Kubara 7:1-89

7  Nuko Mose arangije gushinga ihema,+ uwo munsi arisukaho amavuta+ kandi araryeza hamwe n’ibikoresho byaryo byose, yeza n’igicaniro n’ibikoresho byacyo byose. Nguko uko yabisutseho amavuta kandi akabyeza.+  Abatware ba Isirayeli,+ ari bo batware b’amazu ya ba sekuruza, bazana amaturo.+ Abo ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli bari bahagarariye ababaruwe.  Batura Yehova amagare atandatu atwikiriye, hamwe n’ibimasa cumi na bibiri: abatware babiri bakazana igare rimwe, naho buri mutware akazana ikimasa kimwe, babizana imbere y’ihema.  Yehova abwira Mose ati  “emera ibyo batanze, kuko bizajya bikoreshwa mu mirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, kandi ubihe Abalewi ukurikije umurimo buri wese akora.”  Nuko Mose yakira ayo magare n’ibimasa abiha Abalewi.  Aha Abagerushoni amagare abiri n’ibimasa bine akurikije umurimo bakora.+  Abamerari abaha amagare ane n’ibimasa umunani akurikije umurimo bakora+ bayobowe na Itamari mwene Aroni umutambyi.+  Icyakora Abakohati bo nta cyo yabahaye kuko bari bashinzwe umurimo w’ahera.+ Ibyo batwaraga babitwaraga ku ntugu.+ 10  Abatware bazana amaturo yabo ku munsi wo gutaha igicaniro,+ umunsi cyasutsweho amavuta, bayazana imbere y’igicaniro. 11  Yehova abwira Mose ati “buri mutware azazane amaturo yo gutaha igicaniro ku munsi we, n’undi ku munsi we.”+ 12  Nahashoni+ mwene Aminadabu wo mu muryango wa Yuda, ni we wazanye amaturo ye ku munsi wa mbere. 13  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera,+ byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 14  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu;+ 15  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 16  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 17  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Nahashoni mwene Aminadabu+ yatanze. 18  Ku munsi wa kabiri, Netaneli+ mwene Suwari umutware w’umuryango wa Isakari azana ituro rye. 19  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 20  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 21  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 22  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 23  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Netaneli mwene Suwari yatanze. 24  Ku munsi wa gatatu haje Eliyabu+ mwene Heloni umutware w’umuryango wa Zabuloni. 25  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke; 26  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 27  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 28  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 29  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Eliyabu mwene Heloni+ yatanze. 30  Ku munsi wa kane haje Elisuri+ mwene Shedewuri umutware w’umuryango wa Rubeni. 31  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 32  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 33  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 34  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 35  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Elisuri mwene Shedewuri+ yatanze. 36  Ku munsi wa gatanu haje Shelumiyeli+ mwene Surishadayi umutware w’umuryango wa Simeyoni. 37  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 38  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 39  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 40  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 41  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Shelumiyeli mwene Surishadayi+ yatanze. 42  Ku munsi wa gatandatu haje Eliyasafu+ mwene Deweli umutware w’umuryango wa Gadi. 43  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 44  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu;+ 45  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 46  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 47  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Eliyasafu mwene Deweli+ yatanze. 48  Ku munsi wa karindwi haje Elishama+ mwene Amihudi umutware w’umuryango wa Efurayimu. 49  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 50  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 51  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 52  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 53  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Elishama mwene Amihudi+ yatanze. 54  Ku munsi wa munani haje Gamaliyeli+ mwene Pedasuri umutware w’umuryango wa Manase. 55  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 56  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu;+ 57  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 58  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 59  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Gamaliyeli mwene Pedasuri+ yatanze. 60  Ku munsi wa cyenda haje Abidani+ mwene Gideyoni umutware+ w’umuryango wa Benyamini. 61  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 62  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 63  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 64  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 65  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Abidani mwene Gideyoni+ yatanze. 66  Ku munsi wa cumi haje Ahiyezeri+ mwene Amishadayi umutware w’umuryango wa Dani. 67  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 68  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu; 69  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 70  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 71  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Ahiyezeri mwene Amishadayi+ yatanze. 72  Ku munsi wa cumi n’umwe haje Pagiyeli+ mwene Okirani umutware w’umuryango wa Asheri. 73  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 74  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu;+ 75  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 76  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 77  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Pagiyeli mwene Okirani+ yatanze. 78  Ku munsi wa cumi n’ibiri haje Ahira+ mwene Enani umutware w’umuryango wa Nafutali. 79  Ituro rye ryari isahani icuzwe mu ifeza ipima shekeli ijana na mirongo itatu, ibakure icuzwe mu ifeza ipima shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y’ahera, byombi byuzuye ifu inoze ivanze n’amavuta yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke;+ 80  igikombe cya zahabu gipima shekeli icumi cyuzuye umubavu;+ 81  ikimasa kimwe kikiri gito, imfizi y’intama imwe n’isekurume y’intama itarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro;+ 82  umwana w’ihene umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha;+ 83  ibimasa bibiri, amapfizi y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu n’amasekurume y’intama atanu atarengeje umwaka byo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ Ayo ni yo maturo Ahira mwene Enani+ yatanze. 84  Aya ni yo maturo yatanzwe n’abatware+ b’Abisirayeli ku munsi wo gutaha igicaniro,+ umunsi cyasutsweho amavuta: amasahani cumi n’abiri acuzwe mu ifeza, amabakure cumi n’abiri acuzwe mu ifeza,+ ibikombe cumi na bibiri bya zahabu. 85  Buri sahani icuzwe mu ifeza yapimaga shekeli ijana na mirongo itatu, buri bakure igapima shekeli mirongo irindwi; ifeza yose ibyo bikoresho byacuzwemo yapimaga shekeli ibihumbi bibiri na magana ane zigezwe kuri shekeli y’ahera.+ 86  Hatanzwe n’ibikombe cumi na bibiri bya zahabu+ byuzuye imibavu, buri gikombe gipima shekeli icumi zigezwe kuri shekeli y’ahera. Zahabu ibyo bikombe byose byacuzwemo yapimaga shekeli ijana na makumyabiri. 87  Amatungo yose yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro+ yari ibimasa cumi na bibiri, amapfizi y’intama cumi n’abiri, n’amasekurume y’intama cumi n’abiri atarengeje umwaka n’amaturo y’ibinyampeke+ ajyana na byo, hakaba n’abana b’ihene cumi na babiri bo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha.+ 88  Amatungo yose yo gutamba ho igitambo gisangirwa+ yari ibimasa makumyabiri na bine, amapfizi y’intama mirongo itandatu, amasekurume y’ihene mirongo itandatu n’amasekurume y’intama mirongo itandatu atarengeje umwaka. Ibyo ni byo bitambo byatanzwe mu gihe cyo gutaha igicaniro,+ igihe cyari kimaze gusukwaho amavuta.+ 89  Uko Mose yinjiraga mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo avugane n’Imana,+ yumvaga ijwi rimuvugisha riturutse hejuru y’umupfundikizo+ wari utwikiriye isanduku y’igihamya, hagati y’abakerubi babiri;+ nuko Imana ikamuvugisha.

Ibisobanuro ahagana hasi