Yesaya 8:1-22

  • Igitero cy’Abashuri gitangazwa (1-8)

    • Maheri-shalali-hashi-bazi (1-4)

  • Ntimutinye, “Imana iri kumwe natwe” (9-17)

  • Yesaya n’abana be babera abandi ikimenyetso (18)

  • Mwite ku mategeko, aho kwita ku badayimoni (19-22)

8  Yehova yarambwiye ati: “Fata urubaho runini+ wandikisheho ikaramu isanzwe,* uti: ‘Maheri-shalali-hashi-bazi.’* 2  Nanone, ndifuza ko iyo nyandiko yemezwa* n’abahamya babiri bizerwa, ari bo Uriya+ w’umutambyi na Zekariya umuhungu wa Yeberekiya.” 3  Hanyuma ndyamana* n’umuhanuzikazi,* aratwita maze abyara umwana w’umuhungu.+ Nuko Yehova arambwira ati: “Umwite Maheri-shalali-hashi-bazi, 4  kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+ 5  Yehova arongera arambwira ati:  6  “Kubera ko aba bantu banze amazi y’i Shilowa*+ agenda atuje,Ahubwo bakishimira Resini n’umuhungu wa Remaliya,+  7  Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshiKandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,*Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose. Azasendera arenge aho anyura hose,Arenge n’inkombe ze zose,  8  Atembe agere mu Buyuda. Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+ Azarambura amababa ye atwikire igihugu cyawe cyose,Yewe Emanweli we!”*+  9  Mwa bantu bo mu mahanga mwe, ngaho nimubagirire nabi ariko muzamenagurwa. Mwebwe abava mu duce twa kure tw’isi, nimutege amatwi! Mwitegure intambara,* ariko muzamenagurwa!+ Mwitegure intambara, ariko muzamenagurwa! 10  Nimucure imigambi ariko nta cyo izageraho! Muvuge ibyo mushaka ariko ntibizaba,Kuko Imana iri kumwe natwe!*+ 11  Dore ibyo Yehova yambwiye akoresheje ukuboko kwe gukomeye, kugira ngo amburire ndeke gukora nk’ibyo aba bantu bakora: 12  “Ibyo aba bantu bita ubugambanyi, ntimukabyite ubugambanyi,Ntimugatinye ibyo batinya,Ntibikabahahamure. 13  Yehova nyiri ingabo ni we mugomba kubona ko ari uwera,+Ni we mugomba gutinyaKandi ni we ugomba gutuma mwumva mugize ubwoba.”+ 14  Imiryango ibiri ya IsirayeliAzayibera nk’urusengero,Ariko nanone abe nk’ibuye basitaraho+N’urutare rubagusha,Abere abaturage ba YerusalemuUrushundura n’umutego. 15  Benshi muri bo bazasitara bagwe kandi bamenagurike;Bazagwa mu mutego maze bafatwe. 16  Zinga inyandiko yemejwe,*Fatanya amategeko* hagati y’abigishwa banjye. 17  Nzakomeza gutegereza* Yehova,+ we uhisha abo mu muryango wa Yakobo+ mu maso he kandi nzamwiringira. 18  Dore njye n’abana Yehova yampaye+ turi ibimenyetso+ n’ibitangaza muri Isirayeli, bituruka kuri Yehova nyiri ingabo utuye ku Musozi wa Siyoni. 19  Nibababwira bati: “Mugende mubaze abashitsi* cyangwa abapfumu banwigira kandi bakongorera,” ese muzabikora? Ese abantu ntibakwiriye kubaza Imana yabo? Ese iby’abazima byabazwa abapfuye?+ 20  Ahubwo bagombye kubaza amategeko n’inyandiko yemejwe. Iyo batavuze ibihuje n’iryo jambo nta mucyo babona.*+ 21  Buri wese azanyura mu gihugu ababaye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azareba hejuru, avume* umwami we n’Imana ye. 22  Hanyuma, azareba ku isi, ahabone gusa amakuba n’umwijima, umwijima mwinshi cyane n’ibihe bigoye, umwijima w’icuraburindi nta mucyo na muke uhari!

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Iri zina rigaragaza ko abantu bari kwihutira gusahura ibihugu by’abanzi babo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikaramu y’umuntu usanzwe.”
^ Cyangwa “ihamywa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “negera.”
^ Ni ukuvuga, umugore wa Yesaya.
^ Ni umuyoboro w’amazi.
^ Ni ukuvuga, Ufurate.
^ Cyangwa “nimukenyere.”
^ Imana iri kumwe natwe mu Giheburayo ni “ʽimmanou ’El” (Emanweli). Reba Yes 7:14; Yes 8:8.
^ Cyangwa “icyemezo.”
^ Cyangwa “amabwiriza.”
^ Cyangwa “gutegerezanya amatsiko.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuseke ntubatambikira.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”