Kubara 2:1-34
2 Nuko Yehova abwira Mose na Aroni ati
2 “buri wese mu Bisirayeli ajye akambika mu itsinda abarirwamo ry’imiryango itatu,+ hafi y’ikimenyetso kiranga amazu ya ba sekuruza. Bajye bakambika bakikije ihema ry’ibonaniro.
3 “Abazajya bakambika iburasirazuba, ni itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware w’umuryango wa Yuda ni Nahashoni+ mwene Aminadabu.
4 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu.+
5 Abazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Isakari.+ Umutware w’umuryango wa bene Isakari ni Netaneli+ mwene Suwari.
6 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane.+
7 Abandi bazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Zabuloni. Umutware wa bene Zabuloni ni Eliyabu+ mwene Heloni.
8 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane.+
9 “Ababaruwe bose mu nkambi ihagarariwe n’umuryango wa Yuda, ni ibihumbi ijana na mirongo inani na bitandatu na magana ane, hakurikijwe imitwe barimo. Ni bo bazajya bahaguruka mbere.+
10 “Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni+ rizajya rikambika mu majyepfo, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Rubeni ni Elisuri+ mwene Shedewuri.
11 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu.+
12 Abazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Simeyoni. Umutware w’umuryango wa bene Simeyoni ni Shelumiyeli+ mwene Surishadayi.
13 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itanu n’icyenda na magana atatu.+
14 Abandi bazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Gadi. Umutware wa bene Gadi ni Eliyasafu+ mwene Reweli.
15 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu na mirongo itanu.+
16 “Ababaruwe bose mu nkambi ihagarariwe n’umuryango wa Rubeni, ni ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana ane na mirongo itanu, hakurikijwe imitwe barimo. Bazajya bahaguruka ari aba kabiri.+
17 “Igihe cyo kwimura ihema ry’ibonaniro+ nikigera, inkambi y’Abalewi+ ijye igenda hagati y’izindi.
“Uko bakambitse ni na ko bazajya bahaguruka,+ buri wese mu mwanya we, bakurikije amatsinda babarirwamo y’imiryango itatu itatu.
18 “Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu+ rizajya rikambika mu burengerazuba, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Efurayimu ni Elishama+ mwene Amihudi.
19 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo ine na magana atanu.+
20 Abazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Manase.+ Umutware w’umuryango wa bene Manase ni Gamaliyeli+ mwene Pedasuri.
21 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri.+
22 Abandi bazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Benyamini.+ Umutware wa bene Benyamini ni Abidani+ mwene Gideyoni.
23 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane.+
24 “Ababaruwe bose mu nkambi ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu ni ibihumbi ijana n’umunani n’ijana, hakurikijwe imitwe barimo. Bazajya bahaguruka ari aba gatatu.+
25 “Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Dani rizajya rikambika mu majyaruguru, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Dani ni Ahiyezeri+ mwene Amishadayi.
26 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi.+
27 Abazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Asheri. Umutware w’umuryango wa bene Asheri ni Pagiyeli+ mwene Okirani.
28 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu.+
29 Abandi bazajya bakambika iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Nafutali.+ Umutware wa bene Nafutali ni Ahira+ mwene Enani.
30 Abo mu mutwe we babaruwe ni ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.+
31 “Ababaruwe bose mu nkambi ihagarariwe n’umuryango wa Dani, ni ibihumbi ijana na mirongo itanu na birindwi na magana atandatu. Ni bo bazajya bahaguruka nyuma+ mu matsinda Abisirayeli babarirwamo y’imiryango itatu itatu.”
32 Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli hakurikijwe amazu ya ba sekuruza. Ababaruwe bose hakurikijwe aho bakambitse mu mitwe yabo, bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.+
33 Ariko Abalewi ntibabaruwe+ mu Bisirayeli, nk’uko Yehova yategetse Mose.
34 Abisirayeli bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose.+ Uko ni ko bakambikaga mu matsinda y’imiryango itatu itatu,+ kandi ni na ko bahagurukaga,+ buri wese mu muryango we, bakurikije amazu ya ba sekuruza.