Kubara 16:1-50
16 Nuko Kora+ mwene Isuhari,+ mwene Kohati,+ mwene Lewi,+ yifatanya na Datani+ na Abiramu+ bene Eliyabu,+ na Oni mwene Peleti, bo mu muryango wa Rubeni.+
2 Bahagurukira kurwanya Mose, bo n’abagabo b’Abisirayeli magana abiri na mirongo itanu, bari abatware b’iteraniro, bahamagarwaga mu iteraniro, abagabo bari ibyamamare.
3 Nuko bateranira kurwanya+ Mose na Aroni, barababwira bati “turabarambiwe, kuko abagize iteraniro bose ari abera+ kandi Yehova akaba ari hagati muri bo.+ Ni iki gituma mwishyira hejuru y’itorero rya Yehova?”+
4 Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.
5 Nuko abwira Kora n’abari kumwe na we bose ati “ejo mu gitondo Yehova azagaragaza uwe uwo ari we,+ uwera uwo ari we+ n’uwemerewe kwigira hafi ye,+ kandi uwo azatoranya+ ni we uzajya yigira hafi ye.
6 Nimubigenze mutya: wowe Kora n’abo muri kumwe bose,+ mufate ibyotero+ byanyu,
7 ejo muzabishyireho umuriro mushyireho n’umubavu imbere ya Yehova; uwo Yehova azatoranya+ ni we uzaba ari uwera. Bene Lewi mwe, ndabarambiwe!”+
8 Mose abwira Kora ati “bene Lewi mwe, nimutege amatwi.
9 Na n’ubu ntimuranyurwa! Imana ya Isirayeli ntiyabatandukanyije+ n’iteraniro ry’Abisirayeli, kugira ngo ibiyegereze mukore umurimo wo mu ihema rya Yehova kandi muhagarare imbere y’abagize iteraniro mubakorere?+
10 Ese ntiyabatoranyije mwebwe n’abavandimwe banyu bose b’Abalewi kugira ngo ibiyegereze? None murashaka no kwigarurira ubutambyi?+
11 Kubera iyo mpamvu, wowe n’abo muri kumwe bose mwahagurukiye kurwanya Yehova.+ Aroni ni iki ku buryo mwamwitotombera?”+
12 Nyuma yaho Mose atumiza Datani na Abiramu+ bene Eliyabu, ariko baravuga bati “ntituri bukwitabe!+
13 Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki kugira ngo utwicire mu butayu,+ none urashaka no kwigira umutware wacu?+
14 Igihugu gitemba amata n’ubuki+ wavuze ko uzatujyanamo ukakiduhamo umurage w’imirima n’inzabibu, kiri he? Ese aba bantu urashaka kubanogoramo amaso? Ntabwo tukwitaba!”
15 Mose abyumvise ararakara cyane, abwira Yehova ati “ntiwite ku ituro ryabo ry’ibinyampeke.+ Nta ndogobe yabo natwaye kandi nta n’umwe nagiriye nabi.”+
16 Mose abwira Kora+ ati “wowe n’abo muri kumwe ejo muzaze imbere ya Yehova,+ wowe na bo na Aroni.
17 Buri wese azazane icyotero cye. Muzabishyireho umubavu, maze buri wese azane icyotero cye imbere ya Yehova, mubizane byose uko ari ibyotero magana abiri na mirongo itanu. Namwe, wowe na Aroni, buri wese azazane icyotero cye.”
18 Bafata ibyotero byabo babishyiraho umuriro, bashyiraho n’umubavu, bahagarara hamwe na Mose na Aroni ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
19 Kora amaze gukoranyiriza iteraniro ryose+ ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo babarwanye, ikuzo rya Yehova rigaragarira iteraniro ryose.+
20 Nuko Yehova abwira Mose na Aroni ati
21 “nimwitandukanye+ n’iri teraniro, kugira ngo mpite ndirimbura.”+
22 Babyumvise bikubita hasi bubamye, baravuga bati “Mana, Mana wowe uha ubuzima ibibaho byose,+ umuntu umwe arakora icyaha, urakarire iteraniro ryose?”+
23 Yehova asubiza Mose ati
24 “bwira iteraniro uti ‘nimwitarure amahema ya Kora, Datani na Abiramu!’”+
25 Hanyuma Mose arahaguruka asanga Datani na Abiramu, kandi abakuru+ b’Abisirayeli bajyana na we.
26 Abwira abagize iteraniro ati “nimwitarure amahema y’aba bantu babi kandi ntimukore ku kintu cyabo cyose,+ kugira ngo mutarimburwa muzira icyaha cyabo.”
