Kubara 26:1-65

26  Nyuma y’icyorezo+ Yehova abwira Mose na Eleyazari umuhungu wa Aroni umutambyi, ati  “mubarure iteraniro ryose ry’Abisirayeli mukurikije amazu ya ba sekuruza, mubarure kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba muri Isirayeli bose.”+  Nuko Mose na Eleyazari+ umutambyi bababwirira mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu,+ hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko,+ bati  “mubarure abafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru nk’uko Yehova yabitegetse Mose.”+ Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa ni aba:  Rubeni, imfura ya Isirayeli.+ Bene Rubeni ni Hanoki+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahanoki, Palu+ wakomotsweho n’umuryango w’Abapalu,  Hesironi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Karumi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abakarumi.  Iyo ni yo miryango y’Abarubeni. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo ine na bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.+  Palu yabyaye Eliyabu.  Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Datani+ na Abiramu,+ bari mu bahamagarwaga mu iteraniro, ni bo ba bandi bifatanyije na Kora+ bakarwanya Mose na Aroni, ubwo barwanyaga Yehova. 10  Icyo gihe ubutaka bwarasamye burabamira.+ Naho Kora we, yapfuye igihe we n’abagabo magana abiri na mirongo itanu+ bari bafatanyije bakongorwaga n’umuriro. Babereye abandi akabarore.+ 11  Icyakora abahungu ba Kora bo ntibapfuye.+ 12  Bene Simeyoni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Nemuweli+ yakomotsweho n’umuryango w’Abanemuweli, Yamini+ akomokwaho n’umuryango w’Abayamini, Yakini+ akomokwaho n’umuryango w’Abayakini, 13  Zera akomokwaho n’umuryango w’Abazera, na Shawuli+ akomokwaho n’umuryango w’Abashawuli. 14  Iyo ni yo miryango y’Abasimeyoni. Bari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri.+ 15  Bene Gadi+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Sefoni yakomotsweho n’umuryango w’Abasefoni, Hagi akomokwaho n’umuryango w’Abahagi, Shuni akomokwaho n’umuryango w’Abashuni, 16  Ozini akomokwaho n’umuryango w’Abozini, Eri akomokwaho n’umuryango w’Aberi, 17  Arodi akomokwaho n’umuryango w’Abarodi, na Areli+ akomokwaho n’umuryango w’Abareli. 18  Iyo ni yo miryango ya bene Gadi. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo ine na magana atanu.+ 19  Bene Yuda+ ni Eri+ na Onani.+ Ariko Eri na Onani baguye mu gihugu cy’i Kanani.+ 20  Bene Yuda n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shela+ yakomotsweho n’umuryango w’Abashela, Peresi+ akomokwaho n’umuryango w’Abaperesi, na Zera+ akomokwaho n’umuryango w’Abazera. 21  Bene Peresi ni aba: Hesironi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Hamuli+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahamuli. 22  Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Yuda.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu na magana atanu.+ 23  Bene Isakari+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Tola+ yakomotsweho n’umuryango w’Abatola, Puwa akomokwaho n’umuryango w’Abapuwa, 24  Yashubu akomokwaho n’umuryango w’Abayashubu, naho Shimuroni+ akomokwaho n’umuryango w’Abashimuroni. 25  Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Isakari. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana atatu.+ 26  Bene Zabuloni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Seredi yakomotsweho n’umuryango w’Abaseredi, Eloni akomokwaho n’umuryango w’Abeloni, na Yahileli+ akomokwaho n’umuryango w’Abayahileli. 27  Iyo ni yo miryango y’Abazabuloni. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itandatu na magana atanu.+ 28  Yozefu+ yakomotsweho n’umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu.+ 29  Abakomotse kuri Manase+ ni Makiri+ wakomotsweho n’umuryango w’Abamakiri. Makiri yabyaye Gileyadi.+ Gileyadi yakomotsweho n’umuryango w’Abagileyadi. 30  Aba ni bo bene Gileyadi: Yezeri+ wakomotsweho n’umuryango w’Abayezeri, Heleki wakomotsweho n’umuryango w’Abaheleki, 31  Asiriyeli wakomotsweho n’umuryango w’Abasiriyeli, Shekemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashekemu, 32  Shemida+ wakomotsweho n’umuryango w’Abashemida, na Heferi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abaheferi. 33  Selofehadi mwene Heferi nta bahungu yagiraga, yari afite abakobwa gusa.