Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki ukwiriye kumenya kuri siporo?

Ni iki ukwiriye kumenya kuri siporo?

 Siporo ishobora kukugirira akamaro cyangwa ikakugiraho ingaruka. Byose biterwa n’ubwoko bwa siporo ukora, uko uyikora n’igihe umara uyikora.

 Akamaro kayo ni akahe?

 Gukora siporo bishobora gutuma ugira ubuzima bwiza. Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Umusore witwa Ryan yaravuze ati “gukora siporo ni byiza cyane kuko bituma wumva ufite imbaraga. Biruta kure cyane kwicara mu rugo ukina imikino yo kuri orudinateri.”

 Gukora siporo bigutoza gukorana n’abandi no kwifata. Bibiliya ikoresha urugero rwa siporo ishaka kumvikanisha ikintu cy’ingenzi. Igira iti “mu isiganwa biruka bose, nyamara umwe gusa akaba ari we uhabwa igihembo.” Yongeraho iti “umuntu wese uri mu irushanwa amenya kwifata muri byose” (1 Abakorinto 9:24, 25). Ibyo bishatse kuvuga iki? Kugira ngo umuntu akurikize amategeko agenga siporo runaka, agomba kwitoza umuco wo kumenya kwifata no gukorana n’abandi. Umukobwa ukiri muto witwa Abigail na we ni uko abibona. Yaravuze ati “gukora siporo byantoje gushyikirana n’abandi no gukorana na bo.”

 Gukora siporo bishobora gutuma ugirana ubucuti n’abandi. Umukino uhuza abantu. Umusore witwa Jordan yaravuze ati “imikino hafi ya yose iba irimo kurushanwa. Ariko iyo ukinnye ufite intego yo kwishimisha gusa, bituma wunguka incuti.”

 Ingaruka zayo ni izihe?

 Siporo ukora. Bibiliya igira iti “Yehova ni we ugenzura umukiranutsi n’umubi, kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo.”​—Zaburi 11:5.

 Hari siporo zimwe na zimwe zibamo urugomo pe! Urugero, umukobwa witwa Lauren yaravuze ati “umuntu ukina iteramakofe nta kindi aba agamije uretse gukubita mugenzi we. Kubera ko turi Abakristo, twirinda kurwana. None se kuki twakwishimira kureba abandi bakubitwa?”

 Tekereza kuri ibi: Ese waba wibwira ko ushobora gukomeza gukina imikino irimo urugomo cyangwa ukayireba, utekereza ko udashobora gukora ibikorwa nk’ibyo? Niba ari uko ubibona, ibuka ya magambo yo muri Zaburi 11:5 avuga ko Yehova yanga umuntu “ukunda urugomo;” si ukora ibikorwa by’urugomo gusa.

 Uko ukora siporo: Bibiliya igira iti “ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.”—Abafilipi 2:3.

 Birumvikana ko umukino uwo ari wo wose uhuza impande ebyiri zihanganye, uba urimo kurushanwa mu rugero runaka. Ariko kubera ko buri wese aba akora ibishoboka byose ngo atsinde, ibyo kwishimisha ntibiba bikirimo. Umusore witwa Brian yagize ati “umwuka wo kurushanwa ushobora kukuganza. Ubwo rero, uko uhatanira kuba umukinnyi mwiza, ni na ko ugomba guhatanira kuba umuntu wicisha bugufi.”

 Tekereza kuri ibi: Umusore umwe witwa Chris yaravuze ati “dukina umupira w’amaguru buri cyumweru, kandi hari abajya bakomereka.” Noneho ibaze uti “ni izihe mpamvu zishobora gutuma abantu bakomereka? Kandi se nakora iki ngo nirinde ko hagira ukomereka?”

 Igihe umara ukora siporo. Bibiliya igira iti ‘mumenye ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:10.

 Ugomba kumenya ibyo ushyira mu mwanya wa mbere; ibintu by’umwuka ni byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Imikino myinshi ishobora gufata igihe kinini, waba urimo uyireba cyangwa uyikina. Umukobwa umwe witwa Daria yagize ati “nahoraga nshwana na mama kubera ko namaraga igihe kinini ndeba televiziyo, aho kugira ngo nkoreshe icyo gihe mu bindi bintu by’ingenzi.”

Kwibanda cyane kuri siporo byagereranywa no gushyira umunyu mwinshi mu biryo

 Tekereza kuri ibi: Ese ujya utega amatwi ababyeyi bawe, iyo bakugira inama z’ibyo washyira mu mwanya wa mbere? Umukobwa umwe witwa Trina yagize ati “iyo jye n’abo tuvukana twabaga tureba umupira maze tukirengangiza gukora indi mirimo, mama yaratubwiraga ati ‘mwawureba mutawureba, abakinnyi bo barahembwa. Ariko se mwe ni nde uri bubahembe?’ Icyo yashakaga kuvuga kirumvikana: abakinnyi baba bari ku kazi. Ariko twe iyo dukomeza kwirengagiza gukora imikoro yo mu rugo cyangwa izindi nshingano, ntacyo twari kuzimarira. Muri make, mama yatubwiraga ko kureba cyangwa gukina umukino runaka, bitakagombye kuba ari byo bintu by’ingenzi mu buzima bwacu.”