27 Bahita bitarura ihema rya Kora, irya Datani n’irya Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagarara ku muryango w’amahema yabo,+ bahagararana n’abagore babo, abahungu babo n’abana babo bato.
28 Mose aravuga ati “iki ni cyo kiri bubamenyeshe ko Yehova ari we wantumye gukora ibi byose,+ ko atari jye wabyihaye:+
29 aba bantu nibapfa nk’uko abandi bantu basanzwe bapfa, bakagerwaho n’igihano gisanzwe kigera ku bantu bose,+ araba atari Yehova wantumye.+
30 Ariko Yehova nakora ikintu kidasanzwe,+ ubutaka bukasama bukabamira+ hamwe n’ibyabo byose, bakamanuka bakajya mu mva* ari bazima,+ ni bwo muri bumenye mudashidikanya ko aba bantu basuzuguye Yehova.”+
31 Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka bari bahagazeho buriyasa,+
32 burasama burabamira bo n’imiryango yabo hamwe n’abantu ba Kora bose n’ibyabo byose.+
33 Bamanuka mu mva ari bazima, bo n’ababo bose, ubutaka burabatwikira,+ bararimbuka bakurwa mu iteraniro.+
34 Abisirayeli bose bari aho bumvise batatse barahunga, kuko bavugaga bati “turatinya ko ubutaka bwakwasama natwe bukatumira!”+
35 Umuriro uturuka kuri Yehova+ maze utwika ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga umubavu.+
36 Yehova abwira Mose ati
37 “bwira Eleyazari, mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero+ mu muriro, kandi uti ‘umene amakara abiriho, kuko ari ibyera;
38 ibyotero by’abo bantu bacumuriye ubugingo bwabo ni ibyera.+ Bazabicuremo udupande turambuye dufite umubyimba muto, twomekwe ku gicaniro,+ kuko babizanye imbere ya Yehova bigahinduka ibyera; bizabere Abisirayeli ikimenyetso.’”+
39 Eleyazari umutambyi afata ibyotero+ bicuzwe mu muringa byari byazanywe na ba bandi bishwe n’umuriro, abicuramo ibyo komeka ku gicaniro,
40 kugira ngo bibere Abisirayeli urwibutso, hatazagira undi+ muntu utari uwo mu rubyaro rwa Aroni wigira hafi ngo yosereze umubavu imbere ya Yehova,+ kandi ngo hatazagira umera nka Kora n’abo bari kumwe;+ abikora nk’uko Yehova yabimubwiye binyuze kuri Mose.
41 Bukeye bwaho iteraniro ryose ry’Abisirayeli ryitotombera Mose na Aroni+ rivuga riti “mwishe abantu ba Yehova.”
42 Iteraniro ryose rimaze guteranira hamwe ngo rirwanye Mose na Aroni, barahindukira bareba ku ihema ry’ibonaniro babona ritwikiriwe n’igicu, babona ikuzo rya Yehova.+
43 Mose na Aroni baza imbere y’ihema ry’ibonaniro.+
44 Yehova abwira Mose ati
45 “muve hagati y’iri teraniro mpite ndirimbura.”+ Babyumvise bikubita hasi bubamye.+
46 Hanyuma Mose abwira Aroni ati “fata icyotero ushyireho umuriro ukuye ku gicaniro,+ ushyireho n’umubavu, wihute ujye mu iteraniro ubatangire impongano,+ kuko Yehova yarakaye+ akabateza icyorezo.”
47 Aroni ahita afata icyotero nk’uko Mose abimubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro, ahageze asanga icyorezo cyatangiye guhitana abantu. Nuko ashyira umubavu ku cyotero atangira abantu impongano.
48 Akomeza guhagarara hagati y’abapfuye n’abari bakiri bazima.+ Bigeze aho, icyorezo kirahagarara.+
49 Abishwe n’icyo cyorezo bari ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, utabariyemo abapfuye bitewe na Kora.
50 Nuko icyorezo kimaze guhagarara, Aroni agaruka aho Mose yari ari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.