Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki utagombye kwigana abantu ubona mu itangazamakuru?—Igice cya 1: Ibireba abakobwa

Kuki utagombye kwigana abantu ubona mu itangazamakuru?—Igice cya 1: Ibireba abakobwa

 Abo itangazamakuru ridushishikariza kwigana ni bantu ki?

 Soma amagambo akurikira, maze usubize ibibazo biri hasi.

Inkingi ya 1

Inkingi ya 2

Utaraca akenge

Uciye akenge

Icyigomeke

Umuntu wumvira

Uwataye umuco

Ufite umuco

Utagira icyo yitaho

Uzi ubwenge

Umunyamazimwe

Urangwa n’ubushishozi

Indyarya

Inyangamugayo

  1.   Ni ayahe magambo agaragaza neza uko abana b’abakobwa ukunze kubona muri za filimi, kuri televiziyo cyangwa mu binyamakuru baba bameze?

  2.   Ni ayahe magambo agaragaza umuntu wifuza kuba we?

 Uko bigaragara, washubije ikibazo cya mbere wifashishije amagambo yo mu nkingi ya 1, naho ikibazo cya kabiri ugisubiza wifashishije ayo mu nkingi ya 2. Niba ari uko bimeze rero, ibyo byumvikanisha ko wifuza kuba umuntu mwiza utandukanye n’abagaragara mu itangazamakuru; icyakora si wowe wenyine! Reka turebe impamvu.

 “Akenshi filimi ziba zirimo umwana w’umukobwa ukina ari icyigomeke kandi witwara nabi. Ziba zishaka kugaragaza ko abakobwa twese tutari abo kwizerwa, ko tuba duhangayikishijwe gusa n’uko abandi batubona kandi ko turemereza ibintu.”​—Erin.

 “Abakobwa bagaragara muri filimi no kuri televiziyo baba bifuza ko abandi babarangarira kandi bahangayikishwa n’uko bagaragara, imyenda bambara, kuba ibirangirire no gukundwa n’abahungu.”​—Natalie.

 “Incuro nyinshi usanga umukobwa ukina muri filimi adatana no kunywa inzoga, kuryamana n’abahungu no kwigomeka ku babyeyi. Iyo umukobwa adakora bene ibyo bintu, abandi babona ko ari umuntu watwawe n’idini cyangwa utinya abahungu.”​—Maria.

 Ibaze uti “ese uko nambara, ibyo nkora n’ibyo mvuga bigaragaza uwo ndi we koko, cyangwa mba nigana abantu nkunda kubona mu itangazamakuru?”

 Icyo ugomba kumenya

  •   Hari abantu benshi bibwira ko barimo bitoza imico igomba kubaranga, ariko mu by’ukuri bakaba barimo bigana ibyo babonye mu itangazamakuru. Umukobwa witwa Karen yaravuze ati “ibyo mbirebera kuri murumuna wanjye. Ubona ashaka kugaragaza ko nta cyo yitayeho uretse abahungu n’imyambaro. Nzi neza ko azi ubwenge kandi akagira n’ibindi bintu bimushishikaza; ariko arajijisha kubera ko aba yumva ashaka kumera nk’abandi bakobwa bose. Igitangaje ni uko afite imyaka 12 gusa!”

     Bibiliya igira iti “mureke kwishushanya n’iyi si.”​—Abaroma 12:2.

  •   Itangazamakuru ntirigaragaza icyo abangavu bose bifuza kuba cyo. Alexis ufite imyaka 15 yaravuze ati “abakobwa bagaragara mu itangazamakuru usanga bikunda, bajagaraye kandi bakora ibintu nk’iby’abana, ariko jye ntekereza ko abenshi muri twe dutekereza neza. Kwirirwa umuntu atekereza umuhungu mwiza si byo kamara. Hari ibindi bintu byadushimisha mu buzima.”

     Bibiliya igira iti “abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”​—Abaheburayo 5:14.

  •   Itangazamakuru riharanira inyungu z’abacuruzi ntabwo ari iz’abakobwa bakiri bato. Inganda zikomeye, zaba izikora imirimo y’ubwanditsi, izikora imideri, izikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’izikora ibijyanye n’imyidagaduro, ziba zishaka kunguka. Ku bw’ibyo zibasira abakiri bato bataraba ingimbi n’abangavu. Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku bakiri bato kigira kiti “abacuruzi bamamaza bakunze kugaragaza ko abana batarageza imyaka 13 badafite imyambaro, ibikomo n’imikufi, ibyo kwisiga n’ibikoresho bya elegitoroniki byose bigezweho, basigaye inyuma. Abana bahora babona amatangazo yamamaza na mbere y’uko bamenya intego yayo.”—12 Going on 29.

     Bibiliya igira iti ‘ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, ntibituruka kuri Data ahubwo bituruka mu isi.’​—1 Yohana 2:​16.

 Tekereza: Ese iyo utekereje neza ku nganda zikora ibintu bigezweho, ubona ari ba nde bifitiye akamaro kurusha abandi? Niba wumva ugomba gutunga telefoni igezweho, kugira ngo gusa wemerwe n’urungano rwawe, ubona ari nde mu by’ukuri ubyungukiramo? Ese ubona ari wowe abacuruzi baba bahangayikiye cyangwa ni inyungu zabo?

 Icyo wakora

  •   Irinde kwigana abantu ubona mu itangazamakuru. Uko ugenda ukura, ni na ko ugenda ugira ubushobozi bwo kubona ibitagaragarira amaso. Jya ukoresha ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu, utekereze ku ngaruka abo bantu bo mu itangazamakuru bashobora kukugiraho. Alana ufite imyaka 14 yaravuze ati “hari igihe ubona mu itangazamakuru umukobwa wisize cyane kandi bambaye utwenda tubambika ubusa, kandi abakiri bato benshi ntibabona ko mu by’ukuri bidatuma bagaragara neza, ahubwo ko bituma bagaragara nk’abihebye.”

  •   Ihatire kugera ku ntego wishyiriyeho zagufasha kuba uwo wifuza kuba we. Urugero, ongera utekereze ku mico wahisemo mu ntangiriro y’iyi ngingo; ya mico igaragaza umuntu wifuza kuba we. Kuki utatangira kwitoza iyo mico cyangwa kuyinonosora? Bibiliya igira iti “mwambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri mu buryo buhuje n’ishusho y’uwayiremye”; ntabwo ivuga ngo “mu buryo buhuje n’uko abamamaza bashaka.”​—Abakolosayi 3:​10.

  •   Hitamo abantu beza ushobora kwigana. Ushobora kwigana bamwe mu bagize umuryango wawe, urugero nka mama wawe cyangwa nyogosenge. Abandi wakwigana ni abakobwa bagenzi bawe baciye akenge cyangwa abo muziranye. Abahamya ba Yehova bafite imigisha yo kuba mu itorero rya gikristo, ahari Abakristokazi benshi b’intangarugero.​—Tito 2:​3-5.

 Inama: ifashishe igitabo Twigane ukwizera kwabo maze umenye ingero z’abagore bavugwa muri Bibiliya badusigiye urugero rwiza, hakubiyemo Rusi, Hana, Abigayili, Esiteri, Mariya na Marita. Igitabo Twigane ukwizera kwabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova kandi kiboneka kuri www.jw.org/rw.