Yesaya 57:1-21

  • Umukiranutsi yararimbutse, abantu b’indahemuka barapfuye (1, 2)

  • Ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka bwa Isirayeli bwashyizwe ahagaragara (3-13)

  • Aboroheje bahumurizwa (14-21)

    • Ababi bameze nk’inyanja idashobora gutuza (20)

    • Nta mahoro y’ababi (21)

57  Umukiranutsi yararimbutse,Ariko nta wubizirikana mu mutima we. Abantu b’indahemuka barapfuye,+Ariko nta wamenye ko umukiranutsi atakiriho,Kuko yatwawe n’ibyago.  2  Agira amahoro. Abantu bose bagendera mu nzira yo gukiranuka, baruhukira mu mva* zabo.  3  “Naho mwe, mwa bana b’umugore w’umupfumu mwe,Mwa rubyaro rw’umusambanyi n’umugore w’indaya mwe,Nimwigire hafi.  4  Uwo museka ni nde? Ni nde mukomeza kwasamira mugasohora indimi mumuseka? Ese ntimuri abana b’abanyabyahaN’abana b’abanyabinyoma,+  5  Abantu bagirira irari mu biti binini,+Munsi y’igiti gitoshye cyose,+Bakicira abana mu bibaya,+Munsi y’imikoki yo mu bitare?  6  Umugabane wawe uri kumwe n’amabuye asennye yo mu kibaya.+ Ni byo koko ni wo mugabane wawe. Unayasukira ituro ry’ibyokunywa kandi ukayaha impano.+ Ese ibyo byanshimisha koko?  7  Washashe uburiri bwawe ku musozi muremure uri hejuru cyane+Kandi wajyagayo ukahatambira ibitambo.+  8  Washyize urwibutso rwawe inyuma y’urugi n’icyo rufasheho. Warantaye ukuramo imyenda wari wambaye. Warazamutse maze uburiri bwawe ubugira bunini. Wagiranye isezerano n’abakunzi bawe. Wakundaga kuryama ku buriri bumwe na bo+Kandi ukitegereza igitsina cy’umugabo.*  9  Waramanutse ujya kureba Meleki* ufite amavutaKandi ufite parufe nyinshi cyane. Wohereje intumwa zawe zigera kure,Ku buryo wamanutse ukagera mu Mva.* 10  Waruhiye mu nzira zawe nyinshi wanyuzemo,Ariko ntiwavuga uti: ‘ibi nta cyizere bitanga!’ Wabonye ibikongerera imbaraga,Ni yo mpamvu utarambiwe.* 11  None se ni nde waguteye ubwoba maze ugatinya,Bigatuma utangira kubeshya?+ Ntiwigeze unyibuka.+ Nta cyo wigeze uzirikana mu mutima wawe.+ Kubera ko nakomeje guceceka kandi sinite ku byo ukora,+Ni yo mpamvu utigeze untinya. 12  Njye nzagaragaza ‘gukiranuka’ kwawe+ n’ibikorwa byawe+Kandi nta cyo bizakumarira.+ 13  Nutabaza ushaka uwagufashaIbigirwamana byawe warundanyije ntibizagukiza,+Byose bizatwarwa n’umuyaga. Umwuka uzabitwara,Ariko umuntu umpungiraho azaragwa igihugu,Aragwe umusozi wanjye wera.+ 14  Umuntu azavuga ati: ‘nimuhubake, nimuhubake umuhanda! Muhashyire inzira!+ Muvane ikintu cyose mu nzira cyabangamira abantu banjye.’” 15  Uri hejuru kandi Usumbabyose,Uhoraho iteka ryose+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+Aravuga ati: “Ntuye hejuru kandi hera,+Ariko nanone mbana n’abababaye* kandi bafite agahindaKugira ngo nsubize imbaraga aborohejeKandi nsubize imbaraga abafite imitima ibabaye.+ 16  Sinzabarwanya iteka ryoseKandi sinzahora mbarakariye,+Kuko umwuka w’umuntu ushobora kuba muke cyane bitewe nanjye,+Ibyo bikaba no ku byo naremye bihumeka. 17  Nababajwe n’uko abona* inyungu abanje guhemuka,+Maze ndamukubita, muhisha mu maso hanjye kandi ndakaye. Ariko yaransuzuguye+ akomeza kumvira ibyo umutima we umubwira. 18  Nabonye ibikorwa byeAriko nzamukiza+ maze muyobore.+ Kandi nzamuhumuriza, mpumurize+ n’abantu be bafite agahinda.”+ 19  Yehova aravuga ati: “Nzatuma iminwa ivuga amagambo yo gusingiza.* Uri hafi n’uri kure bazahabwa amahoro adashira+Kandi nzabakiza.” 20  “Ariko abantu babi bameze nk’inyanja irimo umuyaga mwinshi idashobora gutuza,Amazi yayo agakomeza kuzamura ibyatsi n’ibyondo.” 21  Imana yanjye iravuga iti: “Nta mahoro y’ababi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku buriri bwabo.”
^ Bishobora kuba byerekaza ku gusenga ibigirwamana.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umwami.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utacitse intege.”
^ Cyangwa “abihana.”
^ Uko bigaragara abavugwa aha ni “Abisirayeri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ndarema imbuto z’iminwa.”