“Nutegura ibirori, uzatumire abakene, ibimuga n’ibirema n’impumyi. Ubwo ni bwo uzagira ibyishimo kuko nta cyo bafite cyo kukwitura.”—Luka 14:13, 14.
Abakiri bato bafasha abandi
Hirya no hino hari abakiri bato bita ku bandi. Suzuma ingero zikurikira:
“Rimwe na rimwe iyo nshatse kwicara kugira ngo ndebe televiziyo, ntekereza kuri papa na mama bari mu kazi, n’ukuntu bari bugere mu rugo bananiwe. Iyo mbitekereje mpita mpaguruka nkoza ibyombo, ngakora isuku kandi ngakubura. Nanone mbategurira agakawa kuko bagakunda. Iyo mama ageze mu rugo, aravuga ati ‘mbega ahantu heza! Hasa neza kandi harahumura. Wakoze mwana wa!’ Buri gihe iyo nkoreye ikintu nk’icyo cyiza papa na mama, biranshimisha cyane.”—Casey.
“Buri gihe ababyeyi banjye banyitaho, bakampa ibyo nkeneye byose. Ku bw’ibyo, igihe imodoka yacu yari yapfuye nabahaye amafaranga ngo bajye kuyikoresha nubwo nasigaranye udufaranga duke cyane. Birumvikana ko babanje kwanga amafaranga nabahaye, ariko nanjye nanze kuyasubirana. Nubwo ntabona icyo mbitura kibakwiriye, numva nshimishijwe cyane no kugira icyo mbaha.”—Holly.
Ese wari ubizi? Abahamya benshi bakiri bato babonera ibyishimo mu gufasha abandi, babigisha Bibiliya. Hari n’abajya mu bihugu by’amahanga bikeneye ababwiriza benshi bo kwigisha Bibiliya.
“Navuye muri Amerika njya muri Megizike njyanywe no kwigisha abandi Bibiliya. Rimwe na rimwe gutanga amafaranga cyangwa ibindi bintu birangora, kuko mu by’ukuri ntagira byinshi byo gutanga. Ariko naje kubona ko gukoresha igihe cyanjye n’imbaraga zanjye mbwiriza abandi, ari byo bishimisha cyane kurusha gutanga ibintu.”—Evan.
Nafasha abandi nte?
Ese wifuza kugira ibyishimo duheshwa no gutanga? Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo ubigereho: