Kubara 32:1-42

32  Bene Rubeni+ na bene Gadi+ bari bafite amatungo menshi, menshi cyane rwose! Bitegereje akarere k’i Yazeri+ n’akarere k’i Gileyadi, babona hari urwuri rwiza rw’amatungo.  Nuko bene Gadi na bene Rubeni basanga Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro, barababwira bati  “akarere ka Ataroti,+ aka Diboni,+ aka Yazeri, aka Nimura,+ aka Heshiboni,+ aka Eleyale,+ aka Sebamu, aka Nebo+ n’aka Bewoni,+  uturere Yehova yaneshereje+ imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli, ni uturere tw’inzuri nziza z’amatungo kandi abagaragu bawe turi aborozi.”+  Baramubwira bati “niba abagaragu bawe dutonnye mu maso yawe, uduhe iki gihugu ho gakondo. Ntutwambutse Yorodani.”+  Mose abwira bene Gadi na bene Rubeni ati “abavandimwe banyu bazajya ku rugamba naho mwe mwisigarire hano?+  Kuki mushaka guca intege Abisirayeli mubabuza kwambuka ngo bajye mu gihugu Yehova azabaha?  Uko ni ko ba so babigenje+ ubwo naboherezaga turi i Kadeshi-Baruneya+ ngo bajye kureba icyo gihugu.  Barazamutse bagera mu kibaya cya Eshikoli+ bitegereza icyo gihugu, bagarutse baca Abisirayeli intege bababuza kujya mu gihugu Yehova yari agiye kubaha.+ 10  Nuko uwo munsi Yehova ararakara cyane, ararahira+ ati 11  ‘abantu bavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru,+ ntibazabona igihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo,+ kuko batankurikiye muri byose, 12  keretse Kalebu+ mwene Yefune w’Umukenazi na Yosuwa+ mwene Nuni, kuko bo bakurikiye Yehova muri byose.’ 13  Yehova yarakariye Abisirayeli cyane abazerereza mu butayu imyaka mirongo ine,+ kugeza aho ab’icyo gihe bakoraga ibibi mu maso ya Yehova bose bapfiriye bagashira.+ 14  Namwe mwa banyabyaha mwe, murakora nk’ibyo ba so bakoze, kandi mugiye gutuma Yehova yongera kurakarira cyane+ Isirayeli. 15  Nimuhindukira mukareka kumukurikira,+ na we azatuma Abisirayeli bongera kumara igihe kirekire mu butayu,+ kandi muraba mutumye ubu bwoko bwose burimbuka.”+ 16  Hashize igihe bongera kumusanga baramubwira bati “reka twubake ibiraro* by’amatungo yacu hano, twubakire n’abana bacu imigi. 17  Ariko twe tuzafata intwaro tujye ku rugamba+ turangaje Abisirayeli imbere, kugeza aho tuzabagereza mu gihugu cyabo. Abana bacu bazasigara muri iyo migi igoswe n’inkuta, aho bazaba barinzwe abaturage b’iki gihugu. 18  Ntituzagaruka mu ngo zacu Abisirayeli batarabona amasambu yabo, buri wese atarabona gakondo ye.+ 19  Ntituzahabwa gakondo hamwe na bo hakurya y’uruzi rwa Yorodani no hirya yaho, kuko gakondo yacu izaba hakuno y’uruzi rwa Yorodani aherekeye iburasirazuba.”+ 20  Mose arabasubiza ati “nimubigenza mutyo, mugafata intwaro mukajya ku rugamba imbere ya Yehova,+ 21  abantu bose muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani imbere ya Yehova, kugeza aho azirukanira abanzi be imbere ye,+ 22  icyo gihugu kigatsindirwa imbere ya Yehova+ mukabona kugaruka,+ icyo gihe nta rubanza ruzaba rubariho imbere ya Yehova n’imbere y’Abisirayeli. Iki gihugu kizaba gakondo yanyu imbere ya Yehova.+ 23  Ariko nimutabigenza mutyo, muzaba mucumuye kuri Yehova.+ Mumenye ko icyo gihe icyaha cyanyu kizabagaruka.+ 24  Nimwubakire abana banyu imigi, mwubakire n’amatungo yanyu ibiraro kandi ijambo ryavuye mu kanwa kanyu muzarisohoze.”+ 25  Nuko bene Gadi na bene Rubeni babwira Mose bati “abagaragu bawe tuzabikora nk’uko databuja abitegetse.+ 26  Abana bacu, abagore bacu n’amatungo yacu yose bizasigara mu migi y’i Gileyadi,+ 27  ariko abagaragu bawe tuzambuka, buri wese afite intwaro,+ tujye ku rugamba imbere ya Yehova nk’uko databuja abivuze.” 28  Nuko Mose atanga itegeko rirebana na bo, ariha Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, 29  arababwira ati “bene Gadi na bene Rubeni nibambukana namwe Yorodani imbere ya Yehova buri wese yambariye urugamba,+ maze mukigarurira icyo gihugu, muzabahe igihugu cy’i Gileyadi kibe gakondo yabo.+ 30  Ariko nibatambukana namwe bambariye urugamba, bazature hagati muri mwe mu gihugu cy’i Kanani.”+ 31  Bene Gadi na bene Rubeni baramusubiza bati “ibyo Yehova abwiye abagaragu bawe ni byo tuzakora.+ 32  Tuzambuka imbere ya Yehova twambariye urugamba tujye mu gihugu cy’i Kanani,+ kandi tuzahabwa gakondo yacu hakuno ya Yorodani.”+ 33  Nuko Mose aha bene Gadi+ na bene Rubeni+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+ mwene Yozefu, ubwami bwa Sihoni+ umwami w’Abamori, n’ubwami bwa Ogi+ umwami w’i Bashani. Abaha amasambu y’imigi yo muri ubwo bwami, abaha n’imidugudu ihakikije. 34  Nuko bene Gadi bubaka umugi wa Diboni,+ uwa Ataroti,+ uwa Aroweri,+ 35  uwa Ataroti-Shofani, uwa Yazeri,+ uwa Yogibeha,+ 36  uwa Beti-Nimura+ n’uwa Beti-Harani.+ Bubatse imigi yari igoswe n’inkuta,+ bubaka n’ibiraro by’amatungo.+ 37  Bene Rubeni bubaka umugi wa Heshiboni,+ uwa Eleyale,+ uwa Kiriyatayimu,+ 38  uwa Nebo+ n’uwa Bayali-Meyoni,+ bahindura amazina yayo, bubaka n’uwa Sibuma, iyo migi bubatse bayita andi mazina. 39  Bene Makiri+ mwene Manase batera i Gileyadi barahigarurira, birukana Abamori bari bahatuye. 40  Nuko Mose aha Abamakiri bakomoka kuri Manase igihugu cy’i Gileyadi, bagituramo.+ 41  Yayiri wo mu muryango wa Manase atera imidugudu y’i Gileyadi arayigarurira, ahita Havoti-Yayiri.+ 42  Noba atera i Kenati+ n’imidugudu ihakikije arahigarurira, ahitirira izina rye Noba.

Ibisobanuro ahagana hasi