Kubara 31:1-54

31  Nuko Yehova abwira Mose ati  “uhore+ Abamidiyani+ ubigiriye Abisirayeli, hanyuma uzapfa usange ba sokuruza.”+  Mose abwira Abisirayeli ati “mutoranye muri mwe abagabo mubahe intwaro, kugira ngo bahore Abamidiyani nk’uko Yehova yabitegetse.+  Muri buri muryango mu miryango yose y’Abisirayeli muzatoranyemo abantu igihumbi mubohereze ku rugamba.”  Nuko mu bihumbi+ by’Abisirayeli, buri muryango utoranya abagabo igihumbi, bose hamwe baba abagabo ibihumbi cumi na bibiri bambariye urugamba.+  Mose yohereza ku rugamba abagabo igihumbi bavuye muri buri muryango w’Abisirayeli, aboherezanya na Finehasi+ mwene Eleyazari umutambyi, afite ibikoresho byera n’impanda+ zo kuvuza ku rugamba.  Baragenda bagaba igitero ku Bamidiyani nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose, bica abagabo bose.+  Bica abami b’Abamidiyani, babicana n’abandi bantu. Abo bami batanu b’Abamidiyani+ ni Evi, Rekemu, Suri, Huri na Reba; kandi bicisha inkota Balamu+ mwene Bewori.  Ariko Abisirayeli banyaga abagore b’Abamidiyani n’abana babo,+ banyaga n’amatungo yabo yose, basahura n’ibyari bibatunze byose. 10  Batwika imigi yose bari batuyemo hamwe n’imidugudu yabo yose igoswe n’inkuta.+ 11  Batabarukana ibyo basahuye byose,+ n’iminyago yose y’abantu n’amatungo. 12  Bazanira Mose na Eleyazari umutambyi n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli abantu banyaze, ibyo basahuye n’iminyago, babizana aho bakambitse mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu,+ hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko. 13  Nuko Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro bose, barasohoka bajya kubasanganira inyuma y’inkambi. 14  Mose arakarira abakuru b’imitwe y’ingabo,+ abatware b’ibihumbi n’abatware b’amagana bari batabarutse ku rugamba. 15  Mose arababaza ati “kuki abagore bo mutabishe?+ 16  Si bo bohejwe na Balamu mu byabereye i Pewori,+ maze bagashuka Abisirayeli bagahemukira+ Yehova bigatuma iteraniro rya Yehova riterwa n’icyorezo!+ 17  Noneho rero, nimwice abana b’abahungu bose, mwice n’uw’igitsina gore wese wagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo,+ 18  musigaze gusa abakobwa bato bose batigeze baryamana n’abagabo.+ 19  Naho mwebwe, mukambike inyuma y’inkambi muhamare iminsi irindwi. Mwe n’abo mwafashe ho iminyago, uwishe umuntu+ wese n’uwakoze ku wishwe+ aziyeze+ ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi. 20  Muzahumanure+ umwenda wose n’ikintu cyose gikozwe mu ruhu n’ikintu cyose gikozwe mu bwoya bw’ihene, n’ikintu cyose kibajwe mu giti.” 21  Nuko Eleyazari umutambyi abwira ingabo zari zagiye ku rugamba ati “iri ni ryo tegeko Yehova yahaye Mose: 22  ‘zahabu, ifeza, umuringa, ubutare, itini, icyuma cy’isasu, 23  mbese ikintu cyose kidashobora gutwikwa n’umuriro,+ muzagicishe mu muriro kugira ngo gihumanuke. Nanone muzacyeze mukoresheje amazi yo kweza.+ Ikintu cyose gishobora gutwikwa n’umuriro, muzakinyuze mu mazi.+ 24  Ku munsi wa karindwi muzamese imyambaro yanyu mube muhumanutse, mubone kwinjira mu nkambi.’”+ 25  Yehova abwira Mose ati 26  “wowe na Eleyazari umutambyi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza bari mu bagize iteraniro, mubarure ibyasahuwe hamwe n’iminyago yose y’abantu n’amatungo, 27  mubigabanyemo kabiri, igice kimwe gihabwe abagiye ku rugamba, ikindi gihabwe abasigaye bose bagize iteraniro.