IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese kunywa inzoga ni bibi?
Bibiliya ntibuza abantu kunywa inzoga mu rugero, mu gihe amategeko abibemerera. Icyakora, ibabuza gusinda.—Zaburi 104:15; 1 Abakorinto 6:10.
None se wakora iki niba hari abaguhatira kunywa inzoga kandi amategeko cyangwa ababyeyi bawe batabikwemerera?
Tekereza ingaruka zavuka
Incuti zawe zumva ko umuntu agomba kunywa inzoga kugira ngo yishimishe. Ariko se, ibyo bishobora kugira izihe ngaruka?
Guhanwa n’amategeko. Iyo umuntu anyoye inzoga kandi amategeko atabimwemerera, mu bihugu bimwe na bimwe ashobora gucibwa amande, agahamywa icyaha, akamburwa perimi, agategekwa gukora imirimo runaka cyangwa akamara igihe afunzwe.—Abaroma 13:3.
Kuvugwa nabi. Inzoga zigabanya ubushobozi umuntu afite bwo kwifata. Zishobora gutuma uvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma yaho (Imigani 23:31-33). Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zisigaye zikoreshwa cyane. Ubwo rero ibyo ukora bishobora gutuma uvugwa nabi ku buryo byakugora kugira icyo ubihinduraho.
Kugabanya ubushobozi bwo kwirwanaho. Inzoga zishobora gutuma abantu bakubonerana bakagukubita cyangwa bakagukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Nanone zishobora gutuma abandi bagushuka, bikagukururira ibibazo cyangwa ugakora ikintu kibuzanyijwe n’amategeko.
Kubatwa n’inzoga. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo utangiye kunywa inzoga ukiri muto zishobora kukubata kurusha uwazitangiye akuze. Kunywa inzoga ugamije kwiyibagiza imihangayiko, irungu cyangwa kumva urambiwe ubuzima, bishobora gutuma ubatwa na zo kandi kuzireka byakugora cyane.
Urupfu. Ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, buri minota 52 hapfaga umuntu umwe azize impanuka ziterwa no gutwara imodoka umuntu yanyoye. Nanone ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka itanu, bwagaragaje ko abantu basaga 1.500 bari munsi y’imyaka 21, bapfa buri mwaka bazize impanuka zitewe n’ubusinzi. Nubwo waba utanyoye inzoga, iyo wemeye gutwarwa n’umushoferi wasinze uba wikururiye ibibazo.
Fata icyemezo
Uramutse wiyemeje icyo uzakora hakiri kare, waba wirinze ingaruka zibabaje zaterwa no kunywa inzoga kandi utabyemerewe.
Ihame ryo muri Bibiliya: “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Kunywa inzoga ugiye gutwara imodoka cyangwa ugiye gukora ikindi kintu gisaba gukoresha ubwenge, ntibikwiriye.
Iyemeze uti “nzanywa inzoga ari uko amategeko abinyemerera kandi nzinywe mu gihe gikwiriye.”
Ihame ryo muri Bibiliya: ‘uri imbata y’uwo wumvira’ (Abaroma 6:16). Uramutse unyoye inzoga ngo ni uko gusa ubonye bagenzi bawe bazinywa, uba wemeye ko bakuyobora. Iyo uhisemo kunywa inzoga kuko wumva wabuze icyo ukora cyangwa ushaka kwirengagize ibibazo, ntuba witoza kugira ubuhanga buzagufasha guhangana n’ibibazo uhura na byo.
Iyemeze uti “sinzemera ko bagenzi banjye banshora mu nzoga.”
Ihame ryo muri Bibiliya: “ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi” (Imigani 23:20). Incuti mbi zishobora gutuma utagera ku ntego yawe. Iyo ukunda kuba hamwe n’abantu banywa inzoga uko bishakiye, uba wishyira mu kaga.
Iyemeze uti “sinzigera ngirana ubucuti n’abantu banywa inzoga uko bishakiye.”