IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki mu gihe umubyeyi wanjye arwaye?
Abakiri bato benshi ntibatekereza ibyo kwita ku babyeyi babo, kuko baba bibwira ko ababyeyi babo bagifite amagara mazima.
Ariko se wakora iki mu gihe papa wawe cyangwa mama wawe arwaye ukiri muto? Reka turebe ingero ebyiri z’abantu byabayeho bakiri bato.
Ibyabaye kuri Emmaline
Mama arwaye indwara imubabaza kandi idakira ifata ingingo, uruhu n’imiyoboro y’amaraso.
Iyo ndwara nta muti igira kandi mu myaka icumi ishize mama yarushijeho kugenda azahara. Hari igihe amaraso ye yabaga make cyane ku buryo ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga, ubundi akababara cyane ku buryo yifuzaga gupfa.
Kubera ko iwacu turi Abahamya ba Yehova, abagize itorero ryacu batwitayeho cyane. Urugero, mu minsi ishize hari umukobwa tujya kungana wandikiye umuryango wacu akabaruwa atubwira uburyo adukunda kandi atwizeza ko azakomeza kujya atwitaho. Nishimira cyane kugira incuti nk’iyo.
Bibiliya yaradufashije cyane. Urugero, nkunda cyane amagambo yo muri Zaburi ya 34:18, agira ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse.” Andi magambo nkunda ni ayo mu Baheburayo 13:6 avuga ngo “Yehova ni we umfasha, sinzatinya.”
Ayo magambo yo mu Baheburayo aramfasha cyane. Iyo ntekereje ko isaha n’isaha mama ashobora gupfa, bintera ubwoba cyane. Ndamukunda cyane, ku buryo umunsi wose maranye na we nywushimira Yehova. Ayo magambo yo muri Bibiliya amfasha kumva ko, uko byagenda kose, ngomba gukomeza kurangwa n’icyizere.
Ariko hari ikindi kintera ubwoba. Ya ndwara mama arwaye yayikomoye kuri mama we, none nanjye ndayirwaye. Ariko ya magambo yo mu Baheburayo 13:6 anyizeza ko no muri iyi mimerere Yehova ari we “umfasha.”
Ngerageza kwishimira ibyo mfite ubu, simpangayikishwe n’ibyashize cyangwa ibizaza. Mama ntagishobora gukora nk’ibyo yakoraga kera. Ibyo ndamutse mbitinzeho byantera kwiheba. Bibiliya ivuga ko ibigeragezo duhura na byo, ari iby’“akanya gato” iyo ubigereranyije n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, igihe indwara zizaba zitakiriho.—2 Abakorinto 4:17; Ibyahishuwe 21:1-4.
Bitekerezeho: Ni iki gifasha Emmaline gukomeza kurangwa n’icyizere? Wakora iki kugira ngo ukomeze kurangwa n’icyizere mu gihe uhanganye n’ikigeragezo?
Ibyabaye kuri Emily
Ngeze mu mashuri yisumbuye, papa yarwaye indwara yo kwiheba. Papa wanjye yarahindutse cyane ku buryo wari kugira ngo ni undi muntu. Papa yatangiye kujya agira agahinda, akagira ubwoba kandi agahangayika cyane nta mpamvu. Ubu amaze imyaka 15 ahanganye n’ubwo burwayi. Ababazwa cyane n’uko agira agahinda kenshi kandi azi ko nta mpamvu ihari yo kukagira.
Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, abagize itorero ryacu baradufashije cyane. Batugaragarije ineza kandi biyumvisha imimerere turimo, kandi buri wese yakoraga uko ashoboye kugira ngo papa yumve afite icyo amaze mu itorero. Iyo ndebye ukuntu papa akora uko ashoboye ngo ahangane n’icyo kigeragezo, bituma ndushaho kumukunda.
Uwampa papa akamera nk’uko yari ameze kera! Icyo gihe yabaga yishimye, nta gahinda yabaga afite kandi ntiyababaraga. Ndababara cyane kubona ukuntu buri munsi aba ahanganye n’iyo ndwara.
Icyakora papa akora uko ashoboye kugira ngo akomeze kurangwa n’icyizere. Vuba aha, ubwo yari yihebye cyane, yagerageje gusoma Bibiliya buri munsi, agasoma imirongo mike. Ibyo byaramufashije cyane, nubwo bisa n’aho ari ibintu byoroheje. Ibyo byatumye ndushaho kumukunda.
Nkunda amagambo aboneka muri Nehemiya 8:10, agira ati ‘ibyishimo bituruka kuri Yehova ni igihome cyanyu.’ Ibyo ni ukuri rwose. Kujya mu materaniro no kwifatanya muri gahunda z’itorero, biranshimisha bikanyibagiza agahinda kose mba mfite. Uwo munsi wose nirirwa meze neza. Ibyabaye kuri papa byanyeretse ko buri gihe Yehova aba yiteguye kudufasha uko ikibazo twahura na cyo cyaba kimeze kose.
Bitekerezeho: Emily yakoze iki ngo afashe papa we mu burwayi bwe? Wafasha ute umuntu urwaye indwara yo kwiheba?