Yesaya 21:1-17
21 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe ubutayu bwo ku nyanja:*+
Kimwe n’imiyaga ikaze ihuha ikambukiranya mu majyepfo,Ibyago bije biturutse mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba.+
2 Dore ibintu neretswe biteye ubwoba:
Umugambanyi aragambanaN’uwangiza ibintu akangiza.
Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi, genda utere!+
Nzahagarika agahinda kose yateje.*+
3 Ni yo mpamvu mbabara cyane.+
Nafashwe n’ububabare bwinshi,Nk’ubw’umugore urimo kubyara.
Narahangayitse cyane ku buryo ntacyumvaKandi kudatuza bituma ntabona.
4 Umutima wanjye wacitse intege kandi ndatitira kubera ubwoba.
Igihe cy’akagoroba nakundaga cyambereye igihe giteye ubwoba.
5 Mutegure ameza n’imyanya yo kwicaramo,Murye kandi munywe.+
Nimuhaguruke mwa batware mwe, musige amavuta ingabo.
6 Kuko Yehova yambwiye ati:
“Genda ushyireho umurinzi, ajye avuga ibyo abona.”
7 Nuko abona igare ry’intambara rikuruwe n’amafarashi,Igare ry’intambara rikuruwe n’indogobe,Igare ry’intambara rikuruwe n’ingamiya.
Yarabyitegereje cyane kandi abyitondeye.
8 Nuko arasakuza cyane nk’intare ati:
“Yehova, ku manywa nkomeza guhagarara ku munara w’umurinzi,Kandi buri joro ngahagarara aho ndindira.+
9 Dore ibintu mbonye bigiye kuba:
Haje abantu bicaye ku igare ry’intambara rikuruwe n’amafarashi.”+
Nuko aravuga ati:
“Babuloni yaguye, yaguye!+
Ibishushanyo byose bibajwe by’imana zayo, yabimenaguriye hasi!”+
10 Bantu banjye mwahuwe* nk’imyaka,Mwebwe binyampeke* byo ku mbuga yanjye bahuriraho imyaka,+Nababwiye ibyo numvanye Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli.
11 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Duma:*
Hari umuntu umpamagara ari i Seyiri+ ati:
“Wa murinzi we, ijoro rigeze he?
Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”
12 Umurinzi arasubiza ati:
“Bugiye gucya, bwongere bwire.
Niba hari icyo mushaka kubaza, mukibaze.
Mugaruke.”
13 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe ikibaya cy’ubutayu:
Mwa bagendera ku ngamiya b’i Dedani mwe,+Muzarara mu ishyamba mu kibaya cy’ubutayu.
14 Mwa baturage bo mu gihugu cya Tema mwe,+Muzane amazi mujye guhura n’umuntu ufite inyotaKandi muzanire umugati umuntu urimo guhunga.
15 Kuko bahunze inkota, bahunga inkota yakuwe mu rwubati,*Bagahunga umuheto ureze, bahunga ubugome bwo mu ntambara.
16 Kuko Yehova yambwiye ati: “Mu gihe cy’umwaka umwe, kimwe n’imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,* icyubahiro cyose cya Kedari+ kizaba cyashize.
17 Abarwanyi b’i Kedari bazi kurwanisha imiheto bazasigara ari bake cyane kuko Yehova, Imana ya Isirayeli, ari we ubivuze.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uko bigaragara, byerekeza ku karere ko muri Babuloniya ya kera.
^ Uko bigaragara ni Babuloni yagateje.
^ Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo ibishishwa byabyo biveho.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana w’umuhungu.”
^ Bisobanura “guceceka.”
^ Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.
^ Cyangwa “ibazwe mu buryo bwitondewe nk’uko umukozi ukorera ibihembo abigenza;” ni ukuvuga, umwaka umwe wuzuye.”