Kubara 25:1-18
25 Icyo gihe Abisirayeli bari bakambitse i Shitimu.+ Nuko abantu batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+
2 Abo bagore baza gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo+ ibitambo. Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi bunamira imana zabo.+
3 Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane.+
4 Yehova abwira Mose ati “koranya abakuru b’Abisirayeli bacumuye bose ubice, ubamanike imbere ya Yehova+ izuba riva, kugira ngo uburakari bwa Yehova bugurumana buve ku Bisirayeli.”
5 Mose abwira abacamanza ba Isirayeli+ ati “buri wese muri mwe yice+ abantu be basenze Bayali y’i Pewori.”
6 Ariko umugabo+ wo mu Bisirayeli azana Umumidiyanikazi+ mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’abagize iteraniro ry’Abisirayeli ryose bari bateraniye ku muryango w’ihema ry’ibonaniro barira.
7 Finehasi+ mwene Eleyazari umuhungu wa Aroni umutambyi abibonye, ahaguruka muri iryo teraniro afata icumu.
8 Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi, rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore, maze icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+
9 Abahitanywe n’icyo cyorezo bari ibihumbi makumyabiri na bine.+
10 Nuko Yehova abwira Mose ati
11 “Finehasi+ mwene Eleyazari umuhungu wa Aroni umutambyi yatumye ntakomeza kurakarira+ Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntatsemba Abisirayeli, kuko nshaka ko banyiyegurira nta kindi bambangikanyije na cyo.+
12 Kubera iyo mpamvu, ubabwire uti ‘ngiranye na we isezerano ry’amahoro.
13 Rizamubera isezerano ry’ubutambyi, we n’abazamukomokaho+ kugeza ibihe bitarondoreka, kuko atihanganiye ko hagira ikintu cyose Abisirayeli babangikanya n’Imana ye,+ akabatangira impongano.’”+
14 Umwisirayeli wicanywe n’Umumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware+ w’inzu y’Abasimeyoni.
15 Umumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi umukobwa wa Suri,+ wari umutware mu muryango wa ba sekuruza i Midiyani.+
16 Hanyuma Yehova abwira Mose ati
17 “mugabe ibitero ku Bamidiyani mubice,+
18 kuko babashutse bakoresheje amayeri+ mugacumurira i Pewori,+ bikabazanira amakuba. Babacumuje binyuze kuri Kozibi+ umukobwa w’umutware wo mu Bamidiyani, wishwe+ igihe mwatezwaga icyorezo muzira ibyo mwakoreye i Pewori.”+