+ Amazina y’abakobwa ba Selofehadi ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa.+ 34  Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Manase. Ababaruwe ni ibihumbi mirongo itanu na bibiri na magana arindwi.+ 35  Bene Efurayimu+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shutela+ yakomotsweho n’umuryango w’Abashutela, Bekeri akomokwaho n’umuryango w’Ababekeri, naho Tahani+ akomokwaho n’umuryango w’Abatahani. 36  Aba ni bo bakomotse kuri Shutela: Erani yakomotsweho n’umuryango w’Aberani. 37  Iyo ni yo miryango ya bene Efurayimu.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana atanu. Abo ni bo bene Yozefu n’imiryango yabakomotseho.+ 38  Bene Benyamini+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Bela+ yakomotsweho n’umuryango w’Ababela, Ashibeli+ akomokwaho n’umuryango w’Abashibeli, Ahiramu akomokwaho n’umuryango w’Abahiramu, 39  Shefufamu akomokwaho n’umuryango w’Abashufamu, naho Hufamu+ akomokwaho n’umuryango w’Abahufamu. 40  Bela yabyaye Arudi na Namani.+ Arudi yakomotsweho n’umuryango w’Abarudi, Namani akomokwaho n’umuryango w’Abanamani. 41  Iyo ni yo miryango ya bene Benyamini.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu.+ 42  Bene Dani+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shuhamu yakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Iyo ni yo miryango y’abakomotse kuri Dani+ nk’uko imiryango yabo iri. 43  Mu miryango yose y’Abashuhamu, ababaruwe bari ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana ane.+ 44  Bene Asheri+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Imuna+ yakomotsweho n’umuryango w’Abimuna, Ishivi+ akomokwaho n’umuryango w’Abishivi, naho Beriya akomokwaho n’umuryango w’Ababeriya. 45  Abakomotse kuri Beriya ni Heberi wakomotsweho n’umuryango w’Abaheberi, na Malikiyeli+ wakomotsweho n’umuryango w’Abamalikiyeli. 46  Umukobwa wa Asheri yitwaga Sera.+ 47  Iyo ni yo miryango ya bene Asheri.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.+ 48  Bene Nafutali+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Yahiseli+ yakomotsweho n’umuryango w’Abayahiseli, Guni+ akomokwaho n’umuryango w’Abaguni, 49  Yeseri+ akomokwaho n’umuryango w’Abayeseri, naho Shilemu+ akomokwaho n’umuryango w’Abashilemu. 50  Iyo ni yo miryango y’abakomotse kuri Nafutali.+ Ababaruwe ni ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana ane.+ 51  Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli. Bari abantu ibihumbi magana atandatu na kimwe na magana arindwi na mirongo itatu.+ 52  Hanyuma Yehova abwira Mose ati 53  “abo ni bo bazagabanywa igihugu, bagahabwa gakondo hakurikijwe umubare w’amazina yabo.+ 54  Abenshi uzabahe gakondo nini, abake ubahe gakondo nto.+ Buri muryango uzahabwa gakondo hakurikijwe umubare w’abawubaruwemo. 55  Igihugu kizagabanywe hakoreshejwe ubufindo.+ Bazahabwe gakondo hakurikijwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza. 56  Bazajya bahabwa gakondo yabo hakoreshejwe ubufindo, baba abake cyangwa abenshi.” 57  Aba ni bo babaruwe mu miryango y’Abalewi:+ Gerushoni+ wakomotsweho n’umuryango w’Abagerushoni, Kohati+ wakomotsweho n’umuryango w’Abakohati, na Merari+ wakomotsweho n’umuryango w’Abamerari. 58  Iyi ni yo miryango y’Abalewi: umuryango w’Abalibuni,+ umuryango w’Abaheburoni,+ umuryango w’Abamahali,+ umuryango w’Abamushi+ n’umuryango w’Abakora.+ Kohati+ yabyaye Amuramu.+ 59  Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi,+ akaba umukobwa Lewi yabyariye muri Egiputa. Hashize igihe, Yokebedi abyarira Amuramu Aroni na Mose na mushiki wabo Miriyamu.+ 60  Hanyuma Aroni abyara Nadabu, Abihu,+ Eleyazari na Itamari.+ 61  Ariko Nadabu na Abihu baguye imbere ya Yehova+ bazize kuba barazanye umuriro utemewe imbere ye. 62  Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu.+ Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta gakondo bari kuzahabwa muri bo.+ 63  Abo ni bo Mose na Eleyazari umutambyi babaruye igihe babaruriraga Abisirayeli mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+ 64  Ariko muri abo babaruwe icyo gihe, nta n’umwe wari ukiriho mu bo Mose na Aroni umutambyi babaruriye mu butayu bwa Sinayi,+ 65  kuko Yehova yari yaravuze ibyabo ati “bazagwa mu butayu.”+ Ni yo mpamvu nta n’umwe muri bo wari ukiriho, uretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.+

Ibisobanuro ahagana hasi