Kubara 10:1-36

10  Yehova abwira Mose ati  “uzacure impanda+ ebyiri mu ifeza. Ujye uzikoresha igihe uhamagaza+ ikoraniro n’igihe umenyesha abantu ko inkambi igiye kwimuka.  Nibazivugiriza icyarimwe, iteraniro ryose rijye riteranira ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+  Nibavuza impanda imwe gusa, abatware b’ibihumbi by’Abisirayeli bajye baza aho uri.+  “Nimuvuza impanda mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abakambitse iburasirazuba+ rijye rihaguruka rigende.  Nimuvuza impanda ubwa kabiri mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abakambitse mu majyepfo+ rijye rihaguruka rigende. Buri tsinda rizajya rihaguruka ari uko havugijwe impanda mu ijwi rihindagurika.  “Igihe mushatse gukoranya iteraniro, mujye muvuza impanda,+ ariko ntimukazivuze mu ijwi rihindagurika.  Abatambyi bene Aroni bajye bavuza izo mpanda,+ kandi ibyo bizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho bose.  “Igihe muzaba muri mu gihugu cyanyu maze mugahagurukira kurwanya abanzi banyu babakandamiza,+ muzajye muvuza impanda+ mu ijwi ry’intambara. Yehova Imana yanyu azajya abibuka abakize abanzi banyu.+ 10  “Mujye muvuza impanda mu bihe byanyu by’ibyishimo,+ mu bihe by’iminsi mikuru yanyu+ no mu ntangiriro z’amezi yanyu,+ muzivugirize ku bitambo byanyu bikongorwa n’umuriro+ no ku bitambo byanyu bisangirwa.+ Mujye muzivuza kugira ngo Imana yanyu ibibuke. Ndi Yehova Imana yanyu.”+ 11  Nuko ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa kabiri,+ cya gicu kiva ku ihema+ ry’Igihamya. 12  Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi bakurikije gahunda bahawe.+ Cya gicu kiragenda gihagarara mu butayu bwa Parani.+ 13  Iyo ni yo ncuro ya mbere bahagurutse bakagenda bakurikije gahunda Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Mose.+ 14  Habanje guhaguruka itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe imitwe barimo.+ Umutware wabo yari Nahashoni+ mwene Aminadabu. 15  Umutware w’umuryango wa Isakari yari Netaneli+ mwene Suwari. 16  Umutware w’umuryango wa Zabuloni yari Eliyabu mwene Heloni.+ 17  Nuko bashingura ihema,+ maze Abagerushoni+ n’Abamerari+ bari bashinzwe gutwara ihema barahaguruka baragenda. 18  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni+ rirahaguruka, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Rubeni yari Elisuri+ mwene Shedewuri. 19  Umutware w’umuryango wa bene Simeyoni+ yari Shelumiyeli+ mwene Surishadayi. 20  Umutware w’umuryango wa bene Gadi yari Eliyasafu+ mwene Deweli. 21  Abakohati batwaraga ibintu byera+ barahaguruka baragenda, kuko bagombaga kuhagera ihema ryamaze gushingwa. 22  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu+ rirahaguruka riragenda, hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wabo yari Elishama+ mwene Amihudi. 23  Umutware w’umuryango wa bene Manase+ yari Gamaliyeli+ mwene Pedasuri. 24  Umutware wa bene Benyamini+ yari Abidani+ mwene Gideyoni. 25  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Dani+ rihaguruka nyuma y’abandi bose riragenda,+ hakurikijwe imitwe barimo. Umutware wa bene Dani yari Ahiyezeri+ mwene Amishadayi. 26  Umutware w’umuryango wa bene Asheri+ yari Pagiyeli+ mwene Okirani. 27  Umutware wa bene Nafutali+ yari Ahira+ mwene Enani. 28  Uko ni ko Abisirayeli bahagurukaga bakurikije imitwe barimo, iyo igihe cyo kugenda cyabaga kigeze.+ 29  Hanyuma Mose abwira Hobabu mwene Reweli+ Umumidiyani, sebukwe wa Mose, ati “dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ati ‘nzakibaha.’+ None ngwino tujyane tuzakugirira neza,+ kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+ 30  Ariko aramusubiza ati “sinjyana namwe, ahubwo ndasubira mu gihugu cyanjye+ no muri bene wacu.” 31  Mose aramubwira ati “ndakwinginze ntudusige, kuko ari wowe uzi neza aho dushobora gukambika mu butayu, uzatubere amaso. 32  Nujyana natwe,+ ibyiza Yehova azatugirira natwe tuzabikugirira.” 33  Nuko bava ku musozi wa Yehova+ bakora urugendo rw’iminsi itatu. Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, isanduku y’isezerano+ rya Yehova yabagendaga imbere ibashakira aho baruhukira.+ 34  Iyo bashinguraga amahema yabo ku manywa, igicu+ cya Yehova cyagendaga hejuru yabo. 35  Iyo Isanduku yaterurwaga, Mose yaravugaga ati “Yehova haguruka, abanzi bawe batatane,+ abakwanga urunuka bose bakwire imishwaro!”+ 36  Iyo Isanduku yashyirwaga hasi, Mose yaravugaga ati “Yehova, garukira Abisirayeli uduhumbi n’uduhumbagiza.”+

Ibisobanuro ahagana hasi