Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese kugira ikinyabupfura hari icyo bimaze?

Ese kugira ikinyabupfura hari icyo bimaze?

“Iyo ngiye kwinjira nta wujya amfungurira umuryango; ubwo se jye kuki nabikorera abandi?”

“Ariko se ubwo umuntu adakoresheje amagambo y’ikinyabupfura mu gihe ashaka kugira icyo asaba abandi cyangwa atavuze ngo ‘urakoze,’ cyangwa ngo ‘mbabarira’ ntiryarema?”

“Si ngombwa ko ngaragariza ikinyabupfura abo tuvukana. Na bo bazi ko turi umuryango umwe.”

Ese hari igihe ujya ubona ibintu utyo? Niba ari uko ubibona, ushobora kuba udasobanukiwe akamaro ko kugira ikinyabupfura!

 Icyo ukwiriye kumenya ku birebana no kugira ikinyabupfura

 Kugira ikinyabupfura bishobora kukugirira akamaro muri ubu buryo butatu:

  1.   Uko abantu bakuvuga. Uko ufata abandi bituma abantu bakubona neza cyangwa bakakubona nabi. Iyo ugira ikinyabupfura, abantu babona ko ukuze kandi ko uciye akenge, bigatuma na bo bakugaragariza ikinyabupfura. Ariko iyo nta kinyabupfura ugira, abantu bahita babona ko wikunda kandi bishobora gutuma udahabwa akazi cyangwa ukitesha ibindi bintu wari kubona. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “umuntu w’umugome ashyira umubiri we mu kaga.”​—Imigani 11:17.

  2.   Imibanire yawe n’abandi. Bibiliya igira iti “mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Abakolosayi 3:14). Ibyo ni na ko bimeze ku bihereranye n’ubucuti tugirana n’abandi. Abantu bakunda umuntu ugira ikinyabupfura kandi ubafata neza. Ubundi se ni nde wakwifuza kuba hamwe n’umuntu utagira ikinyabupfura cyangwa w’imico mibi?

  3.   Uko abandi bagufata. Umukobwa witwa Jennifer yaravuze ati “iyo ugira ikinyabupfura buri gihe, amaherezo usanga na ba bantu batagira ikinyabupfura bakikugaragariza.” Birumvikana ko atari ko bigenda iyo nta kinyabupfura ugira. Bibiliya igira iti ‘urugero mugeramo ni rwo namwe muzagererwamo.’​—Matayo 7:2.

 Umwanzuro: Buri munsi tuba turi kumwe n’abandi bantu. Uko ubitwaraho bishobora guhindura uko bakubona n’uko bagufata. Bityo rero, kugira ikinyabupfura bifite akamaro!

 Ibyo wanonosora

  1.   Isuzume urebe ko ugira ikinyabupfura. Ibaze ibibazo nk’ibi ngo “ese iyo mvugana n’abantu bakuru ngaragaza ko mbubaha? Ese njya nkoresha amagambo y’ikinyabupfura iyo nshaka kugira icyo nsaba abandi n’andi nk’aya ngo ‘mbabarira’ cyangwa ‘urakoze?’ Ese iyo hari umuntu umvugisha, mba nibereye ahandi, wenda ugasanga ndimo kwisomera mesaje cyangwa nzohereza? Ese ngaragaza ko nubaha ababyeyi banjye n’abo tuvukana, cyangwa nitwara uko mbonye bitewe gusa n’uko ari abo mu muryango?”

     Bibiliya igira iti “ku birebana no kubahana, mufate iya mbere.”—Abaroma 12:10.

  2.   Ishyirireho intego. Andika ibintu bitatu ushobora kunonosora. Urugero, Allison ufite imyaka 15, yavuze ko icyo akeneye ari “ukumenya gutega amatwi, aho kuba umuntu ukunda kuvuga.” David ufite imyaka 19, we yavuze ko icyo akeneye kunonosora ari ukureka kwandika no gusoma ubutumwa mu gihe ari kumwe n’abagize umuryango we cyangwa incuti. Yaravuze ati “ibyo ni ukutubaha abandi. Ni nk’aho mba mvuze ngo ‘hari undi muntu nifuza kuvugana na we utari mwe.’” Edward ufite imyaka 17, yavuze ko agiye kujya yirinda guca abandi mu ijambo. Naho Jennifer twatangiriyeho, yiyemeje kugaragariza ikinyabupfura abantu bakuze. Yaravuze ati “nabasuhuzaga nihitira, ngahita nisangira incuti turi mu kigero kimwe. Ariko ubu nashyizeho imihati kugira ngo mbamenye neza kurushaho. Byatumye ndushaho kugaragaza ikinyabupfura!”

     Bibiliya igira iti ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’—Abafilipi 2:4.

  3.   Jya usuzuma ibyo wagezeho. Fata ukwezi kumwe usuzume imvugo cyangwa imyifatire ushaka kunonosora. Mu mpera z’uko kwezi, uzibaze uti “ni mu buhe buryo kugira ikinyabupfura byatumye ndushaho kuba umuntu mwiza? Ni he handi nkwiriye kunonosora?” Niba usanze hari ibindi ukwiriye kunonosora, ishyirireho izindi ntego.

     Bibiliya igira iti “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”—Luka 6:31.