Nakora iki niba narabaswe na porunogarafiya?
Icyo wakora
Sobanukirwa ububi bwa porunogarafiya. Mu by’ukuri, porunogarafiya nta kindi igamije uretse gutesha agaciro ikintu Yehova yaremye gikwiriye kubahwa. Nubona porunogarafiya muri ubwo buryo, bizagufasha ‘kwanga ibibi.’—Zaburi 97:10.
Menya ingaruka zayo. Porunogarafiya itesha agaciro abayikina n’abayireba. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.”—Imigani 22:3.
Iyemeze kuyicikaho. Umugabo w’indahemuka Yobu yaravuze ati “nagiranye isezerano n’amaso yanjye. None se nabasha nte kwitegereza umwari” (Yobu 31:1)? Dore bimwe mu bintu nawe ushobora ‘gusezerana n’amaso yawe’:
Sinzajya nkoresha interineti ndi jyenyine.
Nimbona amashusho mabi agaragaza iby’ibitsina, nzajya mpita mfunga.
Nincikwa nkongera kureba porunogarafiya nzabibwira umuntu w’incuti yanjye ukuze.
Jya usenga. Umwanditsi wa zaburi yasabye Yehova ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro” (Zaburi 119:37). Imana ishaka ko ucika kuri iyo ngeso kandi nuyisenga, izaguha imbaraga zo gukora ibyiza.—Abafilipi 4:13
Gira uwo ubibwira. Guhitamo umuntu wizera ubwira ikibazo cyawe, ni intambwe y’ingenzi izagufasha gucika kuri iyo ngeso.—Imigani 17:17.
Icyo ugomba kwibuka: Igihe cyose ushoboye kwirinda kureba porunogarafiya, ujye umenya ko utsinze urugamba rukomeye. Bwira Yehova Imana urwo rugamba watsinze kandi umushimire imbaraga yaguhaye. Niwirinda kureba porunogarafiya, uzaba ushimishije umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.