Kubara 33:1-56

33  Aha ni ho Abisirayeli bagiye banyura igihe bari bavuye muri Egiputa+ hakurikijwe imitwe barimo,+ bayobowe na Mose na Aroni.+  Mose yandika ahantu hose bagiye banyura nk’uko Yehova yabimutegetse. Aha ni ho bagiye banyura, bava hamwe bajya ahandi:+  mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’itanu,+ bahagurutse i Ramesesi.+ Ku munsi wakurikiye pasika,+ Abisirayeli bavuyeyo bashyize ukuboko hejuru,* Abanyegiputa bose babareba.+  Icyo gihe Abanyegiputa bahambaga abo Yehova yari yishe, ni ukuvuga imfura zose,+ kandi Yehova yari yaciriye imanza imana zabo.+  Nuko Abisirayeli bahaguruka i Ramesesi+ bakambika i Sukoti.+  Bahaguruka i Sukoti bakambika ahitwa Etamu,+ ku rugabano rw’ubutayu.  Bahaguruka Etamu basubira inyuma bagana i Pihahiroti,+ hateganye n’i Bayali-Sefoni,+ bakambika imbere y’i Migidoli.+  Hanyuma bahaguruka i Pihahiroti banyura mu nyanja+ hagati berekeza mu butayu,+ bamara iminsi itatu bagenda mu butayu bwa Etamu,+ bakambika i Mara.+  Nuko bahaguruka i Mara bagera ahitwa Elimu,+ hari amasoko cumi n’abiri n’ibiti by’imikindo mirongo irindwi. Bakambika aho. 10  Bahaguruka Elimu bakambika iruhande rw’Inyanja Itukura. 11  Bahaguruka ku Nyanja Itukura bakambika mu butayu bwa Sini.+ 12  Bahaguruka mu butayu bwa Sini ba kambika i Dofuka. 13  Bahaguruka i Dofuka bakambika ahitwa Alushi. 14  Bahaguruka Alushi bakambika i Refidimu.+ Abisirayeli bagezeyo babura amazi yo kunywa. 15  Bahaguruka i Refidimu bakambika mu butayu bwa Sinayi.+ 16  Hanyuma bahaguruka mu butayu bwa Sinayi bakambika i Kiburoti-Hatava.+ 17  Bahaguruka i Kiburoti-Hatava bakambika i Haseroti.+ 18  Bahaguruka i Haseroti bakambika i Ritima. 19  Bahaguruka i Ritima bakambika i Rimoni-Peresi. 20  Bahaguruka i Rimoni-Peresi bakambika i Libuna. 21  Bahaguruka i Libuna bakambika i Risa. 22  Bahaguruka i Risa bakambika i Kehelata. 23  Bahaguruka i Kehelata bakambika ku musozi wa Sheferi. 24  Nuko bahaguruka ku musozi wa Sheferi bakambika+ i Harada. 25  Bahaguruka i Harada bakambika i Makeloti. 26  Bahaguruka+ i Makeloti bakambika i Tahati. 27  Bahaguruka i Tahati bakambika i Tera. 28  Bahaguruka i Tera bakambika i Mitika. 29  Bahaguruka i Mitika bakambika i Hashimona. 30  Bahaguruka i Hashimona bakambika i Moseroti. 31  Bahaguruka i Moseroti bakambika i Bene-Yakani.+ 32  Bahaguruka i Bene-Yakani bakambika i Hori-Hagidigadi. 33  Bahaguruka i Hori-Hagidigadi bakambika i Yotibata.+ 34  Bahaguruka i Yotibata bakambika ahitwa Aburona. 35  Bahaguruka Aburona bakambika ahitwa Esiyoni-Geberi.+ 36  Bahaguruka Esiyoni-Geberi bakambika mu butayu bwa Zini,+ ari ho i Kadeshi. 37  Nyuma yaho bahaguruka i Kadeshi bakambika ku musozi wa Hori,+ ku rugabano rw’igihugu cya Edomu. 38  Mu mwaka wa mirongo ine Abisirayeli bavuye muri Egiputa, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, Yehova yategetse Aroni umutambyi kuzamuka umusozi wa Hori, maze apfirayo.+ 39  Aroni yari afite imyaka ijana na makumyabiri n’itatu igihe yapfiraga ku musozi wa Hori. 40  Icyo gihe ni bwo umwami wa Aradi+ w’Umunyakanani wari utuye i Negebu+ mu gihugu cy’i Kanani, yumvise ko Abisirayeli baje. 41  Hashize igihe bahaguruka ku musozi wa Hori+ bakambika i Salumona. 42  Bahaguruka i Salumona bakambika i Punoni. 43  Bahaguruka i Punoni bakambika ahitwa Oboti.+ 44  Bahaguruka Oboti bakambika ahitwa Iye-Abarimu* ku rugabano rw’i Mowabu.+ 45  Bahaguruka Iyimu bakambika i Diboni-Gadi.+ 46  Bahaguruka i Diboni-Gadi bakambika ahitwa Alumoni-Dibulatayimu. 47  Bahaguruka Alumoni-Dibulatayimu+ bakambika mu misozi ya Abarimu,+ imbere y’i Nebo.+ 48  Bahaguruka mu misozi ya Abarimu bakambika mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu+ hafi ya Yorodani, ahateganye n’i Yeriko. 49  Bakomeza gukambika hafi ya Yorodani uvuye i Beti-Yeshimoti+ ukageza Abeli-Shitimu+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu. 50  Nuko Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi ya Yorodani ahateganye n’i Yeriko,+ ati 51  “bwira Abisirayeli uti ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+ 52  Muzirukane imbere yanyu abaturage bo muri icyo gihugu bose, mumenagure ibishushanyo byabo byose bibajwe mu mabuye,+ murimbure ibishushanyo byabo byose biyagijwe,+ kandi muzatsembe utununga twabo twera twose.+ 53  Muzigarurire icyo gihugu mugituremo, kuko nakibahaye ho gakondo.+ 54  Muzagabanye icyo gihugu mukoresheje ubufindo,+ mukurikije imiryango yanyu.+ Umuryango ufite abantu benshi uzawuhe gakondo nini, ufite bake uwuhe gakondo nto.+ Aho ubufindo buzerekana ko ari ah’umuryango uyu n’uyu, ni ho uwo muryango uzahabwa.+ Muzagabanye amasambu mukurikije imiryango ya ba sokuruza.+ 55  “‘Nimutirukana imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahwemo muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+ 56  Ibyo natekerezaga kugirira abaturage bo muri icyo gihugu ni mwe nzabigirira.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi