Kubara 8:1-26

8  Nuko Yehova abwira Mose ati  “vugana na Aroni umubwire uti ‘igihe cyose ucanye amatara yo ku gitereko cy’amatara, ujye uyatereka ku buryo amurika imbere y’aho icyo gitereko cy’amatara giteretse.’”+  Aroni abigenza atyo. Acana amatara ari ku gitereko cy’amatara,+ amurika imbere y’aho giteretse nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.  Uku ni ko igitereko cy’amatara cyari gikozwe: uhereye ku ndiba yacyo kugeza ku burabyo bwacyo, cyari gicuzwe muri zahabu.+ Mose yacuze icyo gitereko cy’amatara akurikije icyitegererezo yari yahawe na Yehova mu iyerekwa.+  Yehova yongera kubwira Mose ati  “toranya Abalewi mu bandi Bisirayeli maze ubeze.+  Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze: uzabaminjagireho amazi yo kubezaho ibyaha,+ biyogoshe umubiri wose,+ bamese imyambaro+ yabo kandi biyeze.+  Hanyuma bazazane ikimasa kikiri gito+ n’ituro ry’ibinyampeke+ ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, uzane n’ikindi kimasa kikiri gito cyo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha.+  Uzazane Abalewi imbere y’ihema ry’ibonaniro maze ukoranye iteraniro ryose ry’Abisirayeli.+ 10  Uzazane Abalewi+ imbere ya Yehova, Abisirayeli babarambikeho+ ibiganza. 11  Aroni azazunguze Abalewi babe ituro rizunguzwa+ imbere ya Yehova ritanzwe n’Abisirayeli, kugira ngo bajye bakora umurimo wa Yehova.+ 12  “Abalewi bazarambike ibiganza byabo mu ruhanga rw’ibyo bimasa.+ Hanyuma uzatambire Yehova ibyo bimasa, kimwe kibe igitambo gitambirwa ibyaha, naho ikindi kibe igitambo gikongorwa n’umuriro, kugira ngo bibere Abalewi impongano.+ 13  Uzazane Abalewi ubahagarike imbere ya Aroni n’abahungu be, ubazunguze babe ituro rizunguzwa rituwe Yehova. 14  Uzatoranye Abalewi mu Bisirayeli, kuko bazaba abanjye.+ 15  Nyuma y’ibyo Abalewi bazinjire bakore imirimo mu ihema ry’ibonaniro.+ Uzabeze, ubazunguze babe ituro rizunguzwa,+ 16  kuko nabahawe batoranyijwe mu Bisirayeli.+ Mbatoranyije kugira ngo babe abanjye, bajye mu cyimbo cy’imfura zose z’Abisirayeli.+ 17  Uburiza bwose bwo mu Bisirayeli ni ubwanjye, ubwo mu bantu n’ubwo mu matungo.+ Niyereje+ uburiza bwabo igihe nicaga uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa.+ 18  Nzatoranya Abalewi bajye mu cyimbo cy’imfura zose zo mu Bisirayeli.+ 19  Nzatoranya Abalewi mu Bisirayeli mbahe Aroni n’abahungu be,+ kugira ngo bakorere Abisirayeli umurimo mu ihema ry’ibonaniro+ kandi babatangire impongano kugira ngo icyorezo kidatera mu Bisirayeli+ bazira ko begereye ahantu hera.” 20  Uko ni ko Mose na Aroni n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli bagenjereje Abalewi. Ibyo Yehova yari yategetse Mose ko Abisirayeli bakorera Abalewi byose, ni byo babakoreye. 21  Nuko Abalewi bariyeza+ kandi bamesa imyambaro yabo, hanyuma Aroni arabazunguza baba ituro rizunguzwa rituwe Yehova.+ Aroni abatangira impongano kugira ngo abeze.+ 22  Ibyo birangiye Abalewi barinjira bakorera umurimo wabo mu ihema ry’ibonaniro imbere ya Aroni n’abahungu be.+ Ibyo Yehova yari yategetse Mose ko bakorera Abalewi ni byo babakoreye. 23  Yehova abwira Mose ati 24  “iri ni ryo tegeko rigenga Abalewi: ufite kuva ku myaka makumyabiri n’itanu kujyana hejuru, ajye ajya mu itsinda ry’abakorera imirimo mu ihema ry’ibonaniro. 25  Ariko urengeje imyaka mirongo itanu, ajye afata ikiruhuko cy’izabukuru ye kongera kujya mu itsinda ry’abakora iyo mirimo. 26  Ajye afasha abavandimwe be gusohoza inshingano zabo mu ihema ry’ibonaniro, ariko we ntazagire imirimo ashingwa. Uko ni ko uzagenzereza Abalewi ku birebana n’inshingano zabo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi