Yesaya 16:1-14

  • Ibindi byago byari kugera kuri Mowabu (1-14)

16  Mwoherereze umuyobozi w’igihugu imfizi y’intamaIve i Sela inyure mu butayu,Ikomeze igere ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni.  2  Kimwe n’inyoni yirukanywe mu cyari cyayo,+Ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.+  3  “Nimutange inama, mukore ibihuje n’umwanzuro wafashwe. Reka igicucu cyawe cya saa sita kimere nk’umwijima wa nijoro. Hisha abatatanye kandi ntugambanire abantu bahunga.  4  Mowabu we, reka abanjye batatanye babe iwawe. Ubabere aho kwihisha umuntu ushaka kubarimbura.+ Ugirira abandi nabi azavaho,Kurimbura birangireN’abanyukanyukaga abandi bazashira ku isi.  5  Icyo gihe intebe y’ubwami izakomezwa n’urukundo rudahemuka. Umuntu wo mu ihema rya Dawidi uzayicaraho azaba indahemuka;+Ace imanza ntawe abereye kandi yihutire guca imanza zikiranuka.”+  6  Twumvise iby’ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane.+ Twumvise ibyo kwishyira hejuru kwe n’ubwibone bwe n’umujinya we.+ Ariko amagambo ye atagira umumaro nta cyo azageraho.  7  Ni yo mpamvu abantu b’i Mowabu bazaririra Mowabu;Bose bazarira.+ Abatsinzwe bazaririra cyane utugati tw’imizabibu tw’i Kiri-hareseti.+  8  Kubera ko imirima y’amaterasi y’i Heshiboni+ yumyeNdetse n’umurima w’imizabibu w’i Sibuma+Abayobozi b’ibihugu banyukanyutse amashami yawo* ariho imizabibu. Yari yarageze kure, agera n’i Yazeri.+ Yarakomeje agera mu butayu. Udushami twamezeho twaragiye tugera ku nyanja.  9  Ni yo mpamvu nzaririra umurima w’imizabibu w’i Sibuma nk’uko ndirira Yazeri. Yewe Heshiboni we, nawe Eleyale, nzabuhiza amarira yanjye,+Kubera ko urusaku rwo kwishimira imbuto zo mu mpeshyi* n’ibyo mwasaruye bitazongera kubaho.* 10  Umunezero n’ibyishimo byakuwe mu murima wawe w’ibiti byera imbuto;Nta ndirimbo z’ibyishimo cyangwa urusaku rw’ibyishimo bicyumvikanira mu mirima y’imizabibu. Nta bakinyukanyukira imizabibu aho bayengera ngo babone divayi.+ Natumye hatongera kubaho urusaku rw’ibyishimo.+ 11  Mu nda yanjye haratitira bitewe no kubabazwa na Mowabu,+Mu nda yanjye haratitira nk’imirya y’inanga bari gucuranga,Bitewe no kubabazwa na Kiri-hareseti.+ 12  Nubwo Mowabu yakomeza gusengera ahantu hirengeye kandi igakomeza gusengera mu rusengero rwayo, nta cyo izageraho.+ 13  Ayo ni yo magambo Yehova yavuze kera kuri Mowabu. 14  None Yehova aravuze ati: “Mu myaka itatu, kimwe n’imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,* icyubahiro cya Mowabu kizateshwa agaciro ku buryo hazaba akavuyo kenshi, abasigaye bakaba bake cyane kandi nta mbaraga bafite.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “amashami yawo yaremerewe n’imizabibu itukura.”
^ Ni ukuvuga, igihe cy’izuba.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Kubera ko urusaku rw’intambara rwamanukiye ku mbuto zo mu mpeshyi no ku byo mwasaruye.”
^ Cyangwa “ibazwe mu buryo bwitondewe nk’uko umukozi ukorera ibihembo abigenza”; ni ukuvuga, imyaka itatu yuzuye.