Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki ukwiriye kuba inyangamugayo?

Kuki ukwiriye kuba inyangamugayo?

 Impamvu hari abantu batari inyangamugayo

 Muri iki gihe, kuba inyangamugayo bishobora gusa n’aho nta kamaro bifite. Hari abatekereza bati

  •   “Nintabeshya ababyeyi banjye barampana.”

  •   “Nintakopera muri iki kizamini ndatsindwa.”

  •   “Nintiba iki kintu bizansaba kubika amafaranga ngo nkigure.

 Hari n’abashobora kuvuga bati “ubundi se ikibazo kiri he? Simbona nta muntu w’inyangamugayo ukibaho?”

 Ibyo si byo. Abantu benshi, harimo n’abakiri bato, bumva ko kuba inyangamugayo bifite akamaro kandi ibyo bifite ishingiro. Bibiliya igira iti ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Mu yandi magambo, ibyo dukora bishobora kutugwa nabi cyangwa bikatugirira akamaro.

 Reba ingaruka zageze ku bantu babeshye.

  “Hari umuhungu twavuganaga maze mbeshya mama ko tutavuganye. Yari azi neza ko mubeshya. Maze kumubeshya incuro eshatu, yararakaye. Ababyeyi banjye bampaye igihano cyo kumara ibyumweru bibiri ntava mu rugo no kumara ukwezi ntakoresha telefoni cyangwa ngo ndebe televiziyo. Kuva icyo gihe sinongeye kubeshya ababyeyi banjye.”​—Anita.

 Tekereza: Kuki Anita bizamusaba igihe kugira ngo mama we yongere kumugirira icyizere?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we.”​—Abefeso 4:25.

  “Nabeshye ababyeyi banjye ngira ngo byarangiye. Nyuma yaho bansabye kubasubiriramo ibyo nari nababwiye. Ibyo nari nababwiye byari ikinyoma gikabije ku buryo ntanabyibukaga neza. Iyo uhise uvugisha ukuri, ikibazo nk’icyo ntikikubaho.”​—Anthony.

 Tekereza: Anthony yari gukora iki kugira ngo yirinde icyo kibazo?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehova yanga urunuka iminwa ibeshya, ariko abakora ibyo gukiranuka baramushimisha.”​—Imigani 12:22.

  “Incuti yanjye iyo ibara inkuru yongeramo umunyu. Ikabiriza ibintu kandi ikagoreka inkuru. Ndamukunda kandi ngerageza kutita kuri buri kantu kose avuze. Ariko kumugirira icyizere birangora.”​—Yvonne.

 Tekereza: Kuki amakabyankuru n’utunyoma duto duto bishobora gutuma abantu batabona neza iyo ncuti ya Yvonne?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—Abaheburayo 13:18.

Nk’uko fondasiyo yangiritse ishobora gutuma inzu yose isenyuka, ni na ko kutaba inyangamugayo bishobora kwangiza izina ryawe

 Impamvu kuba inyangamugayo bifite akamaro

 Reba ibyiza byo kuba inyangamugayo.

  “Umugore wari undi imbere yataye amafaranga. Naramuhamagaye ndayamuha. Yaranshimiye cyane, aravuga ati ‘urakoze cyane. Abantu b’inyangamugayo bakora ibintu nk’ibi ni bake.’ Narishimye cyane kuko uwo muntu yari abonye ko ndi inyangamugayo.”​—Vivian.

 Tekereza: Kuki uwo mugore yatangajwe no kubona umuntu w’inyangamugayo? Kuba Vivian yarabaye inyangamugayo byamugiriye akahe kamaro?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Hahirwa buri gihe abakora ibyo gukiranuka.’​—Zaburi 106:3.

  “Mu muryango wacu dukora akazi ko gusukura amazu. Iyo dusukura nko mu biro tukabona igiceri cyaguye hasi, turagifata tukagishyira ku meza ari hafi aho. Hari umugore umwe wumvise tumurambiye bitewe n’uko yabonaga dukabije kuba inyangamugayo, maze aratubwira ati ‘igiceri nta cyo kivuze!’ Nubwo yavuze atyo, buri gihe aba adufitiye icyizere.”​—Julia.

 Tekereza: Kuba Julia yarabaye inyangamugayo byamugirira akahe kamaro aramutse agiye gusaba akandi kazi maze bakamusaba icyemezo cy’umukoresha we wa nyuma?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe.”​—2 Timoteyo 2:15.

  “Ku kazi banyishyuye amafaranga y’amasaha 80 kandi nari nakoze 64. Nubwo kugumana ayo mafaranga byari kumfasha, sinashoboraga kubikora. Nabimenyesheje ubishinzwe kandi yaranshimiye cyane. Nubwo ikigo nkorera nta kibazo cy’amafaranga gifite, sinashoboraga gutwara amafaranga atari ayanjye.”​—Bethany.

 Tekereza: Ese kwiba ikigo gikomeye hari aho bitaniye no kwiba umuntu?

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.”​—Imigani 3:32.