IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki ngo ababyeyi be kwivanga mu buzima bwanjye?
Kuki ababyeyi baba bashaka kumenya ibyawe byose?
Ababyeyi bawe bavuga ko baba baguhangayikiye. Ariko wowe ubona ibyo bakora ari nko kukwinjirira. Urugero:
Umukobwa witwa Erin yaravuze ati “papa ajya afata telefoni yanjye akambaza uko ayifungura, hanyuma agasoma mesaje zanjye zose. Iyo mbyanze agira ngo hari icyo muhisha.”
Undi mukobwa witwa Denise, ni bwo akigira imyaka 20. Ajya yibuka ukuntu nyina yajyaga areba abantu bose bari muri telefoni ye. Yagize ati “yafataga telefoni yanjye akareba inomero zose zirimo, akambaza ba nyirazo n’ibyo tuvugana.”
Undi witwa Kayla yavuze ko nyina yigeze gusoma agakayi yandikagamo amabanga ye. Agira ati “nari naranditsemo ibintu byinshi, harimo n’ibimwerekeye. Kuva icyo gihe, sinongeye kwandikamo.”
Umwanzuro: Ababyeyi bawe bafite inshingano yo kukwitaho, kandi si wowe ugena uko basohoza iyo nshingano. Ese ubona hari igihe barengera? Birashoboka. Icyo ukwiriye kumenya ni uko hari icyo wakora kugira ngo udakomeza kumva ko bakwinjirira.
Icyo wakora
Jya uvugisha ukuri. Bibiliya itugira inama yo “kuba inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). Kora uko ushoboye ku buryo ababyeyi bawe babona ko uri inyangamugayo. Uko ukomeza kubabwiza ukuri kandi ukababwira ikikuri ku mutima, ni na ko bazirinda kukwinjirira cyane.
Tekereza: ese uzwiho kuba umuntu wiringirwa? Ese iyo uhawe isaha ugomba gutahiraho urayubahiriza? Ese ntuba ushaka ko ababyeyi bawe bamenya incuti zawe? Ese ukunda kubahisha ibyo ukora?
“Jye n’ababyeyi banjye hari ibyo twumvikanye kandi ngomba kubyemera. Mbabwira ibyanjye byose. Iyo hari icyo bifuza kumenya ndakibabwira, kandi rwose ibyo bituma bangirira icyizere ntibongera kwivanga mu byanjye.”—Delia.
Jya wihangana. Bibiliya igira iti “mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Abakorinto 13:5). Kugira imyifatire ituma ababyeyi bakugirira icyizere, ntibipfa kwizana. Ariko iyo ushyizeho imihati ubigeraho.
Tekereza: ababyeyi bawe na bo bigeze kugira imyaka nk’iyawe. Ese kuba baranyuze muri icyo kigero nta ho bihuriye no kuba baguhangayikira?
“Jye mbona ababyeyi baba bibuka amakosa bigeze kugwamo bakaba batifuza ko natwe tuyagwamo.”—Daniel.
Jya wishyira mu mwanya wabo. Jya ugerageza kubona ibintu nk’uko ababyeyi bawe babibona. Bibiliya ivuga ko umugore ushoboye “akurikiranira hafi ibyo mu rugo rwe,” kandi ko umugabo mwiza arera abana be ‘abahana nk’uko Yehova ashaka’ (Imigani 31:27; Abefeso 6:4). Ibyo nta kundi ababyeyi bawe babigeraho badakurikiraniye hafi ibyawe.
Tekereza: tuvuge ko uri umubyeyi, ukaba uzi neza ibyo abakiri bato bakora. Ese wakwemera ko umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe aguhisha ibintu byose ntugire ikintu na kimwe ubimubazaho?
“Nkiri muto numvaga ababyeyi banjye banyinjirira mu buzima. Ariko aho mariye gukura, namenye impamvu ababyeyi babikora. Ni ukubera ko badukunda.”—James.