli.+ 31  Inshingano+ yabo yari iyo kwita ku Isanduku,+ ameza,+ igitereko cy’amatara,+ ibicaniro+ n’ibikoresho+ bikoreshwa ahera, umwenda ukingiriza+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo. 32  Umutware utwara abatware b’Abalewi yari Eleyazari+ mwene Aroni umutambyi, wari ufite inshingano yo kugenzura abari bashinzwe imirimo irebana n’ahera. 33  Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamahali+ n’uw’Abamushi.+ Iyo ni yo yari imiryango y’Abamerari.+ 34  Abamerari b’igitsina gabo babaruwe uhereye ku bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kujyana hejuru, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.+ 35  Umutware w’inzu y’Abamerari yari Suriyeli mwene Abihayili. Bakambikaga mu ruhande rw’ihema rureba mu majyaruguru.+ 36  Inshingano ya bene Merari yari iyo kwita ku bizingiti+ by’ihema, imitambiko+ yaryo, inkingi+ zaryo n’ibisate by’umuringa biciyemo imyobo yo kuzishingamo, ibikoresho+ byaryo byose n’indi mirimo+ yose ijyanirana na byo, 37  inkingi+ z’urugo n’ibisate by’umuringa biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ imambo zose z’urugo n’imigozi yarwo. 38  Abakambikaga imbere y’ihema mu ruhande rwerekeye iburasirazuba, imbere y’ihema ry’ibonaniro aherekeye aho izuba rirasira, ni Mose na Aroni n’abahungu be, bitaga ku mirimo yose yo mu ihema,+ ari yo mirimo bakoreraga Abisirayeli. Undi muntu wari kwegera ihema ry’ibonaniro yari kwicwa.+ 39  Abalewi b’igitsina gabo bose uhereye ku bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kujyana hejuru, abo Mose na Aroni babaruye bose bakurikije imiryango yabo nk’uko babitegetswe na Yehova, bari ibihumbi makumyabiri na bibiri. 40  Hanyuma Yehova abwira Mose ati “barura imfura zose z’Abisirayeli, ab’igitsina gabo uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kujyana hejuru,+ umenye umubare wabo. 41  Untoranyirize Abalewi mu cyimbo cy’imfura zose z’Abisirayeli,+ n’amatungo y’Abalewi mu cyimbo cy’uburiza bwose bw’amatungo y’Abisirayeli.+ Ndi Yehova.” 42  Nuko Mose atangira kubarura imfura zose zo mu Bisirayeli nk’uko Yehova yari yabimutegetse. 43  Ab’igitsina gabo bose b’imfura babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kujyana hejuru, bari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri na mirongo irindwi na batatu. 44  Yehova akomeza kubwira Mose ati 45  “fata Abalewi mu cyimbo cy’imfura zose z’Abisirayeli, n’amatungo y’Abalewi mu cyimbo cy’amatungo yabo; Abalewi bazaba abanjye.+ Ndi Yehova. 46  Kugira ngo ucungure+ imfura zo mu Bisirayeli magana abiri na mirongo irindwi n’eshatu zirenga ku mubare w’Abalewi,+ 47  uzahabwe shekeli* eshanu kuri buri muntu.+ Izo shekeli zizabe zigezwe kuri shekeli y’ahera. Shekeli imwe ingana na gera* makumyabiri.+ 48  Ayo mafaranga uzayahe Aroni n’abahungu be ho incungu y’abarenga ku mubare w’Abalewi.” 49  Nuko Mose yakira amafaranga yatanzwe ho incungu yo gucungura abarengaga ku mubare w’Abalewi. 50  Amafaranga yakiriye yo gucungura imfura zo mu Bisirayeli yari shekeli igihumbi na magana atatu na mirongo itandatu n’eshanu, zagezwe kuri shekeli y’ahera. 51  Nuko Mose aha Aroni n’abahungu be ayo mafaranga yatanzwe ho incungu nk’uko Yehova yari yabimubwiye, abikora nk’uko Yehova yari yabimutegetse.

Ibisobanuro ahagana hasi