+ 28  Ku byo muzaha abantu bari bagiye ku rugamba, muzakureho kimwe muri magana atanu kibe umugabane+ wa Yehova. Muzagikure mu bantu, mu mashyo, mu ndogobe no mu mikumbi. 29  Kuri kimwe cya kabiri bahawe, uzakureho uwo mugabane uwuhe Eleyazari umutambyi kugira ngo ube ituro rya Yehova.+ 30  Kuri kimwe cya kabiri muzaha Abisirayeli, muzakureho kimwe muri mirongo itanu kibe umugabane w’Abalewi+ bakora umurimo mu ihema rya Yehova.+ Muzagikure mu bantu, mu mashyo, mu ndogobe, mu mikumbi no mu yandi matungo yose.” 31  Nuko Mose na Eleyazari umutambyi bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. 32  Iminyago yose, ni ukuvuga ibyari byasigaye ku byo abagiye ku rugamba bari banyaze, yari igizwe n’amatungo magufi ibihumbi magana atandatu na mirongo irindwi na bitanu, 33  amatungo maremare ibihumbi mirongo irindwi na bibiri, 34  n’indogobe ibihumbi mirongo itandatu na kimwe. 35  Naho abantu,+ ni ukuvuga abakobwa batigeze baryamana n’abagabo,+ bose bari abantu ibihumbi mirongo itatu na bibiri. 36  Kimwe cya kabiri cyahawe abari bagiye ku rugamba, cyari kigizwe n’amatungo magufi ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu, 37  magana atandatu na mirongo irindwi n’atanu muri yo aba umugabane+ wa Yehova; 38  amatungo maremare ibihumbi mirongo itatu na bitandatu, mirongo irindwi n’abiri muri yo aba umugabane wa Yehova; 39  indogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu, mirongo itandatu n’imwe muri zo ziba umugabane wa Yehova; 40  abantu ibihumbi cumi na bitandatu, mirongo itatu na babiri muri abo bantu baba umugabane wa Yehova. 41  Mose afata uwo mugabane wahawe Yehova ho ituro awuha Eleyazari umutambyi+ nk’uko Yehova yabimutegetse.+ 42  Kimwe cya kabiri cyahawe Abisirayeli, icyo Mose yakuye ku minyago yazanywe n’abagiye ku rugamba, cyanganaga gitya: 43  amatungo magufi ibihumbi magana atatu na mirongo itatu na birindwi na magana atanu, 44  amatungo maremare ibihumbi mirongo itatu na bitandatu, 45  indogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu, 46  n’abantu ibihumbi cumi na bitandatu. 47  Kuri cya kimwe cya kabiri cyahawe Abisirayeli, Mose akuraho kimwe muri mirongo itanu mu bantu no mu matungo, agiha Abalewi+ bakora umurimo+ mu ihema rya Yehova, nk’uko Yehova yari yabimutegetse. 48  Abagabo batwaraga imitwe y’ingabo,*+ ari bo batware b’ibihumbi n’abatware b’amagana,+ begera Mose 49  baramubwira bati “abagaragu bawe twabaze umubare w’ingabo tuyoboye dusanga nta n’umwe ubura.+ 50  None reka buri wese azanire Yehova ituro ry’ibyo yazanye,+ ry’ibintu bikozwe muri zahabu: imikufi yo ku maguru, ibikomo, impeta ziriho ikimenyetso,+ amaherena n’ibintu by’umurimbo abagore bambara,+ kugira ngo dutange impongano y’ubugingo bwacu imbere ya Yehova.” 51  Mose na Eleyazari umutambyi bemera zahabu,+ ibintu by’imirimbo byose babahaye. 52  Zahabu yose abatware b’ibihumbi n’abatware b’amagana batuye Yehova, yanganaga na shekeli ibihumbi cumi na bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu. 53  Buri wese mu ngabo yari yasahuye ibye.+ 54  Mose na Eleyazari umutambyi bafata iyo zahabu bahawe n’abatware b’ibihumbi n’ab’amagana, bayijyana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo ibere Abisirayeli urwibutso+ imbere ya Yehova.

Ibisobanuro ahagana hasi