Kubara 4:1-49

4  Nuko Yehova abwira Mose na Aroni ati  “mu Balewi bose, muzabarure Abakohati+ mukurikije imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza,  kuva ku bafite imyaka mirongo itatu+ kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu,+ abantu bose bajya mu itsinda ry’abakora imirimo+ mu ihema ry’ibonaniro.  “Iyi ni yo mirimo Abakohati bazajya bakora mu ihema ry’ibonaniro,+ imirimo ifitanye isano n’ibintu byera cyane:  igihe inkambi igiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye binjira bamanure umwenda ukingiriza+ bawutwikirize isanduku+ y’igihamya.  Nanone bajye bayitwikiriza impu z’inyamaswa zitwa tahashi,+ hejuru barambureho umwenda w’ubururu, bayisesekemo n’imijishi yayo.+  “Bajye barambura umwenda w’ubururu ku meza+ ashyirwaho imigati yo kumurikwa, hanyuma bashyireho amasahani+ n’ibikombe, n’amabakure+ n’imperezo bashyiramo ituro ry’ibyokunywa; imigati+ ihora ku meza izagumeho.  Hejuru yabyo bajye baramburaho umwenda uboshye mu budodo bw’umutuku,+ bawugerekeho impu z’inyamaswa zitwa tahashi,+ basesekemo n’imijishi yayo.+  Bajye bafata umwenda w’ubururu bawutwikirize igitereko cy’amatara,+ n’amatara yacyo+ n’udufashi two kuvana ibishirira ku rutambi+ n’agakoresho ko kubishyiraho,+ n’inzabya zose+ z’amavuta akoreshwa mu matara. 10  Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bajye babizingira mu mpu z’inyamaswa zitwa tahashi+ maze babishyire ku rubaho. 11  Igicaniro cya zahabu+ bajye bagitwikiriza umwenda w’ubururu bawugerekeho impu z’inyamaswa zitwa tahashi,+ bagisesekemo n’imijishi yacyo.+ 12  Bajye bafata ibikoresho byose+ bakoresha mu murimo bakorera ahera, babizingire mu mwenda w’ubururu, babitwikirize impu z’inyamaswa zitwa tahashi,+ hanyuma babishyire ku rubaho. 13  “Bajye bakura ku gicaniro+ ivu ririmo urugimbu maze bagitwikirize umwenda uboshye mu bwoya buteye ibara ry’isine. 14  Bajye bagishyiraho ibikoresho byose bakoresha kuri icyo gicaniro: ibikoresho byo kurahuza amakara, amakanya, ibitiyo, amabakure, mbese ibikoresho byose byo ku gicaniro.+ Bajye bagitwikiriza impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bagisesekemo n’imijishi yacyo.+ 15  “Igihe inkambi igiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye batwikira ibintu by’ahera+ n’ibikoresho byaho byose.+ Nibarangiza, Abakohati bajye binjira babiheke,+ ariko ntibagakore+ ku bintu by’ahantu hera kugira ngo badapfa. Ibyo ni byo bintu byo mu ihema ry’ibonaniro Abakohati bashinzwe gutwara.+ 16  “Eleyazari mwene Aroni ashinzwe kwita+ ku mavuta+ akoreshwa mu matara, umubavu uhumura neza,+ ituro rihoraho ry’ibinyampeke+ n’amavuta yera.*+ Ashinzwe ihema ryose n’ibiririmo byose, ni ukuvuga ahantu hera n’ibikoresho byaho.” 17  Yehova yongera kubwira Mose na Aroni ati 18  “ntimuzatume imiryango y’Abakohati+ irimburwa ngo ivanwe mu Balewi. 19  Ahubwo dore icyo muzakora kugira ngo bakomeze kubaho, batazapfa bazira ko begereye ibintu byera cyane:+ Aroni n’abahungu be bajye binjira, bahe buri wese inshingano ye bamwereke ibyo ari butware. 20  Ntibazinjire ngo barebe ibintu byera n’akanya na gato, kuko bahita bapfa.”+ 21  Yehova abwira Mose ati 22  “ubarure Abagerushoni bose,+ ukurikije amazu ya ba sekuruza n’imiryango yabo. 23  Ubarure kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu,+ abajya mu itsinda ry’abakora imirimo mu ihema ry’ibonaniro bose. 24  Iyi ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni, ibyo bazakora cyangwa ibyo bazatwara:+ 25  bazatware imyenda y’ihema+ n’ihema ry’ibonaniro,+ ibitwikira ihema+ n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi zigerekwa+ hejuru yabyo, umwenda wo gukinga+ mu muryango w’ihema ry’ibonaniro, 26  imyenda+ y’urugo, umwenda wo gukinga mu irembo+ ry’urugo rukikije ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, imigozi y’urugo n’ibikoresho byarwo byose, hamwe n’ibindi bikoresho byose bakoresha muri uwo murimo. 