Kubara 22:1-41

22  Nuko Abisirayeli bava aho bakambika mu bibaya by’ubutayu bw’i Mowabu,+ hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.  Balaki+ mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bari barakoreye Abamori byose.  Abamowabu batinya cyane Abisirayeli kuko bari benshi, babakura umutima.+  Abamowabu babwira abakuru b’i Midiyani+ bati “iri teraniro rizamaraho abadukikije bose nk’uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.” Icyo gihe Balaki+ mwene Sipori ni we wari umwami w’i Mowabu.  Yohereza intumwa kuri Balamu+ mwene Bewori w’i Petori,+ iri kuri rwa Ruzi+ ruri mu gihugu cy’ubwoko bwe, ngo zimubwire ziti “dore hari abantu bavuye muri Egiputa. Bazimagije igihugu cyose kugeza aho umuntu ashobora kureba,+ kandi bakambitse imbere yanjye.  None ndakwinginze ngwino umvumire+ aba bantu kuko bandusha amaboko. Wenda nashobora kubanesha nkabirukana mu gihugu; nzi ko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo uvumye akagibwaho n’umuvumo.”+  Nuko abakuru b’i Mowabu n’abakuru b’i Midiyani bafata urugendo bajyanye ingemu,+ basanga Balamu+ bamubwira ubutumwa bwa Balaki.  Arababwira ati “nimurare hano iri joro, icyo Yehova ari bumbwire ni cyo nzababwira.”+ Nuko abatware b’i Mowabu barara kwa Balamu.  Imana isanga Balamu iramubaza+ iti “bariya bantu bari iwawe ni ba nde?” 10  Nuko Balamu asubiza Imana y’ukuri ati “Balaki+ mwene Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ati 11  ‘dore hari abantu bavuye muri Egiputa kandi bazimagije igihugu cyose kugeza aho umuntu ashobora kureba.+ None ngwino ubamvumire.+ Wenda nashobora kubarwanya nkabirukana.’” 12  Ariko Imana ibwira Balamu iti “ntujyane na bo. Ntuvume ubwo bwoko+ kuko bwahawe umugisha.”+ 13  Bukeye Balamu arabyuka abwira abatware ba Balaki ati “nimwisubirire mu gihugu cyanyu, kuko Yehova yanze ko njyana namwe.” 14  Abatware b’i Mowabu barahaguruka basanga Balaki, baramubwira bati “Balamu yanze kuzana natwe.”+ 15  Ariko Balaki yohereza abandi batware barusha aba mbere ubwinshi n’icyubahiro. 16  Na bo bajya kwa Balamu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori yavuze ati ‘ndakwinginze, ntihagire ikikubuza kunyitaba, 17  kuko nzaguhesha icyubahiro cyinshi,+ kandi icyo uzavuga cyose nzagikora.+ None ndakwinginze, ngwino umvumire ubu bwoko.’” 18  Ariko Balamu asubiza abagaragu ba Balaki ati “naho Balaki yampa inzu ye yuzuye ifeza na zahabu, sinarenga ku itegeko rya Yehova Imana yanjye ngo nkore ikintu cyoroheje cyangwa igikomeye.+ 19  None namwe nimurare hano iri joro, kugira ngo numve ikindi Yehova ari bumbwire.”+ 20  Nuko Imana isanga Balamu nijoro iramubwira iti “niba aba bantu baje kuguhamagara, haguruka ujyane na bo. Ariko rero, icyo nzakubwira ni cyo uzavuga.”+ 21  Mu gitondo Balamu arabyuka ategura indogobe ye, ajyana n’abatware b’i Mowabu.+ 22  Balamu agiye Imana irarakara. Umumarayika wa Yehova ahagarara mu nzira kugira ngo amutangire.+ Balamu yari ahetswe n’indogobe ye, ari kumwe n’abagaragu be babiri. 23  Iyo ndogobe ibonye umumarayika wa Yehova ahagaze mu nzira yakuye inkota,+ ishaka kuva mu nzira ngo ice mu gisambu, ariko Balamu arayikubita kugira ngo ayigarure mu nzira. 24  Umumarayika wa Yehova ahagarara mu kayira gato kari hagati y’inkuta z’amabuye zari zizitiye imirima y’imizabibu. 25  Indogobe ibonye umumarayika wa Yehova, itangira kwegera urukuta cyane, bituma ibyigira ikirenge cya Balamu ku rukuta, arongera arayikubita. 26  Umumarayika wa Yehova arongera yigira imbere ahagarara ahantu hafunganye, aho bitashobokaga gukatira iburyo cyangwa ibumoso. 27  Iyo ndogobe yari ihetse Balamu ibonye umumarayika wa Yehova iraryama. Balamu ararakara+ ayikubita inkoni ye. 28  Amaherezo Yehova abumbura akanwa k’iyo ndogobe,+ maze ibaza Balamu iti “nagutwaye iki cyatumye unkubita incuro eshatu zose?”+ 29  Balamu asubiza iyo ndogobe ati “ni ukubera ko wangomeye. Iyo nza kugira inkota mba nakwishe!”+ 30  Iyo ndogobe ibaza Balamu iti “si ndi indogobe yawe wagenzeho mu buzima bwawe bwose kugeza uyu munsi? Ese hari ubwo nigeze ngukorera ibintu nk’ibi?”+ Arayisubiza ati “oya!” 31  Yehova afungura Balamu amaso,+ abona umumarayika wa Yehova ahagaze mu nzira yakuye inkota. Ahita yikubita hasi yubamye. 32  Nuko umumarayika wa Yehova aramubaza ati “kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Jye ubwanjye naje kugutangira, kuko urugendo rwawe rudahuje n’ibyo nshaka.+ 33  Indogobe yambonye igerageza kumpunga incuro eshatu zose.+ Iyo itaza kumpunga, mba nakwishe+ ariko yo nkayihorera.” 34  Balamu abwira umumarayika wa Yehova ati “nacumuye,+ kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze mu nzira uje kuntangira. Niba ubona ko bidakwiriye, reka nsubireyo.” 35  Umumarayika wa Yehova abwira Balamu ati “jyana n’aba bantu,+ ariko icyo nzakubwira ni cyo uzavuga.”+ Balamu arakomeza ajyana n’abatware ba Balaki. 36  Balaki yumvise ko Balamu aje, ahita ajya kumusanganira mu mugi w’i Mowabu uri ku nkombe ya Arunoni, ku rugabano rw’igihugu cye.+ 37  Balaki abaza Balamu ati “sinagutumyeho intumwa ngo ziguhamagare? None se ni iki cyatumye utaza? Mbese utekereza ko ntashobora kuguhesha icyubahiro?”+ 38  Balamu asubiza Balaki ati “dore noneho naje. Ariko sinshobora kugira icyo mvuga ku bwanjye.+ Ijambo Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.”+ 39  Nuko Balamu ajyana na Balaki bagera i Kiriyati-Husoti. 40  Balaki atamba ibitambo by’inka n’intama+ kandi yohererezaho Balamu n’abatware bari kumwe na we. 41  Mu gitondo Balaki ajya gufata Balamu amuzamukana i Bamoti-Bayali+ kugira ngo ashobore kubona abagize ubwo bwoko bose.+

Ibisobanuro ahagana hasi