Kubara 14:1-45

14  Nuko iteraniro ryose ritera hejuru, abantu bakomeza gusakuza kandi barira,+ bakesha iryo joro ryose.  Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni,+ kandi iteraniro ryose rirababwira riti “iyo tuba twaraguye mu gihugu cya Egiputa cyangwa tugapfira muri ubu butayu!  Yehova aratujyanira iki muri icyo gihugu kugira ngo twicwe n’inkota?+ Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago.+ Mbese ibyiza si uko twakwisubirira muri Egiputa?”+  Ndetse bageze n’ubwo babwirana bati “nimuze twishyirireho umutware maze twisubirire muri Egiputa!”+  Nuko Mose na Aroni bikubita imbere+ y’iteraniro ryose ry’Abisirayeli.  Yosuwa mwene Nuni+ na Kalebu mwene Yefune,+ bari muri ba bandi bagiye gutata igihugu, bashishimura imyambaro yabo+  maze babwira iteraniro ryose ry’Abisirayeli bati “igihugu twazengurutse tugitata, ni igihugu cyiza cyane.+  Niba Yehova atwishimiye,+ azatujyana muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki+ kandi akiduhe.  Ariko muramenye ntimwigomeke kuri Yehova.+ Ntimutinye abantu bo muri icyo gihugu,+ kuko tuzabarya nk’umugati. Ntibafite ikibakingira,+ kandi Yehova ari kumwe natwe.+ Ntimubatinye.”+ 10  Nyamara iteraniro ryose rijya inama yo kubatera amabuye.+ Nuko ikuzo rya Yehova rigaragarira Abisirayeli bose+ hejuru y’ihema ry’ibonaniro. 11  Yehova abwira Mose ati “aba bantu bazansuzugura+ kugeza ryari?+ Bazareka kunyizera bageze ryari n’ibimenyetso byose nakoreye muri bo?+ 12  Reka mbateze icyorezo mbatsembeho maze nguhindure ishyanga rikomeye kandi rifite imbaraga kubarusha.”+ 13  Ariko Mose abwira Yehova ati “abo muri Egiputa, aho wakuye ubwoko bwawe ukoresheje imbaraga zawe, ntibazabura kubyumva+ 14  kandi ntibazabura kubibwira abaturage b’icyo gihugu, bumvise ko wowe Yehova uri hagati muri ubu bwoko bwawe,+ kandi ko wabubonekeye imbonankubone.+ Bumvise ko uri Yehova kandi ko igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ko ku manywa ubagenda imbere mu nkingi y’igicu, nijoro ukabagenda imbere mu nkingi y’umuriro.+ 15  Nuramuka wiciye rimwe abagize ubu bwoko bose,+ amahanga yumvise gukomera kwawe ntazabura kuvuga ati 16  ‘Yehova yananiwe kugeza ubu bwoko mu gihugu yari yarabarahiye ko azabajyanamo, ni cyo cyatumye abatsinda mu butayu.’+ 17  None ndakwinginze Yehova, garagaza imbaraga zawe nyinshi+ nk’uko wavuze uti 18  ‘ndi Yehova, Imana itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo,+ ibabarira abantu amakosa n’ibicumuro,+ ariko ntibure guhana uwakoze icyaha,+ igahanira abana amakosa ya ba se ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza.’+ 19  Ndakwinginze, babarira ubu bwoko igicumuro cyabwo, ukurikije ineza yawe nyinshi, nk’uko wagiye ububabarira kuva muri Egiputa kugeza n’ubu.”+ 20  Nuko Yehova aravuga ati “ndabababariye nk’uko ubisabye.+ 21  Ariko kandi, ndahiye kubaho kwanjye ko isi yose izuzura ikuzo rya Yehova.+ 22  Abantu bose babonye ikuzo ryanjye+ n’ibimenyetso+ nakoreye muri Egiputa no mu butayu, ariko bagakomeza kungerageza+ incuro cumi zose kandi ntibumvire ijwi ryanjye,+ 23  ntibazabona igihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha. Abansuzuguye bose ntibazakibona.