Kubara 13:1-33
13 Yehova abwira Mose ati
2 “ohereza abantu bajye gutata igihugu cy’i Kanani, icyo ngiye guha Abisirayeli.+ Mwohereze umugabo umwe muri buri muryango wa ba sekuruza, buri wese abe ari umutware+ mu muryango wabo.”
3 Mose abohereza baturutse aho mu butayu bwa Parani+ nk’uko Yehova yari yamutegetse. Abo bagabo bose bari abatware b’Abisirayeli.
4 Aya ni yo mazina yabo: uwo mu muryango wa Rubeni ni Shamuwa mwene Zakuri;
5 uwo mu muryango wa Simeyoni ni Shafati mwene Hori;
6 uwo mu muryango wa Yuda ni Kalebu+ mwene Yefune;
7 uwo mu muryango wa Isakari ni Igalu mwene Yozefu;
8 uwo mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya+ mwene Nuni;
9 uwo mu muryango wa Benyamini ni Paluti mwene Rafu;
10 uwo mu muryango wa Zabuloni ni Gadiyeli mwene Sodi.
11 Mu muryango wa Yozefu,+ uwo mu muryango wa Manase+ ni Gadi mwene Susi;
12 uwo mu muryango wa Dani ni Amiyeli mwene Gemali;
13 uwo mu muryango wa Asheri ni Seturi mwene Mikayeli;
14 uwo mu muryango wa Nafutali ni Nakibi mwene Vofusi;
15 uwo mu muryango wa Gadi ni Geweli mwene Maki.
16 Ayo ni yo mazina y’abagabo Mose yohereje gutata igihugu. Hoseya mwene Nuni Mose yamwise Yosuwa.*+
17 Igihe Mose yabatumaga gutata igihugu cy’i Kanani, yarababwiye ati “nimuhaguruke hano muzamuke munyure i Negebu,+ mugere no mu karere k’imisozi miremire.+
18 Murebe uko icyo gihugu kimeze+ hamwe n’abantu bagituyemo. Murebe niba bafite imbaraga cyangwa niba bafite intege nke, niba ari bake cyangwa ari benshi;
19 murebe n’uko igihugu batuyemo kimeze: niba ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe n’imigi batuyemo uko imeze, niba batuye mu mahema cyangwa mu migi igoswe n’inkuta.
20 Murebe n’uko ubutaka bwaho bumeze: niba bwera cyangwa burumba,+ niba icyo gihugu kirimo ibiti cyangwa nta byo. Kandi muzabe intwari+ muzane ku mbuto zo muri icyo gihugu.” Icyo gihe inzabibu za mbere zabaga zeze.+
21 Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini+ bagera i Rehobu+ ku rugabano rw’i Hamati.+
22 Bazamutse i Negebu+ bagera i Heburoni.+ Icyo gihe Ahimani na Sheshayi na Talumayi+ bene Anaki+ ni ho bari batuye. Heburoni+ yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Sowani+ yo muri Egiputa yubakwa.
23 Bageze mu kibaya cya Eshikoli+ bahaca ishami ririho iseri ry’imizabibu,+ babiri muri bo bagenda barihetse ku giti, bajyana n’amakomamanga+ n’imitini.
24 Aho hantu bahita ikibaya cya Eshikoli+ bitewe n’iseri ry’imizabibu Abisirayeli bahaciye.
25 Bamaze iminsi mirongo ine+ batata icyo gihugu, baragaruka.
26 Nuko basanga Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu.
27 Baramubwira bati “twageze mu gihugu watwoherejemo, kandi koko twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki;+ dore n’imbuto zaho twazanye.+
28 Icyakora twasanze abantu batuye muri icyo gihugu ari abanyambaraga kandi bafite imigi ikomeye cyane igoswe n’inkuta.+ Twabonyeyo n’abantu bakomoka kuri Anaki.+
29 Abamaleki+ batuye mu karere ka Negebu,+ Abaheti n’Abayebusi+ n’Abamori+ batuye mu karere k’imisozi miremire, naho Abanyakanani+ batuye ku nyanja no ku nkengero za Yorodani.”
30 Nuko Kalebu+ agerageza gucecekesha abantu kugira ngo batege amatwi Mose, afata ijambo aravuga ati “nimuze tuzamuke kandi turigarurira icyo gihugu nta kabuza, kuko dufite imbaraga zo kukinesha.”+
31 Ariko abantu bari barajyanye na we baravuga bati “ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.”+
32 Bakomeza kubarira Abisirayeli inkuru mbi+ ku bihereranye n’igihugu bari baragiye gutata, bagira bati “igihugu twazengurutse tugitata, ni igihugu kirya abaturage bacyo, kandi abaturage bose twagisanzemo ni abantu barebare cyane kandi banini.+
33 Twabonyeyo n’Abanefili, bene Anaki,+ bakomoka ku Banefili, ku buryo twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo, kandi na bo ni ko batubonaga.”+