IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?—Igice cya 2
Ibibazo by’uburwayi biri ukwinshi.
Hari abarwara indwara ku buryo ibimenyetso byayo bigaragara, mu gihe abandi biba bitagaragara.
Hari indwara zimara igihe gito zigakira, izindi zo zikaba twibanire, kandi zikabababaza buri gihe.
Hari indwara zivurwa zigakira cyangwa umuntu akoroherwa, mu gihe izindi zirushaho kumurembya ku buryo zishobora no kumuhitana.
Urubyiruko ruhura n’izo ndwara zose. Muri iyi ngingo havugwamo abantu bane bahuye n’izo ndwara zose. Niba wumva urwaye, ibyo bavuze bishobora kuguhumuriza.
GUÉNAELLE
Ikintu kingora cyane ni ukumva ko hari ibyo ntashoboye. Mba nifuza gukora byinshi, ariko buri munsi ngomba kureba ibyo nshoboye.
Ndwaye indwara ituma ubwonko bwanjye butohereza mu buryo bukwiriye amakuru mu bice bitandukanye by’umubiri. Hari igihe ibice bimwe na bimwe by’umubiri, kuva ku birenge kugera ku mutwe, bititira cyangwa nkumva byagagaye. Gukora ibintu byoroheje, urugero nko gutambuka, kuvuga, gusoma, kwandika no kumva ibyo abandi bavuga, na byo birangora. Iyo byakomeye, abasaza bo mu itorero ryacu baraza tugasengera hamwe. Iyo bamaze gusenga, numva ntuje.
Nubwo naba mpanganye n’ikigeragezo kimeze gite, numva ko Yehova Imana ampora hafi ngo ankomeze. Sinifuza ko uburwayi bumbuza gukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Ikintu nshyira mu mwanya wa mbere, ni ugufasha abandi kumenya amasezerano yo muri Bibiliya, avuga ko vuba aha Yehova Imana agiye guhindura isi paradizo, izaba itarangwamo imibabaro.—Ibyahishuwe 21:1-4.
Zirikana ibi: Wagaragaza ute ko ugirira abandi impuhwe, ukurikije uko Guénaelle abigenza?—1 Abakorinto 10:24.
ZACHARY
Igihe nari mfite imyaka 16, baransuzumye bansangana kanseri ikaze ifata ubwonko. Abaganga bambwiye ko nshigaje amezi umunani ngapfa. Kuva icyo gihe ndacyahatana kugira ngo ndebe ko bwacya kabiri.
Kubera ko mfite ikibyimba mu bwonko, ubu igice cy’iburyo cy’umubiri wanjye cyaragagaye. Kubera ko ntashobora kugenda, buri gihe iyo ndi mu rugo mba nkeneye umuntu ngo amfashe kwivana aho ndi.
Uburwayi bwanjye bwaje gukomera kugeza ubwo nsigara ntavuga ngo ruve mu kanwa. Ubundi nakundaga guserebeka ku mazi n’umupira w’intoki. Kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Ntekereza ko nta muntu wiyumvisha ukuntu kutagira ubushobozi bwo gukora ibintu wakundaga cyane bibabaza!
Mpumurizwa n’amagambo atera inkunga yo muri Yesaya 57:15, anyizeza ko Yehova Imana aba hafi y’‘abafite umutima ushenjaguwe’ kandi ko anyitaho. Nanone muri Yesaya 35:6, hari isezerano rivuga ko Yehova azatuma nongera kugenda nkongera kumukorera mfite ubuzima buzira umuze.
Nubwo hari igihe numva nihebye bitewe n’ubwo burwayi, niringiye ntashidikanya ko Yehova anshyigikiye. Buri gihe iyo numva nacitse intege cyangwa mpangayikishijwe n’uburwayi, ndasenga. Nta kintu gishobora kuntandukanya n’urukundo rwa Yehova.—Rom 8:39.
