Kubara 12:1-16
12 Nuko Miriyamu na Aroni batangira kuvuga nabi Mose bamuhora umugore w’i Kushi yari yarashatse.+
2 Baravuga bati “mbese Yehova avuga binyuze kuri Mose gusa? Mbese ntavuga binyuze no kuri twe?”+ Kandi ibyo byose Yehova yarabyumvaga.+
3 Mose uwo yari umuntu wicishaga bugufi cyane+ kurusha abantu bose bari ku isi.
4 Yehova ahita abwira Mose na Aroni na Miriyamu ati “mwese uko muri batatu nimugende mujye ku ihema ry’ibonaniro.” Nuko bose uko ari batatu bajyayo.
5 Hanyuma Yehova amanukira mu nkingi y’igicu+ ahagarara ku muryango w’ihema, ahamagara Aroni na Miriyamu. Nuko bigira imbere.
6 Arababwira ati “nimuntege amatwi: muri mwe haramutse hari umuhanuzi wa Yehova, namwimenyesha binyuze mu iyerekwa,+ kandi navugana na we binyuze mu nzozi.+
7 Ariko uko si ko biri ku mugaragu wanjye Mose!+ Namushinze inzu yanjye yose.+
8 Jye na we twivuganira imbonankubone neruye,+ atari mu migani,+ kandi Yehova aramwiyereka.+ None se ni iki cyatumye mutinyuka kuvuga nabi umugaragu wanjye Mose?”+
9 Uburakari bwa Yehova burabagurumanira maze arigendera.
10 Nuko igicu kiva hejuru y’ihema, Miriyamu ahita asesa ibibembe byererana nk’urubura.+ Aroni arahindukira, amukubise amaso asanga yasheshe ibibembe!+
11 Ako kanya Aroni abwira Mose ati “mbabarira databuja! Ntutubareho icyaha twakoze duhubutse!+
12 Ndakwinginze, ntureke ngo akomeze kuba nk’igihwereye+ kivutse cyaraboze uruhande rumwe!”
13 Mose atakambira Yehova ati “ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose!”+
14 Yehova abwira Mose ati “iyo se wamubyaye aba yamuciriye+ mu maso ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi? Mumuhe akato+ ajye inyuma y’inkambi+ ahamare iminsi irindwi, nyuma yaho azagaruke mu nkambi.”+
15 Nuko Miriyamu ahabwa akato amara iminsi irindwi+ inyuma y’inkambi, kandi Abisirayeli baguma aho kugeza igihe Miriyamu yagarukiye.
16 Ibyo birangiye Abisirayeli bahaguruka i Haseroti+ bajya gukambika mu butayu bwa Parani.+

