IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 2: Impamvu udakwiriye kwemera ubwihindurize

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 2: Impamvu udakwiriye kwemera ubwihindurize

Alex yashobewe. Ubundi asanzwe yemera Imana kandi akemera ko ari yo yaremye ibintu byose. Ariko uyu munsi, mwarimu ubigisha isomo ry’ibinyabuzima yemeje ko ubwihindurize bwabayeho kandi ko abahanga mu bya siyansi babikoreye ubushakashatsi. Alex ntiyifuza ko abandi bamugira urw’amenyo. Aribajije ati “ariko se ko abahanga mu bya siyansi bemeza ko ubwihindurize bwabayeho, jye ndi iki ku buryo nabagisha impaka?”

 Ese nawe ibi byigeze bikubaho? Birashoboka ko wakuze wemera aya magambo yo muri Bibiliya agira ati “Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Nyamara vuba aha hari abantu bagerageje kukwemeza ko inkuru ivuga iby’irema ari impimbano kandi ko ubwihindurize ari bwo buhuje n’ukuri. Ese wagombye kwemera ibyo bavuga? None se kuki udakwiriye kwemera ubwihindurize?

 Impamvu ebyiri zagombye gutuma utemera ubwihindurize

  1.   Abahanga mu bya siyansi ntibavuga rumwe ku nyigisho y’ubwihindurize. Nubwo abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka myinshi bakora ubushakashatsi, ntibarashobora kuvuga rumwe ku nyigisho y’ubwihindurize.

     Tekereza: Niba abahanga mu bya siyansi barananiwe kumvikana ku nyigisho y’ubwihindurize, kandi ari bo bitwa ko ari abahanga, wabuzwa n’iki guhakana inyigisho y’ubwihindurize?​—Zaburi 10:4.

  2.   Ibyo wemera bifite akamaro. Umuhungu witwa Zachary yagize ati “niba ubuzima bwarabayeho mu buryo bw’impanuka, byaba bivuze ko ubuzima bwacu n’ibindi bintu byose biri mu isanzure ry’ikirere nta cyo bivuze.” Ibyo yavuze ni ukuri. N’ubundi kandi, inyigisho y’ubwihindurize ibaye ari ukuri, ubuzima nta ntego irambye bwaba bufite (1 Abakorinto 15:32). Ku rundi ruhande ariko, niba koko ibintu byararemwe, dushobora kubona ibisubizo bitunyuze by’ibibazo abantu bibaza ku ntego y’ubuzima n’icyo igihe kizaza gihatse.​—Yeremiya 29:11.

     Tekereza: None se kumenya ukuri ku byerekeye ubwihindurize n’irema byagufasha bite mu buzima?​—Abaheburayo 11:1.

 Ibibazo ukwiriye gusuzuma

 IBYO ABANTU BAVUGA: “Ibintu byose byo mu isanzure ry’ikirere byabayeho biturutse ku mpanuka ikomeye yitwa ‘big bang.’”

  •   Ni nde cyangwa ni iki cyateje iyo mpanuka?

  •   Ese igitekerezo gishyize mu gaciro ni ikihe? Ese ni uko ibintu byapfuye kubaho gutya gusa cyangwa ni uko hari ikintu cyangwa umuntu byakomotseho?

 IBYO ABANTU BAVUGA: “Abantu baturutse ku nyamaswa.”

  •   Niba abantu barakomotse ku nyamaswa, urugero nko ku nguge, kuki usanga abantu bafite ubwenge buhambaye kurusha inguge? a

  •   Kuki n’ibinyabuzima byoroheje usanga bikoranywe ubuhanga buhambaye? b

 IBYO ABANTU BAVUGA: “Ubwihindurize ni ukuri gufitiwe gihamya.”

  •   Ese umuntu uvuga ibyo we ubwe yaba yaragenzuye akabona gihamya igaragaza ko ubwihindurize bwabayeho?

  •   Ese utekereza ko ari abantu bangana iki bemera ubwihindurize bitewe gusa n’uko babwiwe ko abantu bose b’abahanga babwemera?

a Hari abashobora kuvuga ko abantu bafite ubwenge buhambaye bitewe n’uko ubwonko bwabo ari bunini kurusha ubw’inguge. Icyakora kugira ngo ubone impamvu zigaragaza ko icyo gitekerezo nta shingiro gifite, reba agatabo kavuga inkomoko y’ubuzima (Cinq questions à se poser sur l’origine de la vie), ku ipaji ya 28.

b Reba agatabo kavuga inkomoko y’ubuzima ku ipaji ya 8-12.—Cinq questions à se poser sur l’origine de la vie.