Zachary yapfuye afite imyaka 18, hashize amezi abiri atanze iki kiganiro. Yapfuye agifite ibyiringiro bihamye by’uko Imana izasohoza isezerano ry’uko izamuzurira muri paradizo hano ku isi.
Zirikana ibi: Isengesho ryagufasha rite kuguma mu rukundo rw’Imana, nk’uko ryafashije Zachary?
ANAÏS
Maze iminsi mike gusa mvutse, nagize ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko, bigira ingaruka ku mubiri wanjye hose, cyane cyane amaguru.
Ubu ngenda ahantu hagufi nifashishije imbago, ariko akenshi ntembera ndi mu igare ry’abamugaye. Kubera ko imitsi idakora neza, gukora imirimo imwe n’imwe, urugero nko kwandika, birangora.
Uretse kumva mpangayikishijwe n’uburwayi, ndanababara cyane. Ndibuka ko najyaga kwa muganga incuro nyinshi mu cyumweru, bakankoresha imyitozo ngororangingo. Nabazwe bwa mbere mfite imyaka itanu, kandi nyuma yaho naje kubagwa izindi ncuro eshatu. Incuro ebyiri za nyuma, ntibyari byoroshye kuko namaze amezi atatu kure y’iwacu mbere y’uko ngarura agatege.
Abagize umuryango wanjye baramfasha cyane. Iwacu dukunda guseka kandi iyo nacitse intege biramfasha cyane. Mama na bakuru banjye bakora ibishoboka byose kugira ngo nkomeze kugaragara neza, kuko ntanshobora kubyikorera. Mbabazwa cyane no kuba ntashobora kwambara inkweto ndende nk’abandi. Ariko hari igihe nigeze gusa n’ubikora, nkagenda nkambakamba nzambaye mu biganza. Abantu bose byarabashekeje cyane!
Sinemera ko uburwayi mfite bumbuza gutekereza ku bindi nshobora gukora, urugero nko kwiga izindi ndimi. Nubwo ntashobora gutambuka cyangwa guserebeka ku rubura, nshobora koga. Kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nkunda kubwiriza kugira ngo ngeze ku bandi ibyo nizera. Iyo mbwiriza abantu, ubona bashishikariye kuntega amatwi.
Nkiri umwana, ababyeyi banjye banyigishije ko uburwayi mfite ari ubw’igihe gito. Kuva icyo gihe, nakomeje kwiringira Yehova kandi nizera isezerano yatanze rivuga ko azakuraho imibabaro yose, harimo n’iyanjye. Ibyo bindinda kumva nigunze.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Zirikana ibi: Kimwe na Anaïs, wakora iki ngo udahangayikishwa bikabije n’uburwayi bwawe?
JULIANA
Ndwaye indwara ituma umubiri wanjye utagira ubushobozi bwo guhangana n’indwara, bikagira ingaruka ku mutima, ibihaha n’amaraso. Impyiko na zo zamaze gufatwa.
Igihe nari mfite imyaka icumi baransuzumye bansangana indwara ituma ndibwa cyane, ikananiza kandi igatuma rimwe mba nishimye ubundi mbabaye. Hari n’igihe numva nta cyo maze.
Maze kugira imyaka 13, hari Umuhamya wa Yehova waje iwacu, ansomera muri Yesaya 41:10, aho Yehova Imana yavuze ati “ntutinye kuko ndi kumwe nawe. . . . Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.” Icyo gihe ni bwo natangiye kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Ubu hashize imyaka umunani nkorera Imana ntizigamye, kandi niyemeje ko indwara itazambuza gukora ibyo nshoboye. Numva ko Yehova yampaye “imbaraga zirenze izisanzwe” zimfasha gukomeza kurangwa n’icyizere.—2 Abakorinto 4:7.
Zirikana ibi: Ibivugwa muri Yesaya 41:10 byagufasha bite gukomeza kurangwa n’icyizere nka Juliana?