Kubara 1:1-54
1 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kabiri Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa,+ Yehova avugana na Mose mu butayu bwa Sinayi,+ ari mu ihema ry’ibonaniro,+ aramubwira ati
2 “mubarure+ abagize iteraniro ry’Abisirayeli bose, mukurikije imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, mukore urutonde rw’amazina y’abagabo bose umwe umwe,
3 bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru,+ umuntu wese ushobora kujya ku rugamba muri Isirayeli.+ Wowe na Aroni mubabarure mukurikije imitwe barimo.
4 “Muzashake abandi bagabo bo kubafasha; buri muryango uzabe uhagarariwe n’umuntu umwe, kandi azabe ari umutware w’inzu ya ba sekuruza.+
5 Aya ni yo mazina y’abazafatanya namwe: uwo mu muryango wa Rubeni+ ni Elisuri+ mwene Shedewuri;
6 uwo mu muryango wa Simeyoni+ ni Shelumiyeli+ mwene Surishadayi;
7 uwo mu muryango wa Yuda+ ni Nahashoni+ mwene Aminadabu;
8 uwo mu muryango wa Isakari+ ni Netaneli+ mwene Suwari;
9 uwo mu muryango wa Zabuloni+ ni Eliyabu+ mwene Heloni.
10 Mu bahungu ba Yozefu:+ uwo mu muryango wa Efurayimu+ ni Elishama mwene Amihudi; uwo mu muryango wa Manase+ ni Gamaliyeli mwene Pedasuri;
11 uwo mu muryango wa Benyamini+ ni Abidani+ mwene Gideyoni;
12 uwo mu muryango wa Dani+ ni Ahiyezeri+ mwene Amishadayi;
13 uwo mu muryango wa Asheri+ ni Pagiyeli+ mwene Okirani;
14 uwo mu muryango wa Gadi+ ni Eliyasafu+ mwene Deweli;+
15 uwo mu muryango wa Nafutali+ ni Ahira+ mwene Enani.
16 Abo ni bo bahamagawe mu bagize iteraniro, bakaba ari abatware+ b’imiryango ya ba sekuruza. Ni abatware b’ibihumbi by’Abisirayeli.”+
17 Nuko Mose na Aroni bajyana abo bagabo bavuzwe amazina.
18 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri bakoranya iteraniro ryose ry’Abisirayeli, kugira ngo abantu bandikishe ibisekuru+ byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, maze bakore urutonde rw’amazina yabo umwe umwe, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru,+
19 nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose. Nuko atangira kubabarurira+ mu butayu bwa Sinayi.
20 Muri bene Rubeni imfura ya Isirayeli,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bose umwe umwe, bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
21 Ababaruwe bose mu muryango wa Rubeni bari ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu.+
22 Muri bene Simeyoni,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bose umwe umwe, bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
23 Ababaruwe bose mu muryango wa Simeyoni bari ibihumbi mirongo itanu n’icyenda na magana atatu.+
24 Muri bene Gadi,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
25 Ababaruwe bose mu muryango wa Gadi+ bari ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu na mirongo itanu.+
26 Muri bene Yuda,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
27 Ababaruwe bose mu muryango wa Yuda bari ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu.+
28 Muri bene Isakari,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
29 Ababaruwe bose mu muryango wa Isakari bari ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane.+
30 Muri bene Zabuloni,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
31 Ababaruwe bose mu muryango wa Zabuloni bari ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane.+
32 Muri bene Yozefu, mu muryango wa Efurayimu,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
33 Ababaruwe bose mu muryango wa Efurayimu+ bari ibihumbi mirongo ine na magana atanu.+
34 Muri bene Manase,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
35 Ababaruwe bose mu muryango wa Manase bari ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri.+
36 Muri bene Benyamini,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
37 Ababaruwe bose mu muryango wa Benyamini bari ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane.+
38 Muri bene Dani,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
39 Ababaruwe bose mu muryango wa Dani bari ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi.+
40 Muri bene Asheri,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
41 Ababaruwe bose mu muryango wa Asheri bari ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu.+
42 Muri bene Nafutali,+ babaruye ibisekuru byabo hakurikijwe imiryango yabo n’amazu ya ba sekuruza, babarura amazina y’abagabo bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
43 Ababaruwe bose mu muryango wa Nafutali bari ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.+
44 Abo ni bo babaruwe, abo Mose yabaruye afatanyije na Aroni n’abatware b’Abisirayeli uko ari cumi na babiri. Buri wese muri bo yari ahagarariye inzu ya ba sekuruza.
45 Abantu bose bo mu Bisirayeli barabaruwe hakurikijwe amazu ya ba sekuruza, habarurwa abafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba bose.
46 Ababaruwe bose bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.+
47 Icyakora Abalewi+ bo, nk’uko imiryango ya ba sekuruza iri, ntibabaruranywe n’abandi.+
48 Nuko Yehova abwira Mose ati
49 “umuryango wa Lewi ni wo wonyine utagomba kubarura; ntuzababare mu bandi Bisirayeli.+
50 Wowe ubwawe uzashinge Abalewi imirimo ijyanye n’ihema ry’Igihamya+ n’ibikoresho byaryo byose n’ibintu byose bifitanye isano na ryo.+ Ni bo bazajya baheka ihema n’ibikoresho byaryo byose,+ kandi ni bo bazajya bakora imirimo+ yo mu ihema; bazajye bakambika barikikije.+
51 Igihe cyo kwimura ihema nikigera, Abalewi ni bo bazajya barishingura;+ kandi igihe cyo kurishinga nikigera, Abalewi ni bo bazajya barishinga. Umuntu wese utari Umulewi uzaryegera azicwe.+
52 “Buri wese mu Bisirayeli ajye akambika mu mwanya agomba gukambikamo, akambike mu itsinda abarirwamo ry’imiryango itatu,+ uko imitwe yabo iri.
53 Abalewi bajye bakambika bakikije ihema ry’Igihamya, kugira ngo Imana itarakarira+ iteraniro ry’Abisirayeli; Abalewi bazakomeze gukora imirimo ifitanye isano n’ihema ry’Igihamya.”+
54 Abisirayeli bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. Uko yabimutegetse ni ko babikoze.+