Kubara 11:1-35
11 Nuko abantu batangira kwitotombera Yehova+ nk’aho bamerewe nabi. Yehova abyumvise uburakari bwe buragurumana, maze umuriro wa Yehova ubagurumaniraho, ukongora bamwe muri bo bari ku nkengero z’inkambi.+
2 Abantu batakambira Mose, maze na we yinginga Yehova,+ umuriro urazima.
3 Aho hantu bahita Tabera,+ kuko umuriro wa Yehova wabagurumaniyeho.
4 Abanyamahanga+ bari muri bo bagira umururumba,+ ndetse n’Abisirayeli batangira kurira bavuga bati “ni nde uzaduha inyama zo kurya?+
5 Ukuntu twiriraga amafi muri Egiputa ku buntu,+ n’imyungu n’amadegede n’ibitunguru bya puwaro n’ibitunguru by’ibijumba na tungurusumu!
6 None dore ubugingo bwacu bwarakakaye, nta kindi amaso yacu areba kitari manu.”+
7 Ubundi, manu+ yari imeze nk’akabuto k’agati kitwa gadi,+ kandi yasaga n’amariragege yitwa budola.+
8 Abantu bakwiraga hirya no hino bakayitoragura,+ bakayisya ku rusyo cyangwa bakayisekura mu isekuru, hanyuma bakayiteka mu nkono+ cyangwa bakayikoramo utugati twiburungushuye. Yaryohaga nk’utugati turyohereye dutekanywe n’amavuta.+
9 Iyo ikime cyamanukiraga ku nkambi nijoro, manu na yo yaramanukaga.+
10 Nuko Mose yumva abantu baririra mu miryango yabo, buri muntu ahagaze ku muryango w’ihema rye. Uburakari bwa Yehova buragurumana cyane,+ kandi Mose abona ko ibyo bintu byabaye ari bibi.+
11 Mose abwira Yehova ati “ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Nakoze iki cyatumye utanyishimira, ukanyikoreza umutwaro w’aba bantu bose?+
12 Ese ni jye nyina w’aba bantu bose? Ni jye wababyaye ku buryo wambwira uti ‘batware mu gituza cyawe,+ nk’uko umurezi aterura umwana wonka,’+ ngo mbajyane mu gihugu warahiye ba sekuruza?+
13 Nakura he inyama zo guha aba bantu bose ko bakomeza kundirira bavuga bati ‘duhe inyama turye’?
14 Jye jyenyine sinshoboye kwikorera umutwaro w’aba bantu bose kuko bandemereye cyane.+
15 Niba ari uku ungenje, nyica birangire+ niba ntonnye mu maso yawe, ne kubona ibyago bingeraho.”
16 Yehova asubiza Mose ati “ntoranyiriza abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi,+ abo uzi neza ko ari abakuru n’abatware mu bwoko bwabo,+ ubazane ku ihema ry’ibonaniro muhahagarare.
17 Nzamanuka+ mpavuganire nawe,+ mfate ku mwuka+ ukuriho nywubashyireho maze bagufashe kwikorera umutwaro w’aba bantu, kugira ngo udakomeza kuwikorera wenyine.+
18 Kandi ubwire abantu uti ‘nimwiyeze ejo+ muzarya inyama, kuko mwaririye mu matwi ya Yehova,+ muti “ni nde uzaduha inyama zo kurya ko twari tumerewe neza muri Egiputa?”+ Nuko rero Yehova azabaha inyama kandi muzazirya.+
19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu cyangwa icumi cyangwa makumyabiri gusa,
20 ahubwo muzamara ukwezi kose muzirya, kugeza ubwo zizabaca mu mazuru mukazizinukwa,+ kuko mwanze Yehova uri muri mwe kandi mukamuririra imbere muti “kuki twavuye muri Egiputa?”’”+
21 Mose ni ko kuvuga ati “abo turi kumwe ni abagabo bigenza ibihumbi magana atandatu,+ none nawe uravuze uti ‘nzabaha inyama bamare ukwezi kose bazirya’!
22 Ese ubabagiye amashyo n’imikumbi wabona ibibahagije?+ Cyangwa se wabarobera amafi yose yo mu nyanja yabahaza?”
23 Yehova asubiza Mose ati “mbese ukuboko kwa Yehova ni kugufi?+ Wowe uzirebera niba ibyo mvuze bizaba cyangwa niba bitazaba.”+
24 Hanyuma Mose arasohoka ajya kubwira abantu ibyo Yehova yavuze. Atoranya abakuru b’ubwo bwoko mirongo irindwi, abategeka guhagarara bakikije ihema.+
25 Nuko Yehova amanukira mu gicu+ avugana na we,+ afata ku mwuka+ wari umuriho awushyira kuri buri wese muri ba bakuru mirongo irindwi. Bakimara gushyirwaho umwuka batangira kwitwara nk’abahanuzi, ariko barekera aho.+
26 Hari babiri muri abo bagabo bari basigaye mu nkambi. Umwe yitwaga Eludadi, undi yitwa Medadi. Nuko umwuka ubazaho, kuko bari mu banditswe ariko batagiye ku ihema. Na bo batangira kwitwara nk’abahanuzi mu nkambi.
27 Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi baritwara nk’abahanuzi aho bari mu nkambi!”
28 Nuko Yosuwa mwene Nuni, wari umugaragu+ wa Mose uhereye mu busore bwe, abwira Mose ati “databuja Mose, babuze!”+
29 Icyakora Mose aramusubiza ati “ese ni jye urwanira ishyaka? Sigaho! Ahubwo iyaba abagize ubwoko bwa Yehova bose babaga abahanuzi, kuko Yehova yabashyiraho umwuka we!”+
30 Hanyuma Mose na ba bakuru b’Abisirayeli basubira mu nkambi.
31 Nuko umuyaga+ uhuha uturutse kuri Yehova uzana inturumbutsi zivuye mu nyanja+ uzigusha hejuru y’inkambi, zikwira ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu ruhande rumwe, n’ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu rundi ruhande, zikikiza inkambi yose, ku mikono* hafi ibiri uvuye ku butaka.
32 Abantu biriza umunsi wose bafata inturumbutsi, bakesha ijoro, biriza n’umunsi ukurikiraho. Uwafashe nke yafashe homeri*+ icumi, bazanika hose mu nkambi.
33 Bagishinga inyama amenyo,+ bataranazitapfuna, uburakari bwa Yehova burabagurumanira;+ Yehova abahukamo arabica arabatikiza.+
34 Aho hantu bahita Kiburoti-Hatava+ kuko ari ho bahambye abantu bagize umururumba.+
35 Nuko Abisirayeli bava i Kiburoti-Hatava bajya i Haseroti,+ aba ari ho baguma.