IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki mu gihe hari abagenda bamvuga?
Impamvu bibabaza
Hari abakwirakwiza amazimwe babigambiriye bakakuvugaho ibinyoma, abo baba bashaka kuguharabika. Nubwo ibyo bakuvugaho byaba bidateje akaga cyane bishobora kukubabaza, cyane cyane iyo byakwirakwijwe n’uwari incuti magara yawe.—Zaburi 55:12-14.
“Naje kumenya ko incuti yanjye yagendaga imparabika, ivuga ko ntita ku bandi. Byarambabaje cyane! Siniyumvisha ukuntu yavuga ibintu nk’ibyo.”—Ashley.
Ukuri: Nta wishimira ko abandi bamuvuga nabi, yaba avugwa n’incuti ye cyangwa undi muntu.
Nta cyo wabikoraho
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abantu bagenda bavuga abandi ni izi:
Kwita ku bandi. Abantu baremewe kubana n’abandi. Bityo rero, kuvuga abandi si igitangaza. N’ubundi kandi, Bibiliya idutera inkunga yo kugaragaza ko ‘twita ku nyungu’ z’abandi.—Abafilipi 2:4.
“Kuvuga abandi birashishikaza cyane.”—Bianca.
“Nemera ko ngira amatsiko yo kumenya amakuru y’abandi no kugira icyo mbavugaho. Sinzi impamvu bimbaho, ariko mba mbona ari nk’urwenya gusa.”—Katie.
Kurambirwa. Mu bihe bya Bibiliya hari abantu “bamaraga igihe cyabo cyo kwidagadura nta kindi bakora uretse kuvuga no kumva ibintu bishya” (Ibyakozwe 17:21). Ibyo ni na ko biri muri iki gihe.
“Iyo nta kintu gishishikaje cyo kuvuga gihari, abantu baragishakisha kugira ngo bakunde babone icyo bavuga.”—Joanna.
Kutanyurwa n’uko umuntu ari. Birakwiriye ko Bibiliya iduha umuburo wo kwirinda kwigereranya n’abandi (Abagalatiya 6:4). Nyamara hari abantu bumva batiyizeye, bigatuma bagenda baharabika abandi.
“Akenshi kugenda uvuga abandi bigaragaza uwo uri we imbere. Akenshi ababikora, babiterwa n’uko mu mitima yabo baba bafitiye ishyari abo bavuga. Gukwirakwiza ibihuha birabahumuriza, bigatuma bibwira ko ari bo beza kuruta abo bavuga.”—Phil.
Ukuri: Wabyemera cyangwa wabyanga, zirikana ko abantu bazahora bavuga abandi, nawe batakwibagiwe.
Ntibikaguhangayikishe
Nta cyo wakora ngo ubuze abantu kugenda bakuvuga. Icyakora ushobora guhitamo icyo wakora mu gihe bikubayeho. Mu gihe umenye ko hari ibihuha bikuvugwaho, hari ibintu nibura bibiri wakora.
ICYA 1: Kubyirengagiza. Akenshi biba byiza iyo wirengagije ibikuvugwaho, cyane cyane iyo ubona nta cyo bivuze. Jya ukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “ntukihutire kurakara mu mutima wawe.”—Umubwiriza 7:9.
“Hari ibihuha byavugaga ko hari umusore turimo turambagizanya kandi mu by’ukuri uwo musore sinari narigeze mubona. Narabisetse gusa!”—Elise.
“Kuba usanzwe uvugwa neza, bigufasha guhangana n’amazimwe. Iyo umuntu aguharabitse usanzwe uvugwa neza, nta wupfa kubyemera. Ukuri kwawe kuzatsinda byanze bikunze!—Allison.
Inama: Andika (1) icyakuvuzweho (2) n’uko wumvise umeze. Iyo ‘ubitse amagambo yawe mu mutima,’ kwirengagiza amazimwe birakorohera.—Zaburi 4:4.
ICYA 2: Ganira n’umuntu watangije ayo mazimwe. Mu mimerere imwe n’imwe, hari igihe wabona ko ibyo bakuvuzeho bikubangamiye cyane, ku buryo wifuza kuvugana n’uwabitangije.
Iyo uganiriye n’abantu bakuvuze, amaherezo bamenya ko ibyo bavuze byakugezeho. Iyo muganiriye kuri icyo kibazo, haba hari icyizere cy’uko kizakemuka.”—Elise.
Mbere yo kujya kuvugana n’uwakwirakwije ayo mazimwe, jya ubanza usuzume amahame yo muri Bibiliya akurikira, kandi wibaze ibibazo bijyanye na yo.
“Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa” (Imigani 18:13). ‘Ese mfite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ari byo?’ ‘Ese uwabimbwiye ntiyaba yarumvise nabi ibyo yabwiwe?’
‘Ujye wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara’ (Yakobo 1:19). Ibaze uti “ese iki ni cyo gihe cyiza cyo kuganira n’uwakwirakwije amazimwe? Ese uburyo ngiye gukoresha ni bwo bwiza? Cyangwa byaba byiza mbanje gutegereza hagashira igihe nkazamuganiriza maze gucururuka?”
“Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Ibaze uti “ese ndamutse ari jye wamuvuze nakwifuza ko icyo kibazo tugikemura dute? Nakwifuza ko tuganirira ahantu hameze hate? Nakwitwara nte kandi se ni ayahe magambo nakoresha?”
Inama: Mbere yo kuvugana n’umuntu wakwirakwije amazimwe, andika ibyo uteganya kuzamubwira. Hanyuma uzategereze icyumweru kimwe cyangwa bibiri, maze wongere usome ibyo wanditse hanyuma urebe ko hari icyo wahindura. Nanone uzagishe inama ababyeyi bawe cyangwa incuti yawe ikuze.
Ukuri: Kimwe n’ibindi bintu byinshi duhura na byo mu buzima, hari igihe tuba nta cyo twakora ngo tubuze amazimwe kubaho. Icyakora ibyo ntibivuze ko tugomba guterera iyo.