IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 2: Ishimire gusoma Bibiliya
Umusore witwa Will yaravuze ati: “Gusoma Bibiliya bishobora kukurambira iyo utazi uburyo bwiza bwo kuyisoma.”
Ese wifuza kumenya icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bigushimishe? Iyi ngingo izagufasha.
Sa n’ureba ibyo usoma
Gerageza kwiyumvisha ibyo usoma. Dore uko wabigenza:
Hitamo inkuru yo mu Bibiliya wifuza kwiga. Ushobora gutoranya inkuru yo muri Bibiliya iri mu Mavanjiri cyangwa ugahitamo inkuru ziri muri darame zo gusoma Bibiliya ziboneka kuri jw.org.
Soma iyo nkuru. Ushobora kuyisoma uri wenyine cyangwa uri kumwe n’inshuti zawe cyangwa abagize umuryango wawe. Umuntu umwe ashobora gusoma mu mwanya w’ubara inkuru, abandi bagasoma mu mwanya w’abantu bavugwa muri iyo nkuru.
Gerageza gukora bimwe mu bintu bikurikira:
Shushanya ibivugwa mu nkuru usoma, cyangwa ushushanye amashusho menshi agaragaza uko ibivugwa mu nkuru byagiye bikurikirana. Andika icyo buri shusho yerekana.
Shushanya uruziga. Urugero, igihe usoma inkuru y’umuntu w’indahemuka, tekereza ku mico ye n’ibikorwa bye, ubihuze n’imigisha yabonye.
Vuga uko iyo nkuru yagenze. Barira abantu iyo nkuru, ugire icyo ubaza abavugwa muri iyo nkuru n’abari bahari ibivugwamo biba.
Niba umwe mu bavugwa muri iyo nkuru yarafashe umwanzuro mubi, ibaze uko byari kumugendekera iyo atabigenza atyo. Urugero, tekereza igihe Petero yihakanaga Yesu (Mariko 14:66-72). Ni iki yagombaga gukora ngo atagwa muri iryo kosa?
Niba wumva byagushobokera andika inkuru ishingiye kuri Bibiliya. Ugaragaze n’amasomo twavana muri iyo nkuru.—Abaroma 15:4.
Ushobora gutuma ibivugwa muri Bibiliya birushaho gusobanuka
Kora ubushakashatsi
Nusuzuma neza ibivugwa muri iyo nkuru, uzatahura n’ibindi by’ingenzi bivugwa mu byo usoma. Hari ubwo ijambo rimwe cyangwa abiri yo muri Bibiliya aba asobanura byinshi.
Urugero, gereranya ibivugwa muri Matayo 28:7 no muri Mariko 16:7.
Kuki Mariko yavuze ko Yesu yari kubonekera abigishwa be akongeraho “na Petero”?
Igisubizo: Mariko ntiyiboneye ibivugwa muri iyo nkuru, ahubwo uko bigaragara yabibwiwe na Petero.
Ikintu k’ingenzi kivugwamo: Kuki Petero yumvise yishimye igihe yamenyaga ko Yesu yifuzaga kongera kumubona (Mariko 14:66-72)? Yesu yagaragaje ate ko yari inshuti ya Petero? Wakora iki ngo wigane Yesu, ubera abandi inshuti nziza?
Gusa n’ureba ibyo usoma muri Bibiliya no gutahura ibintu by’ingenzi bivugwamo bizatuma kuyisoma bigushimisha.