Kubara 25:1-18

25  Icyo gihe Abisirayeli bari bakambitse i Shitimu.+ Nuko abantu batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+  Abo bagore baza gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo+ ibitambo. Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi bunamira imana zabo.+  Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane.+  Yehova abwira Mose ati “koranya abakuru b’Abisirayeli bacumuye bose ubice, ubamanike imbere ya Yehova+ izuba riva, kugira ngo uburakari bwa Yehova bugurumana buve ku Bisirayeli.”  Mose abwira abacamanza ba Isirayeli+ ati “buri wese muri mwe yice+ abantu be basenze Bayali y’i Pewori.”  Ariko umugabo+ wo mu Bisirayeli azana Umumidiyanikazi+ mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’abagize iteraniro ry’Abisirayeli ryose bari bateraniye ku muryango w’ihema ry’ibonaniro barira.  Finehasi+ mwene Eleyazari umuhungu wa Aroni umutambyi abibonye, ahaguruka muri iryo teraniro afata icumu.  Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi, rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore, maze icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+  Abahitanywe n’icyo cyorezo bari ibihumbi makumyabiri na bine.+ 10  Nuko Yehova abwira Mose ati 11  “Finehasi+ mwene Eleyazari umuhungu wa Aroni umutambyi yatumye ntakomeza kurakarira+ Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntatsemba Abisirayeli, kuko nshaka ko banyiyegurira nta kindi bambangikanyije na cyo.+ 12  Kubera iyo mpamvu, ubabwire uti ‘ngiranye na we isezerano ry’amahoro. 13  Rizamubera isezerano ry’ubutambyi, we n’abazamukomokaho+ kugeza ibihe bitarondoreka, kuko atihanganiye ko hagira ikintu cyose Abisirayeli babangikanya n’Imana ye,+ akabatangira impongano.’”+ 14  Umwisirayeli wicanywe n’Umumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware+ w’inzu y’Abasimeyoni. 15  Umumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi umukobwa wa Suri,+ wari umutware mu muryango wa ba sekuruza i Midiyani.+ 16  Hanyuma Yehova abwira Mose ati 17  “mugabe ibitero ku Bamidiyani mubice,+ 18  kuko babashutse bakoresheje amayeri+ mugacumurira i Pewori,+ bikabazanira amakuba. Babacumuje binyuze kuri Kozibi+ umukobwa w’umutware wo mu Bamidiyani, wishwe+ igihe mwatezwaga icyorezo muzira ibyo mwakoreye i Pewori.”+

Ibisobanuro ahagana hasi