Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?

Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?

 Ni iki kiguhangayikisha?

 Ese hari igihe ujya wumva umeze nk’abantu bavuze aya magambo akurikira?

 “Buri gihe mba nibaza nti ‘byagenda bite se ndamutse . . . ?’ ‘Ubu se imodoka turimo ikoze impanuka?’ ‘Ubu se indege turimo ihanutse?’ Mpangayikishwa n’ibintu umuntu usanzwe adashobora no gutindaho.”​—Charles.

 “Mpora mpangayitse igihe cyose, meze nk’imbwa iziritse igenda yizengurukaho ariko idashobora kurenga aho iri. Mba niruhiriza ubusa kandi nta cyo biri bungezeho!”​—Anna.

 “Iyo abantu bambwiye ko mfite amahirwe yo kuba nkiri mu ishuri, mpita ntekereza nti ‘iyaba bazi ukuntu kwiga bigora!’”​—Daniel.

 “Mpora mpangayitse. Buri gihe mba mpangayikishijwe n’ibishobora kumbaho cyangwa ibyo nshobora gukora.”​—Laura.

 Ukuri: Bibiliya ivuga ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Ibyo bishobora gutuma abato n’abakuru bose bahangayika.

 Ese guhangayika ni ko buri gihe biba ari bibi?

 Oya rwose. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko abantu bakwiriye guhangayika kugira ngo babone uko bashimisha abo bakunda.​—1 Abakorinto 7:32-34; 2 Abakorinto 11:28.

 Nanone tuvugishije ukuri, guhangayika bishobora kudushishikariza kugira icyo dukora. Urugero, reka tuvuge ko ufite ikizamini mu cyumweru gitaha. Guhangayika bishobora gutuma wiga muri iki cyumweru kugira ngo uzagire amanota meza.

 Nanone guhangayika mu rugero runaka bishobora kukurinda akaga. Umukobwa witwa Serena yaravuze ati “ushobora kumva uhangayitse bitewe n’uko watangiye gutandukira, ukaba uzi ko ugomba kugira icyo uhindura kugira ngo umutimanama wawe utuze.”​—Gereranya na Yakobo 5:14.

 Ukuri: Guhangayika bishobora kukugirira akamaro igihe cyose bigutera gukora ibyiza.

 Wakora iki se mu gihe guhangayika bituma ugira ibitekerezo bibi?

Nubwo guhangayika bishobora gutuma wumva umeze nk’aho uri mu nzu y’ibyumba byinshi wabuze aho usohokera, umuntu ubona ibintu mu buryo bunyuranye n’uko ubibona ashobora kugufasha

 Urugero: Richard ufite imyaka 19 yaravuze ati “iyo hagize ikintu gito kimbaho, ntekereza uko amaherezo byari kugenda maze ngahangayika. Nkomeza kubitekerezaho cyane maze nkarushaho guhangayika.”

 Bibiliya ivuga ko “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza” (Imigani 14:30). Nanone guhangayika bishobora gutuma urwara, wenda ukarwara umutwe, igifu, ukagira isereri n’umutima ugatera cyane.

 Wakora iki se mu gihe guhangayika biguteza ibibazo aho kugufasha?

 Icyo wakora

  •   Reba niba koko ufite impamvu zituma uhangayika. “Guhangayika wibaza uko uri busohoze inshingano zawe bitandukanye no guheranwa n’imihangayiko. Ni kimwe n’umuntu uri mu bwato, agashya ngo bugende kandi buziritse ku giti. Imihangayiko ituma ugira ibyo uhugiramo, ariko nta cyo ikugezaho.”​—Katherine.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika?”​—Matayo 6:27.

     Icyo bisobanura: Guhangayika nta kindi bizakumarira uretse kukongerera ibibazo cyangwa byo ubwabyo bikakubera ikibazo. Keretse gusa niba bituma ukemura ikibazo ufite.

  •   Jya ukemura ibibazo by’uwo munsi. “Jya utekereza neza. Ese ikiguhangayikishije uyu munsi kizaba kikiri ikibazo ejo? Bizaba bimeze bite se mu kwezi gutaha, mu mwaka utaha cyangwa mu myaka itanu iri imbere?”​—Anthony.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”​—Matayo 6:34.

     Icyo bisobanura: Guhangayikishwa n’ibibazo by’ejo, bishobora no kutazigera biba, nta cyo byakumarira.

  •   Itoze kwihanganira ibyo udashobora kugira icyo uhinduraho. “Ni byiza kwitegura guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka, ariko ujye uzirikana ko hari ibyo udashobora kugira icyo uhinduraho.”​—Robert.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Abazi kwiruka si bo batsinda isiganwa, . . . n’abafite ubumenyi si bo bemerwa, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.”​—Umubwiriza 9:11.

     Icyo bisobanura: Hari igihe uba udashobora kugira icyo uhindura ku mimerere urimo, ariko ushobora guhindura uko uyibona.

  •   Ntugatinde ku bintu cyane. “Nasanze ngomba kubona ibintu mu buryo bwagutse, sinibande cyane ku tuntu duto duto. Ngomba guhitamo iby’ingenzi kurusha ibindi akaba ari byo nibandaho.”​—Alexis.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: Jya ‘umenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:10.

     Icyo bisobanura: Abantu badatinda ku bintu cyane usanga ibibazo bidakunze kubatesha umutwe.

  •   Jya ushaka uwo ubwira ibiguhangayikishije. “Igihe nari hafi kugira imyaka 11 navaga ku ishuri mpangayitse, nibaza niba ejo nzasubirayo. Iyo nabwiraga ababyeyi banjye ibimpangayikishije, bantegaga amatwi. Ibyo byaramfashaga cyane. Naganiraga na bo nisanzuye kandi nta cyo nishisha. Ibyo byampaga imbaraga zo gusubira ku ishuri.”​—Marilyn.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.”​—Imigani 12:25.

     Icyo bisobanura: Ababyeyi cyangwa inshuti bashobora kukugira inama zatuma udakomeza guhangayika.

  •   Jya usenga. “Gusenga mu ijwi riranguruye ku buryo nshobora kumva ibyo mvuga, biramfasha cyane. Bituma mvuga ibimpangayikishije aho kubigumana mu mutima. Nanone bimfasha kubona ko Yehova akomeye kuruta ibimpangayikisha.”​—Laura.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Mwikoreze Imana imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.’​—1 Petero 5:7.

     Icyo bisobanura: Iyo usenga ntuba wishakira ihumure gusa. Ahubwo uba uganira na Yehova Imana, we utubwira ati “ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.”​—Yesaya 41:10.