27  Imirimo y’Abagerushoni+ yose, byaba ibyo bagomba gutwara byose cyangwa ibyo bagomba gukora byose, bazajye babikora babitegetswe na Aroni n’abahungu be.+ Mujye mubereka ibyo bagomba gutwara byose kuko ari inshingano yabo. 28  Iyo ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni+ mu ihema ry’ibonaniro, kandi ni yo nshingano bazajya basohoza bayobowe na Itamari+ mwene Aroni umutambyi. 29  “Uzabarure n’Abamerari+ ukurikije imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza. 30  Uzabarure kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu, abajya mu itsinda ry’abakora imirimo mu ihema ry’ibonaniro bose.+ 31  Iyi ni yo nshingano yabo n’ibyo bazatwara,+ kandi ni yo izaba imirimo yabo yose mu ihema ry’ibonaniro: ibizingiti+ by’ihema n’imitambiko+ yaryo, inkingi+ zaryo n’ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ 32  inkingi+ zose z’urugo n’ibisate byazo biciyemo imyobo,+ imambo z’urugo,+ imigozi y’urugo n’ibikoresho byarwo byose, n’indi mirimo ijyaniranye na byo. Muzereke buri wese ibyo agomba gutwara.+ 33  Iyo ni yo mirimo yose izakorwa n’imiryango y’Abamerari+ mu ihema ry’ibonaniro, kandi bazajya bayikora bayobowe na Itamari mwene Aroni umutambyi.”+ 34  Nuko Mose na Aroni n’abatware+ b’iteraniro batangira kubarura Abakohati+ bakurikije imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, 35  kuva ku bafite imyaka mirongo itatu+ kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu,+ abari mu itsinda ry’abakora imirimo mu ihema ry’ibonaniro bose.+ 36  Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.+ 37  Abo ni bo babaruwe+ mu miryango y’Abakohati, abakora mu ihema ry’ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose. 38  Babaruye Abagerushoni+ hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, 39  kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu, abari mu itsinda ry’abakora imirimo mu ihema ry’ibonaniro bose.+ 40  Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.+ 41  Abo ni bo babaruwe mu miryango y’Abagerushoni, abakora mu ihema ry’ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+ 42  Babaruye Abamerari hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, 43  kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu, abajya mu itsinda ry’abakora imirimo mu ihema ry’ibonaniro bose.+ 44  Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari ibihumbi bitatu na magana abiri.+ 45  Abo ni bo babaruwe mu miryango y’Abamerari, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+ 46  Mose, Aroni n’abatware ba Isirayeli babaruye Abalewi bose bakurikije imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, 47  kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza ku bafite imyaka mirongo itanu,+ abantu bose bakora imirimo isaba imbaraga n’imirimo yo gutwara ibintu byo mu ihema ry’ibonaniro.+ 48  Ababaruwe bose bari ibihumbi umunani na magana atanu na mirongo inani.+ 49  Yehova yategetse ko abo bose babarurwa binyuze kuri Mose, buri wese abarurwa hakurikijwe umurimo we n’icyo agomba gutwara. Babaruwe nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.+

Ibisobanuro ahagana hasi