+ 24  Naho umugaragu wanjye Kalebu+ we, kuko yari afite imitekerereze inyuranye n’iyabo kandi agakomeza kunkurikira muri byose,+ nzamujyana mu gihugu yagezemo, kandi urubyaro rwe ruzakiragwa.+ 25  Kubera ko Abamaleki n’Abanyakanani+ batuye mu bibaya, ejo mu gitondo muzasubire inyuma mwerekeze mu butayu munyuze inzira ijya ku Nyanja Itukura.”+ 26  Yehova abwira Mose na Aroni ati 27  “iri teraniro ry’abantu babi rizakomeza kunyitotombera kugeza ryari?+ Numvise kwitotomba kw’Abisirayeli banyitotombera.+ 28  Babwire uti ‘Yehova aravuze ati “ndahiye kubaho kwanjye ko ntazabura kubakorera ibyo mwavugiye mu matwi yanjye!+ 29  Muri ubu butayu ni ho intumbi zanyu zizagwa,+ ababaruwe muri mwe bose bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, mwe abanyitotombeye mwese.+ 30  Ntimuzinjira mu gihugu narahiye nzamuye ukuboko kwanjye+ ko nzakibanamo namwe, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.+ 31  “‘“Kandi abana banyu mwavuze ko bazaba iminyago,+ na bo nzakibajyanamo, bamenye igihugu mwanze kujyamo.+ 32  Ariko mwebweho, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.+ 33  Abana banyu bazamara imyaka mirongo ine ari abashumba mu butayu+ kandi bazaryozwa ubusambanyi bwanyu,+ kugeza igihe uwa nyuma muri mwe azagwa mu butayu.+ 34  Umubare w’iminsi mwamaze mutata icyo gihugu uko ari mirongo ine,+ buri munsi uzahwana n’umwaka.+ Muzamara imyaka mirongo ine muryozwa igicumuro cyanyu,+ kugira ngo mumenye icyo kubazinukwa bisobanura.+ 35  “‘“Jyewe Yehova ndabivuze; uku ni ko nzagenza iri teraniro ryose ry’abantu babi+ bateraniye kundwanya: muri ubu butayu ni ho bazagwa kandi ni ho bazashirira.+ 36  Abagabo Mose yohereje gutata igihugu, maze bagaruka bagatera iteraniro ryose kumwitotombera kubera ko bazanye inkuru mbi zihereranye n’icyo gihugu,+ 37  abo bantu bazanye inkuru mbi zihereranye n’icyo gihugu bazagwa imbere ya Yehova bishwe n’icyorezo.+ 38  Ariko mu bagiye gutata igihugu, Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune ni bo bonyine bazarokoka.”’”+ 39  Mose abwiye Abisirayeli bose ayo magambo, abantu bacura imiborogo.+ 40  Nuko bazinduka kare mu gitondo bashaka kuzamuka ngo bajye mu mpinga y’umusozi, baravuga bati “nimuze tuzamuke tujye ha hantu Yehova yavuze, kuko twacumuye.”+ 41  Ariko Mose arababwira ati “kuki mushaka kurenga ku itegeko rya Yehova?+ Ibyo nta cyo biri bubagezeho. 42  Ntimuzamuke kuko Yehova atari muri mwe, mudatsindirwa imbere y’abanzi banyu.+ 43  Abamaleki n’Abanyakanani bari hariya imbere yanyu.+ Kubera ko mwateye Yehova umugongo ntimukomeze kumukurikira, Yehova na we ntakomeza kubana namwe,+ muri bwicishwe inkota.” 44  Nyamara bahangara kuzamuka bajya mu mpinga y’umusozi,+ ariko isanduku y’isezerano rya Yehova iguma mu nkambi kandi na Mose ntiyahava.+ 45  Nuko Abamaleki+ n’Abanyakanani bari batuye kuri uwo musozi baramanuka, babagabaho igitero barabatatanya babageza i Horuma.+

Ibisobanuro ahagana hasi