Kubara 18:1-32
18 Yehova abwira Aroni ati “wowe n’abahungu bawe n’abo mu nzu ya so muzaryozwa icyaha cyo kurenga ku mategeko arebana n’ahera,+ kandi wowe n’abahungu bawe muzaryozwa icyaha kizakorerwa umurimo wanyu w’ubutambyi.+
2 Wigize hafi abavandimwe bawe bo mu muryango wa Lewi, abo so akomokamo, kugira ngo mufatanye kandi bagukorere+ wowe n’abahungu bawe, imbere y’ihema ry’Igihamya.+
3 Bazakore imirimo bashinzwe kugukorera n’iyo bashinzwe gukorera mu ihema hose.+ Icyakora ntibazegere ibikoresho by’ahera n’igicaniro kugira ngo badapfa,+ ndetse namwe mugapfa.
4 Bazafatanye nawe kandi bajye basohoza inshingano bafite mu ihema ry’ibonaniro zirebana n’imirimo y’ihema yose, kandi ntihakagire utari uwo muri mwe ubegera.+
5 Muzasohoze inshingano irebana n’ahera+ n’inshingano yanyu irebana n’igicaniro+ kugira ngo Imana itongera kurakarira+ Abisirayeli.
6 Dore jye natoranyije abavandimwe banyu b’Abalewi mu bandi Bisirayeli+ kugira ngo mbabahe;+ batoranyirijwe Yehova kugira ngo bakore imirimo mu ihema ry’ibonaniro.+
7 Wowe n’abahungu bawe muzasohoze neza umurimo wanyu w’ubutambyi, haba ku gicaniro cyangwa imbere y’umwenda ukingiriza;+ muzakore umurimo wanyu.+ Umurimo w’ubutambyi nywubahaye ho impano; utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.”+
8 Yehova yongera kubwira Aroni ati “dore naguhaye inshingano yo kwita ku maturo bantura.+ Amaturo yera yose y’Abisirayeli nayaguhayeho umugabane wowe n’abahungu bawe kugeza ibihe bitarondoreka.+
9 Imigabane y’ibintu byera ikurwa ku bitambo bikongorwa n’umuriro izabe iyawe. Ibitambo byose abantu bantura, hakubiyemo ituro ry’ibinyampeke,+ igitambo gitambirwa ibyaha+ n’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha,+ ni ibintu byera cyane bikugenewe wowe n’abahungu bawe.
10 Ujye ubirira ahantu hera cyane.+ Umuntu w’igitsina gabo wese azabiryeho.+ Bizakubere ikintu cyera.+
11 Ibi na byo bizaba ibyawe: amaturo+ yose Abisirayeli batanga hamwe n’ibitambo byabo bizunguzwa.+ Narabiguhaye wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ ngo bibe umugabane wawe kugeza ibihe bitarondoreka. Umuntu wese wo mu nzu yawe udahumanye ashobora kubiryaho.+
12 “Amavuta meza kurusha ayandi yose na divayi nshya iryoshye kurusha izindi zose n’ibinyampeke n’umuganura w’imbuto+ bazajya bazanira Yehova, narabibahaye.+
13 Imbuto zeze mbere y’izindi mu mirima yabo yose bazajya bazanira Yehova, zizaba izanyu.+ Umuntu wese wo mu nzu yawe udahumanye ashobora kuziryaho.
14 “Ikintu cyose cyo muri Isirayeli cyeguriwe Imana burundu kizaba icyanyu.+
15 “Uburiza bwose+ Abisirayeli bazatura Yehova, bwaba ubwo mu bantu cyangwa ubwo mu matungo, buzaba ubwanyu. Ariko ugomba gucungura uburiza bwo mu bantu;+ ndetse n’uburiza bwo mu matungo ahumanye uzabucungure.+
16 Uzatange ikiguzi cy’incungu cyo gucungura uburiza bufite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, ukurikije igiciro cyemejwe, ni ukuvuga shekeli eshanu zigezwe kuri shekeli y’ahera,+ ingana na gera makumyabiri.+
17 Icyakora ikimasa cy’uburiza, isekurume y’intama y’uburiza n’ihene y’uburiza, ntuzabicungure+ kuko ari ibyera. Amaraso yabyo+ uzayaminjagire ku gicaniro. Urugimbu rwabyo uzarwose rube igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+
18 Inyama zabyo zizaba izawe. Zizaba izawe nk’uko inkoro y’ituro rizunguzwa n’itako ry’iburyo na byo ari ibyawe.+
19 Amaturo yera yose+ Abisirayeli bazatura Yehova, nayaguhaye ho umugabane wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe kugeza ibihe bitarondoreka.+ Ni isezerano ridakuka* Yehova yagiranye nawe n’urubyaro rwawe, kugeza ibihe bitarondoreka.”+
20 Yehova yongera kubwira Aroni ati “ntuzahabwa umurage mu gihugu cyabo kandi nta mugabane uzagira hagati muri bo.+ Ni jye mugabane wawe n’umurage wawe mu Bisirayeli.+
21 “Bene Lewi nabahaye kimwe cya cumi+ ho umurage mu Bisirayeli ngo kibabere igihembo cy’umurimo bakora, ari wo murimo wo mu ihema ry’ibonaniro.
22 Abisirayeli ntibazongere kuza hafi y’ihema ry’ibonaniro batazagibwaho n’icyaha bagapfa.+
23 Abalewi bazajya bakora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro, kandi ni bo bazaryozwa ibyaha abantu bazakora bagacumura ku hantu hera.+ Iri ni ryo tegeko ry’ibihe bitarondoreka kuri mwe n’abazabakomokaho: Abalewi ntibazahabwe umurage+ mu Bisirayeli.
24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova nagihaye Abalewi ho umurage, ni yo mpamvu nababwiye nti ‘ntibazahabwe umurage+ mu Bisirayeli.’”
25 Nuko Yehova abwira Mose ati
26 “ubwire Abalewi uti ‘Abisirayeli bazajya babaha kimwe cya cumi nabatse nkakibaha ngo kibabere umurage.+ Kuri icyo kimwe cya cumi, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mugiture Yehova.+
27 Iryo ni ryo rizafatwa nk’ituro ryanyu ry’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho,+ nk’ituro rya divayi yo mu rwengero cyangwa ituro ry’amavuta rivuye aho bayakamurira.
28 Uko ni ko muzaha Yehova ituro mukuye ku bya cumi byose muzajya muhabwa n’Abisirayeli. Kuri ibyo bya cumi mujye mukuraho ituro rya Yehova murihe Aroni umutambyi.
29 Ku maturo yose muzajya muhabwa, mujye mukuraho amaturo y’ubwoko bwose arusha ayandi kuba meza muyature Yehova,+ abe ikintu cyera kivanywe kuri ayo maturo.’
30 “Ubabwire uti ‘nimutanga ibyiza kurusha ibindi+ mukuye kuri ayo maturo, ibisigaye bizababere nk’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho, nka divayi yo mu rwengero cyangwa amavuta avuye aho bayakamurira.
31 Mujye mubirira aho mushaka hose, mwe n’imiryango yanyu, kuko ari igihembo cy’imirimo mukorera mu ihema ry’ibonaniro.+
32 Nimutanga ibyiza kuruta ibindi kuri ayo maturo muhabwa, bizatuma mutagibwaho n’icyaha; kandi ntimugahumanye ibintu byera by’Abisirayeli kugira ngo mudapfa.’”+