Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 2: Kwitegura kubatizwa

Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 2: Kwitegura kubatizwa

Niba ubaho ukurikije amahame ya Bibiliya kandi ukaba wihatira kugirana ubucuti bukomeye n’Imana, kuba watekereza ibyo kubatizwa ni ibintu bisanzwe. Wamenya ute niba witeguye gutera iyo ntambwe? *

Ibikubiye muri iyi ngingo

 Nkeneye kumenya ibintu bingana iki?

Kwitegura kubatizwa ntibisaba gufata mu mutwe ibintu byinshi nk’umunyeshuri witegura ikizami. Icyakora ukeneye gukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ kugira ngo wemere ko ibyo Bibiliya yigisha ari ukuri (Abaroma 12:1). Urugero:

 Ni iki nakora ubu?

Si ngombwa kuba uri umuntu utunganye kugira ngo ubatizwe. Icyakora ugomba kugaragaza ko wifuza ‘kuzibukira ibibi maze ugakora ibyiza’ (Zaburi 34:14). Urugero:

INAMA: Mu gihe witegura kubatizwa byaba byiza usomye igice cya 37 mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, umubumbe wa 2. Wibande cyane ku mwitozo uri ku ipaji ya 308 na 309.

^ par. 1 Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese nkwiriye kubatizwa—Igice cya 1,” Ivuga icyo kwiyegurira Imana bisobanura n’akamaro ko kwiyegurira Imana no kubatizwa.