Kubara 17:1-13
17 Yehova abwira Mose ati
2 “saba buri muryango w’Abisirayeli uzane inkoni,+ zizanwe n’abatware b’imiryango+ bose bakurikije amazu ya ba sekuruza, bazane inkoni cumi n’ebyiri. Uzandike izina rya buri wese ku nkoni ye.
3 Izina rya Aroni uzaryandike ku nkoni y’umuryango wa Lewi, kuko buri mutware w’inzu ya ba sekuruza azazana inkoni imwe.
4 Uzazishyire mu ihema ry’ibonaniro imbere y’isanduku y’Igihamya,+ aho njya mbiyerekera.+
5 Dore uko bizagenda: umuntu nzatoranya,+ inkoni ye izapfundika uburabyo kandi nzacubya amagambo y’Abisirayeli banyitotombera,+ ayo bavuga babitotombera.”+
6 Mose abibwira Abisirayeli maze abatware babo bose bamuzanira inkoni, buri mutware azana inkoni imwe; bazana inkoni cumi n’ebyiri+ bakurikije amazu ya ba sekuruza. Inkoni ya Aroni yari imwe muri zo.+
7 Mose ashyira izo nkoni imbere ya Yehova mu ihema ry’Igihamya.+
8 Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry’Igihamya asanga inkoni ya Aroni wari uhagarariye umuryango wa Lewi yarabije. Yari yapfunditse uburabyo, burasambura maze yeraho imbuto zihishije z’igiti cy’umuluzi.
9 Mose akura izo nkoni zose imbere ya Yehova azizana imbere y’Abisirayeli bose barazitegereza, buri wese afata iye.
10 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “subiza inkoni ya Aroni+ imbere y’isanduku y’Igihamya ihagume, kugira ngo ibere ikimenyetso+ abigomeka,+ bareke kunyitotombera badapfa.”
11 Mose ahita abigenza atyo, akora ibyo Yehova yamutegetse.
12 Abisirayeli babwira Mose bati “tugiye gupfa, turashize, turashize twese.+
13 Umuntu wese uzegera+ ihema rya Yehova azapfa!+ Mbese twese tugiye gupfa?”+