Kubara 34:1-29

34  Yehova yongera kubwira Mose ati  “bwira Abisirayeli uti ‘mugiye kujya mu gihugu cy’i Kanani,+ igihugu kizaba gakondo yanyu.+ Izi ni zo mbibi z’icyo gihugu cy’i Kanani:+  “‘Mu majyepfo, urubibi rwanyu ruzaturuka ku butayu bwa Zini rugende rukikiye igihugu cya Edomu.+ Urwo rubibi rwo mu majyepfo ruzaba ruhereye ku mpera y’Inyanja y’Umunyu,+ mu burasirazuba,  rukatire mu majyepfo ku nzira izamuka ya Akurabimu,+ rwambuke rugere i Zini, rugarukire mu majyepfo ya Kadeshi-Baruneya.+ Hanyuma ruzatambika rugana i Hasari-Adari,+ runyure Asimoni  rwerekeza ku mugezi wa Egiputa,+ rugarukire ku Nyanja.*+  “‘Mu burengerazuba, urubibi rwanyu+ ruzaba ari inkombe y’Inyanja Nini. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwanyu rwo mu burengerazuba.  “‘Uru ni rwo ruzaba urubibi rwanyu mu majyaruguru: muzashinge imbago z’urubibi rwanyu muhereye ku Nyanja Nini mugeze ku musozi wa Hori.*+  Muzashinge imbago z’urwo rubibi ruhere ku musozi wa Hori ruce ku rugabano rw’i Hamati,+ rukomeze runyure i Sedadi,+  rukomereze i Zifuroni rugarukire i Hasari-Enani.+ Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwanyu rwo mu majyaruguru. 10  “‘Mu burasirazuba, muzashinge imbago z’urubibi rwanyu kuva i Hasari-Enani kugera i Shefamu. 11  Urwo rubibi ruzava i Shefamu rugere i Ribula mu burasirazuba bwa Ayini, rumanuke rutangirwe n’imisozi iri mu burasirazuba bw’inyanja ya Kinereti.*+ 12  Urwo rubibi ruzamanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku nyanja y’Umunyu.+ Icyo ni cyo kizaba igihugu cyanyu+ n’imbibi zacyo.’” 13  Nuko Mose abwira Abisirayeli ati “iki ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo,+ kikaba gakondo yanyu nk’uko Yehova yategetse ko gihabwa imiryango icyenda n’igice.*+ 14  Umuryango w’Abarubeni n’umuryango w’Abagadi, hakurikijwe amazu ya ba sekuruza, hamwe n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, bo bamaze guhabwa gakondo yabo.+ 15  Iyo miryango ibiri n’igice yo yamaze guhabwa gakondo yayo hafi ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba, ahateganye n’i Yeriko.”+ 16  Yehova yongera kubwira Mose ati 17  “aya ni yo mazina y’abagabo bazabagabanya igihugu muzahabwa ho gakondo: Eleyazari+ umutambyi na Yosuwa mwene Nuni.+ 18  Muzatoranye umutware umwe muri buri muryango abafashe kugabanya igihugu.+ 19  Aya ni yo mazina y’abo bagabo: uwo mu muryango wa Yuda+ ni Kalebu mwene Yefune;+ 20  uwo mu muryango wa bene Simeyoni+ ni Shemuweli mwene Amihudi; 21  uwo mu muryango wa Benyamini+ ni Elidadi mwene Kisiloni; 22  uwo mu muryango wa bene Dani+ ni umutware Buki mwene Yogili; 23  mu bahungu ba Yozefu,+ uwo mu muryango wa bene Manase+ ni umutware Haniyeli mwene Efodi; 24  uwo mu muryango wa bene Efurayimu+ ni umutware Kemuweli mwene Shifutani; 25  uwo mu muryango wa bene Zabuloni+ ni umutware Elizafani mwene Parunaki; 26  uwo mu muryango wa bene Isakari+ ni umutware Palutiyeli mwene Azani; 27  uwo mu muryango wa bene Asheri+ ni umutware Ahihudi mwene Shelomi; 28  naho uwo mu muryango wa bene Nafutali+ ni umutware Pedaheli mwene Amihudi.” 29  Abo ni bo Yehova yategetse kugabanya Abisirayeli igihugu cy’i Kanani.+