Kubara 35:1-34
35 Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorodani,+ ahateganye n’i Yeriko, ati
2 “tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imigi+ yo guturamo bayikuye kuri gakondo yabo, kandi babahe n’amasambu akikije iyo migi.+
3 Iyo migi ni yo bazaturamo, naho ayo masambu abemo ubutunzi bwabo n’amashyo yabo n’andi matungo yabo yose.
4 Amasambu akikije iyo migi muzaha Abalewi, azaba afite uburebure bw’imikono igihumbi uvuye ku nkuta zikikije iyo migi, mu mpande zose.
5 Uhereye inyuma y’umugi, ku ruhande rw’iburasirazuba uzabare imikono ibihumbi bibiri, mu ruhande rw’amajyepfo ubare imikono ibihumbi bibiri, mu ruhande rw’iburengerazuba ubare imikono ibihumbi bibiri, no mu ruhande rw’amajyaruguru ubare imikono ibihumbi bibiri; umugi uzaba uri hagati muri iyo sambu. Ayo ni yo azaba amasambu akikije iyo migi yabo.
6 “Iyi ni yo migi muzaha Abalewi: muzabahe imigi itandatu y’ubuhungiro+ kugira ngo umuntu wishe undi ayihungiremo.+ Muzabahe n’indi migi mirongo ine n’ibiri yiyongera kuri iyo.
7 Imigi yose muzaha Abalewi ni imigi mirongo ine n’umunani, muyibahane n’amasambu ayikikije.+
8 Imigi uzabaha izaba ivuye muri gakondo y’Abisirayeli.+ Abenshi muzabake imigi myinshi, abake mubake imigi mike.+ Buri muryango uzahe Abalewi imwe mu migi yawo ukurikije uko gakondo wahawe ingana.”
9 Yehova akomeza kubwira Mose ati
10 “bwira Abisirayeli uti ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+
11 Muzahitemo imigi iri ahantu heza. Izababera imigi y’ubuhungiro, kandi umuntu wishe undi atabigambiriye, azajya ayihungiramo.+
12 Iyo migi ni yo muzajya muhungiramo umuntu uhorera amaraso y’uwishwe,+ kugira ngo uwishe umuntu aticwa iteraniro ritaramucira urubanza.+
13 Iyo migi muzatanga uko ari itandatu, izababera imigi y’ubuhungiro.
14 Mu burasirazuba bwa Yorodani+ muzatange imigi itatu, no mu gihugu cy’i Kanani muhatange imigi itatu.+ Iyo izabe imigi y’ubuhungiro.
15 Iyo migi itandatu izabera ubuhungiro Abisirayeli n’abimukira+ babatuyemo, kugira ngo umuntu wese wishe undi atabigambiriye ayihungiremo.+
16 “‘Niba yamukubise ikintu gikozwe mu cyuma agapfa, azaba ari umwicanyi.+ Uwo mwicanyi azicwe.+
17 Niba yaramukubise ibuye rishobora kwica umuntu, maze agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe.
18 Niba yamukubise ikintu gishobora kumwica gikozwe mu giti, maze agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe.
19 “‘Uhorera+ amaraso y’uwishwe ni we uzica uwo mwicanyi. Namubona azamwice.
20 Niba yamusunitse+ abitewe n’urwango cyangwa akamwubikira+ akamutera ikintu kugira ngo amwice,
21 cyangwa se akamukubita abigiranye urwango agapfa, uwamukubise na we azicwe. Ni umwicanyi. Uhorera amaraso y’uwishwe namubona azamwice.+
22 “‘Ariko niba yamuhiritse mu buryo butunguranye atabitewe n’urwango cyangwa akamutera ikintu atamwubikiriye,+
23 cyangwa akamukubita ibuye rishobora kumwica ariko atamubonye cyangwa agatuma rimugwira agapfa, akaba atamwangaga kandi atashakaga kumugirira nabi,
24 iteraniro rizacire urubanza uwishe uwo muntu n’uhorera amaraso y’uwishwe rikurikije ibyo bintu byose.+
25 Iteraniro+ rizakure uwishe umuntu mu maboko y’uhorera amaraso y’uwishwe, rimusubize mu mugi w’ubuhungiro yari yarahungiyemo. Azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru wasutsweho amavuta yera azapfira.+
26 “‘Ariko uwishe umuntu nasohoka akarenga imbibi z’umugi w’ubuhungiro yahungiyemo,
27 maze uhorera+ amaraso y’uwishwe akamusanga inyuma y’imbibi z’umugi w’ubuhungiro akamwica, ntazagibwaho n’urubanza rw’amaraso.
28 Uwishe umuntu agomba gukomeza kuba mu mugi w’ubuhungiro kugeza igihe umutambyi mukuru apfiriye.+ Umutambyi mukuru namara gupfa, azasubira muri gakondo ye.
29 Ibyo ni byo muzajya mushingiraho muca urubanza mu bihe byanyu byose n’aho muzaba hose.
30 “‘Umuntu uzakubita undi akamwica, ajye ashinjwa n’abagabo+ bamubonye, maze yicwe nk’umwicanyi.+ Umugabo umwe ntashobora gushinja umuntu ngo yicwe.
31 Ntimuzemere ko uwishe atanga incungu yo gucungura ubugingo bwe kandi akwiriye gupfa;+ azicwe.+
32 Ntimuzemere ko uwahungiye mu mugi w’ubuhungiro abaha incungu kugira ngo asubire mu gihugu mbere y’uko umutambyi mukuru apfa.
33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Igihugu ntigitangirwa impongano y’amaraso yakivushirijwemo, keretse iy’amaraso y’uwayavushije.+
34 Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, ari na cyo nanjye ntuyemo; kuko jyewe Yehova ntuye mu Bisirayeli.’”+