Banza ushake uburyo bwiza bwo kubiganiraho. Wabigenza ute?

Ese ari wowe, wakwifuza ko umuntu abikubwira ate (Matayo 7:12)? Ese wakwifuza ko yabikubwirira ku mugaragaro n’abandi bose bumva? Birumvikana ko atari byo wifuza.

Uretse igihe bibaye ngombwa bitewe n’imimerere, ntibikwiriye ko uhagarika ubucuti bwanyu ngo ubimubwirire kuri telefoni cyangwa ngo umwoherereze ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa kuri interineti. Ahubwo mukwiriye gushaka igihe n’ahantu hakwiriye, mukaganira kuri icyo kibazo kitoroshye.

Wamubwira iki se niba ugeze igihe cyo kubivuga? Pawulo yateye Abakristo inkunga yo “kubwizanya ukuri.”​—Abefeso 4:25.

Bityo rero, uburyo bwiza ni ukugira amakenga ariko ibyo uvuga ukabivuga ukomeje. Sobanura neza impamvu wowe wumva ko ubucuti mufitanye butazatuma ugira urugo rwiza.

Si ngombwa ko urondora amakosa ye yose cyangwa ngo utangire kumunenga cyane. Aho kuvuga ngo “ntukora” ibi n’ibi cyangwa ngo “nta na rimwe” ujya ukora utya, byarushaho kuba byiza ukoresheje amagambo yumvikanisha uko wiyumva, wenda ukavuga uti “umuntu nifuza yagombye kuba . . . ” cyangwa “nifuza ko ubucuti dufitanye buhagarara kubera ko . . . ”

Icyo si cyo gihe cyo kuvuga ibintu ubica ku ruhande cyangwa ngo wisubireho. Ukwiriye kuzirikana ko hari impamvu ikomeye yatumye ufata umwanzuro wo guhagarika ubwo bucuti. Jya ugira amakenga mu gihe iyo ncuti yawe igerageje kugushukashuka ngo uhindure umwanzuro wafashe. Umukobwa witwa Lori yaravuze ati “nyuma y’aho mpagarikiye ubucuti nari mfitanye n’umusore w’incuti yanjye, yari asigaye yitwara nk’uwahungabanye. Ntekereza ko yitwaraga atyo agira ngo mugirire impuhwe. Numvise bimbabaje. Icyakora sinemeye ko ibyo bihindura umwanzuro nari nafashe.” Kimwe na Lori, ukwiriye kumenya icyo wifuza kandi ugakomera ku mwanzuro wafashe. Oya yawe ijye iba oya.​—Yakobo 5:12.