Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 3: Impamvu ukwiriye kwemera irema.

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 3: Impamvu ukwiriye kwemera irema.

“Iyo wemera irema, abantu bashobora gutekereza ko uri igicucu, ko ukomeza kwemera ibintu by’abana wigishijwe n’ababyeyi, cyangwa ko idini ryaguhinduye ikigoryi.”​—Jeanette.

 Ese nawe uhanganye n’ikibazo nk’icya Jeanette? Niba ari uko bimeze, ibyo bishobora gutuma utangira gushidikanya ku myizerere usanganywe y’uko ibintu byaremwe. Kandi n’ubusanzwe nta muntu wifuza ko abandi bamufata nk’injiji. Ni iki cyagufasha guhangana n’icyo kibazo?

 Ibyo bashobora guheraho banenga imyizerere yawe

 1. Niba wemera irema, abantu bazatekereza ko urwanya siyansi.

 “Mwarimu wacu yavuze ko abantu bemera irema bitewe n’uko ari abanebwe cyane ku buryo badashobora gusobanukirwa uko ibiri ku isi bikora.”​—Maria.

 Icyo ugomba kumenya: Abantu bavuga ayo magambo ntibaba bafite ibihamya bifatika. Abahanga mu bya siyansi bazwi cyane, urugero nka Galilée na Isaac Newton bemeraga ko hariho Umuremyi. Kandi kuba barabibonaga batyo ntibyababuzaga gukurikirana siyansi. Mu buryo nk’ubwo, bamwe mu bahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe basanga siyansi n’irema bitavuguruzanya.

 Gerageza gukora ibi: Jya ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower mu gasanduku ko gushakiramo wandikemo ngo “asobanura imyizerere ye” (ubishyire mu twuguruzo n’utwugarizo) maze urebe ingero z’abaganga n’abahanga muri siyansi bemera irema. Suzuma icyabafashije kugera kuri uwo mwanzuro wo kwemera irema.

 Umwanzuro: Kwemera irema ntibituma umuntu arwanya siyansi. Ahubwo kumenya ibintu byinshi bihereranye n’uko isi iteye bishobora gutuma ukomera ku cyemezo wafashe cyo kwemera irema.​—Abaroma 1:​20.

2. Niba wemera inkuru ya Bibiliya ivuga iby’irema, abantu bazatekereza ko ukabya mu by’idini.

 “Abantu benshi bumva ko kwemera irema ari ibintu bidafashije. Bumva ko inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’irema ari inkuru itarabayeho.”​—Jasmine.

 Icyo ugomba kumenya: Abantu bakunze kugira ibitekerezo bitari byo ku bihereranye n’inkuru ya Bibiliya ivuga iby’irema. Urugero, hari abantu bafata inkuru ivuga iby’irema nk’uko yakabaye, bakavuga ko isi imaze igihe gito iremwe cyangwa ko ubuzima bwaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24. Nta gitekerezo na kimwe muri ibyo Bibiliya ishyigikira.

  •   Mu Ntangiriro 1:1 hagira hati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.” Icyo gitekerezo ntikivuguruza ibihamya bya siyansi bigaragaza ko isi imaze imyaka ibarirwa muri za miriyari ibayeho.

  •   Ijambo “umunsi” ryakoreshejwe mu Ntangiriro rishobora kumvikanisha igihe kirekire. Ikindi kandi, mu Ntangiriro 2:4 hakoreshejwe ijambo ‘umunsi’ hashaka gusobanura iminsi yose y’irema uko ari itandatu.

 Umwanzuro: Inkuru ya Bibiliya ivuga iby’irema ihuje n’ibintu byagezweho muri siyansi.

 Tekereza ku myizerere yawe

 Kwemera irema si ukwemera ibintu buhumyi. Ahubwo bihuje n’ubwenge. Suzuma ibi bikurikira:

 Ibintu byose tubona mu buzima bifite uwabikoze. Iyo ubonye kamera, indege cyangwa inzu, uhita uvuga ko hari uwabikoze. None se kuki utagendera kuri ubwo buryo bwo gutekereza mu gihe witegereza ijisho ry’umuntu, inyoni iguruka mu kirere cyangwa uyu mubumbe dutuyeho?

 Tekereza: Abahanga mu guhanga ibintu bakunze kwigana ibintu babona ku isi kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakoze, kandi baba bifuza ko abandi bamenya ko ari bo babikoze. None se byaba bihuje n’ubwenge kwemera ko hari abantu bahanga ibintu tukemera n’ibyo bakoze ariko tukananirwa kwemera Umuremyi n’ibintu bihambaye cyane yakoze?

Ese gutekereza ko indege ifite uwayikoze ariko inyoni yo ikaba yarapfuye kubaho gutya gusa byaba bihuje n’ubwenge?

 Ibyagufasha gusuzuma ibihamya bifatika

 Kugenzura ibihamya bigaragarira mu bintu biriho bishobora gushimangira imyizerere yawe y’irema.

 Gerageza gukora ibi: Jya ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower mu gasanduku ko gushakiramo, wandikemo ngo “ese byararemwe” (ubishyire mu twuguruzo n’utwugarizo). Hitamo zimwe mu ngingo zigushishikaje zagiye zisohoka mu igazeti ya Nimukanguke! zifite umutwe uvuga ngo “Ese byararemwe?” Ugerageze gutahura muri buri ngingo ikintu kidasanzwe kiranga icyavuzwe muri iyo ngingo. Ni mu buhe buryo icyo kintu kidasanzwe kikwemeza ko hariho Umuremyi?

 Kora ubushakashatsi: Ifashishe udutabo dukurikira maze ugenzure mu buryo bwimbitse ibimenyetso bigaragaza ko ibintu byaremwe.

  •  Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?

    •   Isi iri mu mwanya ukwiriye kandi ifite ibikenewe byose kugira ngo ibintu bifite ubuzima bishobore kuyibaho.​—Reba ipaji ya 4-​10.

    •   Abantu bakora ibintu bigana ibyaremwe.​—Reba ipaji ya 11-​17.

    •   Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’irema ihuje na siyansi.​—Reba ipaji ya 24-​28.

  •  Agatabo kavuga iby’inkomoko y’ubuzima (Cinq questions à se poser sur l’origine de la vie)

    •   Ubuzima ntibwashoboraga kubaho gutya gusa buhereye ku kintu kidafite ubuzima.​—Reba ipaji ya 4-7.

    •   Imiterere y’ibinyabuzima irahambaye cyane ku buryo bitari kubaho nta mabwiriza bikurikiza, cyangwa ngo bibeho mu buryo bw’impanuka.​—Ipaji ya 8-​12.

    •   Ubushobozi bwo kubika amakuru bw’ingirabuzimafatizo zigena uko ikinyabuzima kizaba giteye buruta kure cyane ubw’ikoranabuhanga ryo muri iki gihe.​—Reba ipaji ya 13-​21.

    •   Ibinyabuzima byose biriho ntibikomoka ku kintu kimwe. Ibyagezweho mu bushakashatsi bwakozwe ku magufwa y’inyamaswa, byagaragaje ko habayeho amatsinda y’inyamaswa y’ingenzi, ariko ntibugaragaza uko zagiye zihinduka.​—Reba ipaji ya 22-​29.

 “Ibintu mbona ku isi binyemeza ko Imana iriho, uhereye ku nyamaswa zo ku isi ukageza ku isanzure ry’ikirere na gahunda ihamye rigenderaho.”​—Thomas.