Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 3: Rushaho kungukirwa n’ibyo usoma muri Bibiliya

Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 3: Rushaho kungukirwa n’ibyo usoma muri Bibiliya

 Iyo urambuye Bibiliya ubona ari umwandiko munini, icyakora ntukemere ko biguca intege zo kuyisoma. Ahubwo ujye ubona Bibiliya nk’ameza ariho amafunguro menshi atandukanye. Ntushobora kurya buri kintu cyose kiyariho. Icyakora ushobora gutoranyamo ibigushimisha akaba ari byo urya.

 Kugira ngo ibyo usoma muri Bibiliya birusheho kukugirira akamaro, uba ugomba kubitekerezaho. Iyi ngingo izagufasha kubigeraho.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Impamvu ukwiriye gutekereza ku byo usoma

 Uko usoma Bibiliya inshuro nyinshi ni ko irushaho kukugirira akamaro. Tekereza kuri uru rugero: Ushobora gushyira amajyani mu mazi ashyushye akamaramo igihe gito kandi ukumva impumuro yayo. Ariko iyo uretse akamaramo umwanya munini ni bwo urushaho kumva iyo mpumuro.

 Uko ni na ko bigenda iyo usoma Bibiliya. Aho gusoma wihitira ujye ufata umwanya uhagije utekereze ku byo usoma. Uko ni ko uwanditse Zaburi ya 119 yabigenzaga. Ku birebana n’amategeko y’Imana, yaravuze ati: “Ni yo ntekereza umunsi ukira.”—Zaburi 119:97.

 Birumvikana ko ibyo bidashatse kuvuga ko uzamara umunsi wose usoma Bibiliya, kandi uyitekerezaho. Icyo bishatse kuvuga ni uko umwanditsi wa Zaburi yafataga umwanya agatekereza ku Ijambo ry’Imana. Kubigenza atyo byamufashaga gufata imyanzuro myiza.—Zaburi 119:98-100.

 “Hari igihe mama yambwiye ati: ‘Icyumweru kigira iminsi irindwi, kandi muri iyo minsi yose ukoramo ibintu byinshi. None se kuki utafatamo igihe runaka ukakigenera Yehova? Ni byo bishyize mu gaciro.’”—Melanie.

 Iyo utekereza ku mahame yo muri Bibiliya bigufasha kujya ufata imyanzuro myiza, urugero nko guhitamo incuti cyangwa se uko wakwitwara mu gihe uhanganye n’igishuko.

 Ibyo usoma muri Bibiliya byakugirira akamaro bite?

  •   Jya witegura. Julia ufite imyaka 15 yaravuze ati: “Jya wishyiriraho gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya. Ujye uteganya ibyo uzasoma, igihe uzabisomera n’aho uzabisomera.”

  •   Jya wirinda ibyakurangaza. Umukobwa witwa Gianna ufite imyaka 22 yaravuze ati: “Jya ushaka ahantu hatuje kandi buri wese mu bagize umuryango wawe ajye amenya gahunda ufite yo gusoma Bibiliya. Ibyo bizatuma bataza kukurogoya.”

     Niba usomera ku gikoresho cya elegitoronike jya ufunga ubutumwa bukumenyesha ibintu. Ushobora no kugerageza gusomera muri Bibiliya icapye. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha igitabo gicapye usoma bituma urushaho kumva neza ibyo usoma. Ibinyuranye n’ibyo, bishobara kugorana gutekereza ku byo usoma iyo ukoresha igikoresho cya elegitoronike.

     “Naje kubona ko gusoma nkoresheje igikoresho cya elegitoronike bindangaza. Hari igihe haza ubutumwa bumenyesha ibintu runaka, bateri igashiramo umuriro cyangwa interinete ikagenda. Ariko iyo ndi gusomera mu gitabo gicapye icyo mba nkeneye gusa ni urumuri ruhagije.”—Elena.

  •   Jya ubanza usenge. Jya usaba Yehova agufashe kwibuka no gutuma ibyo uri busome bikugirira akamaro.—Yakobo 1:5.

     Kugira ngo ukore ibihuje n’ibyo wasabye mu isengesho, jya ukora ubushakashatsi bwimbitse ku byo wasomye. Wabukora ute? Niba uri gusoma ukoreshekje porogaramu ya JW Library cyangwa Bibiliya yo kuri interinete, ushobora gukanda ku murongo kugira ngo ubone ibindi bisobanuro byawuvuzweho cyangwa ingingo ziwusobanura.

  •   Jya wibaza ibibazo. Urugero: ‘Ushobora kwibaza uti: “Ni iki ibi nsoma binyigisha kuri Yehova? Ese hari umuco wa Yehova urimo nakwigana (Abefeso 5:1)? ‘Ni ayahe masomo nakura muri iyi nkuru kandi se ibivugwamo nabishyira mu bikorwa nte’ (Zaburi 119:105) ? ‘Ese ibyo nasomye nshobora kubikoresha mfasha abandi?’”—Abaroma 1:11.

     Nanone ushobora kwibaza uti: “Ibyo nasomye bihuriye he n’umutwe rusange wa Bibiliya?” Kubera iki icyo kibazo ari ingenzi cyane? Ni ukubera ko ibivugwa muri Bibiliya, uhereye mu Ntangiriro ukageza mu Byahishuwe, bihuriye ku nsanganyamatsiko imwe, ni ukuvuga uko Yehova azeza izina rye akoresheje ubutegetsi bwe bwo mu ijuru, ko ari we ufite uburenganzira bwo kutuyobora kandi ko ari we mutegetsi mwiza.