Kubara 23:1-30

23  Nuko Balamu abwira Balaki ati “nyubakira hano ibicaniro birindwi,+ untegurire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.”  Balaki ahita abigenza uko Balamu abimubwiye. Hanyuma Balaki na Balamu batambira kuri buri gicaniro ikimasa kimwe n’imfizi y’intama imwe.+  Balamu abwira Balaki ati “ba uhagaze iruhande rw’igitambo cyawe gikongorwa n’umuriro,+ jye ureke mbe ngiye. Wenda Yehova ari buze tuvugane,+ icyo ari bunyereke ndakikubwira.” Nuko azamuka ku gasozi k’ibiharabuge.  Imana ije kuvugana na Balamu,+ arayibwira ati “nubatse ibicaniro birindwi, buri gicaniro ngitambiraho ikimasa n’imfizi y’intama.”+  Yehova ashyira ijambo mu kanwa ka Balamu+ aramubwira ati “sanga Balaki umubwire utyo.”+  Asubira aho Balaki ari, asanga ahagararanye n’abatware bose b’i Mowabu iruhande rw’igitambo cye gikongorwa n’umuriro.  Nuko aravuga+ ati“Balaki umwami w’i Mowabu yankuye muri Aramu,+ Mu misozi y’iburasirazuba,Ati ‘ngwino umvumire Yakobo,Ngwino umvumire Isirayeli.’+   Nahera he mvuma abo Imana itavumye?+Nabasha nte guciraho iteka abo Yehova ataciriyeho iteka?+   Ndabareba mpagaze hejuru y’ibitare,Ndabitegereza mpagaze mu mpinga z’udusozi.Ni ubwoko bukambika ukwabwo,+Bubona ko butandukanye n’andi mahanga.+ 10  Ni nde ushobora kubara imbaga y’aba Yakobo bangana n’umukungugu wo hasi?+Ni nde wabasha kubara na kimwe cya kane cy’Abisirayeli?Reka ubugingo bwanjye bwipfire nk’uko abakiranutsi bapfa,+Iherezo ryanjye rizabe nk’iryabo.”+ 11  Balaki abyumvise abwira Balamu ati “ungenje ute? Nakuzaniye kuvuma abanzi banjye none ubasabiye imigisha myinshi?”+ 12  Aramusubiza ati “none se ijambo Yehova ashyize mu kanwa kanjye, si ryo nkwiriye kuvuga?”+ 13  Nuko Balaki aramubwira ati “ngwino tujyane ahandi hantu, aho ushobora kubitegereza. Uri bubone gusa bake muri bo,+ nturi bubabone bose; nituhagera ubamvumire.”+ 14  Amujyana i Sofimu mu mpinga ya Pisiga.+ Ahubaka ibicaniro birindwi, buri gicaniro agitambiraho ikimasa n’imfizi y’intama.+ 15  Hanyuma abwira Balaki ati “ba uhagaze aha iruhande rw’igitambo cyawe gikongorwa n’umuriro, ureke njye hariya kuvugana na we.” 16  Nyuma yaho Yehova avugana na Balamu, ashyira ijambo mu kanwa ke ati+ “subira aho Balaki+ ari, kandi uko abe ari ko umubwira.” 17  Asubira aho Balaki ari asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gikongorwa n’umuriro, ari kumwe n’abatware b’i Mowabu. Nuko Balaki aramubaza ati “Yehova yakubwiye iki?” 18  Balamu ahita avuga+ ati“Balaki we, haguruka wumve.Ntega amatwi mwene Sipori+ we. 19  Imana si umuntu ngo ivuge ibinyoma,+Kandi si n’umwana w’umuntu ngo yicuze.+Mbese ibyo yavuze ntizabikora?Ese ibyo yavuze ntizabisohoza?+ 20  Dore nazanywe no gutanga umugisha,Kandi Imana yawutanze,+ nta cyo nabihinduraho.+ 21  Imana ntizemera ko hagira utongera+ Yakobo ibibi,Ntizemera ko Isirayeli agerwaho n’amakuba.Yehova Imana ye ari kumwe na we,+Kandi muri Isirayeli humvikanye amajwi aranguruye asingiza umwami. 22  Imana ibakuye muri Egiputa.+Iravuduka nk’ikimasa cy’ishyamba.+ 23  Kuko nta washobora gutongera Yakobo ibibi,+Cyangwa ngo araguze agamije kugirira Isirayeli nabi.+Muri iki gihe abantu bashobora kuvuga ibya Yakobo na Isirayeli bati‘Dore ibikomeye Imana yakoze!’+ 24  Ubwoko buzahaguruka nk’intare,Kandi buhagarare bwemye nk’intare.+Ntibuzaryama butararya umuhigo,Buzanywa amaraso y’abishwe.”+ 25  Balaki abyumvise abwira Balamu ati “niba udashobora kubavuma, ntiwagombye no ku basabira umugisha.” 26  Balamu asubiza Balaki ati “sinakubwiye nti ‘ibyo Yehova azambwira byose ni byo nzakora’?”+ 27  Nuko Balaki abwira Balamu ati “ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi hantu. Wenda nuhagera Imana y’ukuri irabona ko bikwiriye maze ubamvumire.”+ 28  Balaki ajyana Balamu mu mpinga ya Pewori, ahitegeye Yeshimoni.+ 29  Balamu+ abwira Balaki ati “nyubakira hano ibicaniro birindwi, untegurire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.”+ 30  Balaki abigenza uko Balamu abimubwiye, atambira kuri buri gicaniro ikimasa n’imfizi y’intama.+

Ibisobanuro ahagana hasi