Bigushobokeye, ni iki wumva wahindura ku mubiri wawe?
Uko ureshya
Ibiro
Uko uteye
Umusatsi
Ibara ry’uruhu
Ibigango
Ibindi
Uzuza interuro ikurikira:
Numva ntanyuzwe n’uko nteye . . .
iyo ngiye ku munzani.
iyo nirebye mu ndorerwamo.
iyo nigereranyije n’abandi (incuti, abanyamideri cyangwa ibyamamare muri za filimi).
Uzuza interuro ikurikira:
Nipima ibiro . . .
rimwe ku munsi.
rimwe mu cyumweru.
incuro nke mu cyumweru.
Ni ayahe magambo asobanura neza uko wiyumva?
Kudashimishwa n’uko uteye. (Urugero: “buri gihe iyo nirebye mu ndorerwamo, mbona nkabije kubyibuha, mbese meze nk’igikoko. Nagerageje no kwiyicisha inzara kugira ngo ndebe ko nananuka.”—Serena.)
Gushyira mu gaciro. (Urugero: “ntituzigera tunyurwa mu buryo bwuzuye n’uko duteye. Icyo dusabwa ni ukwemera uko turi, kuko guhangayikishwa n’ikintu tudashobora kugira icyo dukoraho byaba ari ubupfapfa.”—Natanya.)
Bibiliya itubwira ko tutagomba kwitekerezaho ‘ibirenze ibyo tugomba gutekereza’ (Abaroma 12:3). Ku bw’ibyo, kwitekerezaho mu rugero runaka ni ngombwa kandi birakwiriye. Ni yo mpamvu woza amenyo kandi ukagira isuku.
Ariko se byagenda bite mu gihe uhora ubabazwa n’isura, kugeza ubwo bigutesheje umutwe? Niba ari uko bimeze, ukwiriye kwibaza uti . . .
Kuki ntashimishwa n’uko nteye?
Mu mpamvu zitandukanye zishobora kubitera, harimo:
Itangazamakuru. “Abakiri bato bahundagazwaho amafoto atuma bumva ko tugomba guhora tunanutse kugira ngo tube beza. Ibyo bituma twumva ko niba tutananutse turi babi.”—Kellie.
Ababyeyi. “Nabonye ko iyo umubyeyi w’umugore atanyuzwe n’uko ateye, akenshi umukobwa we na we yiyumva atyo. Ni ko bishobora no kugenda ku mubyeyi w’umugabo n’umuhungu we.”—Rita.
Uko impamvu ituma utanyurwa n’isura yawe yaba iri kose, ushobora kwibaza uti . . .
‘Ese nagombye guhindura isura yanjye?’
Dore icyo bamwe mu rungano rwawe babivugaho.
“Kubera ko udashobora guhindura ibintu byose bitakunyuze ku mubiri wawe, byaba byiza wemeye uko uteye, ukemera inenge ufite. Ibyo bishobora gutuma abandi batanazibona.”—Rori.
“Kora uko ushoboye kugira ngo ugire ubuzima bwiza. Iyo ufite ubuzima bwiza, ugira isura ubusanzwe wagombye kuba ufite. Kandi niba umuntu adashobora kugukundira uwo uri we (aho kugukundira isura yawe), uwo ntazaba ari incuti yawe.”—Olivia.
Umwanzuro: Kora uko ushoboye kose kugira ngo ugire isura nziza, ubundi witurize. Guhangayikishwa bikabije n’isura yawe bishobora guteza akaga. (Reba “inkuru ya Julia.”)
Ku rundi ruhande, gushyira mu gaciro bizatuma wishimira isura yawe, nk’uko umukobwa witwa Erin yabivuze, agira ati “mu by’ukuri hari igihe numva ntanyuzwe n’isura yanjye. Ariko mbura amahoro ari uko gusa nibanze ku nenge mfite. Ubu nkora imyitozo ngororamubiri buri gihe kandi nkarya neza, ibindi bikizana.”
Ikintu cyiza wakora
Nushyira mu gaciro, ukirinda gukabya kwita ku isura yawe, uzabona ko burya uri mwiza. Bibiliya ishobora kubigufashamo. Idutera inkunga yo kwitoza gukora ibi bikurikira:
Kunyurwa: “Ibyiza ni ukwishimira ibyo dufite aho kwifuza ibindi, kuko ibyo nta cyo bimaze. Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubwiriza 6:9, Contemporary English Version.