Kubara 10:1-36
10 Yehova abwira Mose ati
2 “uzacure impanda+ ebyiri mu ifeza. Ujye uzikoresha igihe uhamagaza+ ikoraniro n’igihe umenyesha abantu ko inkambi igiye kwimuka.
3 Nibazivugiriza icyarimwe, iteraniro ryose rijye riteranira ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+
4 Nibavuza impanda imwe gusa, abatware b’ibihumbi by’Abisirayeli bajye baza aho uri.+
5 “Nimuvuza impanda mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abakambitse iburasirazuba+ rijye rihaguruka rigende.
6 Nimuvuza impanda ubwa kabiri mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abakambitse mu majyepfo+ rijye rihaguruka rigende. Buri tsinda rizajya rihaguruka ari uko havugijwe impanda mu ijwi rihindagurika.
7 “Igihe mushatse gukoranya iteraniro, mujye muvuza impanda,+ ariko ntimukazivuze mu ijwi rihindagurika.
8 Abatambyi bene Aroni bajye bavuza izo mpanda,+ kandi ibyo bizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho bose.
9 “Igihe muzaba muri mu gihugu cyanyu maze mugahagurukira kurwanya abanzi banyu babakandamiza,+ muzajye muvuza impanda+ mu ijwi ry’intambara. Yehova Imana yanyu azajya abibuka abakize abanzi banyu.+
10 “Mujye muvuza impanda mu bihe byanyu by’ibyishimo,+ mu bihe by’iminsi mikuru yanyu+ no mu ntangiriro z’amezi yanyu,+ muzivugirize ku bitambo byanyu bikongorwa n’umuriro+ no ku bitambo byanyu bisangirwa.+ Mujye muzivuza kugira ngo Imana yanyu ibibuke. Ndi Yehova Imana yanyu.”+
11 Nuko ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa kabiri,+ cya gicu kiva ku ihema+ ry’Igihamya.
12 Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi bakurikije gahunda bahawe.+ Cya gicu kiragenda gihagarara mu butayu bwa Parani.+
13 Iyo ni yo ncuro ya mbere bahagurutse bakagenda bakurikije gahunda Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Mose.+
14 Habanje guhaguruka itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe imitwe barimo.+ Umutware wabo yari Nahashoni+ mwene Aminadabu.
15 Umutware w’umuryango wa Isakari yari Netaneli+ mwene Suwari.
16 Umutware w’umuryango wa Zabuloni yari Eliyabu mwene Heloni.+
17 Nuko bashingura ihema,+ maze Abagerushoni+ n’Abamerari+ bari bashinzwe gutwara ihema barahaguruka baragenda.
18 Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni+ rirahaguruka, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Rubeni yari Elisuri+ mwene Shedewuri.
19 Umutware w’umuryango wa bene Simeyoni+ yari Shelumiyeli+ mwene Surishadayi.
20 Umutware w’umuryango wa bene Gadi yari Eliyasafu+ mwene Deweli.
21 Abakohati batwaraga ibintu byera+ barahaguruka baragenda, kuko bagombaga kuhagera ihema ryamaze gushingwa.
22 Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu+ rirahaguruka riragenda, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wabo yari Elishama+ mwene Amihudi.
23 Umutware w’umuryango wa bene Manase+ yari Gamaliyeli+ mwene Pedasuri.
24 Umutware wa bene Benyamini+ yari Abidani+ mwene Gideyoni.
25 Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Dani+ rihaguruka nyuma y’abandi bose riragenda,+ hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Dani yari Ahiyezeri+ mwene Amishadayi.
26 Umutware w’umuryango wa bene Asheri+ yari Pagiyeli+ mwene Okirani.
27 Umutware wa bene Nafutali+ yari Ahira+ mwene Enani.
28 Uko ni ko Abisirayeli bahagurukaga bakurikije imitwe barimo, iyo igihe cyo kugenda cyabaga kigeze.+
29 Hanyuma Mose abwira Hobabu mwene Reweli+ Umumidiyani, sebukwe wa Mose, ati “dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ati ‘nzakibaha.’+ None ngwino tujyane tuzakugirira neza,+ kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+
30 Ariko aramusubiza ati “sinjyana namwe, ahubwo ndasubira mu gihugu cyanjye+ no muri bene wacu.”
31 Mose aramubwira ati “ndakwinginze ntudusige, kuko ari wowe uzi neza aho dushobora gukambika mu butayu, uzatubere amaso.
32 Nujyana natwe,+ ibyiza Yehova azatugirira natwe tuzabikugirira.”
33 Nuko bava ku musozi wa Yehova+ bakora urugendo rw’iminsi itatu. Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, isanduku y’isezerano+ rya Yehova yabagendaga imbere ibashakira aho baruhukira.+
34 Iyo bashinguraga amahema yabo ku manywa, igicu+ cya Yehova cyagendaga hejuru yabo.
35 Iyo Isanduku yaterurwaga, Mose yaravugaga ati “Yehova haguruka, abanzi bawe batatane,+ abakwanga urunuka bose bakwire imishwaro!”+
36 Iyo Isanduku yashyirwaga hasi, Mose yaravugaga ati “Yehova, garukira Abisirayeli uduhumbi n’uduhumbagiza.”+