Yesaya 20:1-6
-
Ikimenyetso kuri Egiputa na Etiyopiya (1-6)
20 Mu mwaka Umwami Sarigoni wa Siriya yoherejemo umugaba w’ingabo* ze muri Ashidodi,+ yaraharwanyije arahafata.+
2 Icyo gihe Yehova yavuze binyuze kuri Yesaya+ umuhungu wa Amotsi ati: “Genda ukuremo uwo mwenda w’akababaro wambaye,* ukuremo n’inkweto.” Nuko abigenza atyo, agenda yambaye ubusa* nta n’inkweto yambaye.
3 Yehova aravuga ati: “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa, nta nkweto yambaye kugira ngo bibere ikimenyetso+ n’umuburo Egiputa+ na Etiyopiya,+
4 ni ko umwami wa Ashuri azajyana imfungwa avanye muri Egiputa+ n’abantu bari barajyanywe muri Etiyopiya ku ngufu, abana bato b’abahungu n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi nta nkweto bambaye, banitse ikibuno, Egiputa igakorwa n’isoni.*
5 Bazagira ubwoba kandi bakorwe n’isoni bitewe na Etiyopiya biringiraga na Egiputa yatumaga birata.*
6 Icyo gihe abaturage bo muri icyo gihugu cyo ku nkombe bazavuga bati: ‘dore uko uwo twiringiraga abaye, uwo twahungiragaho ngo adutabare, adukize umwami wa Ashuri! Ubu se tuzarokoka dute?’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Taritani.”
^ Cyangwa “ikigunira ukenyeye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yambaye umwenda w’imbere gusa.”
^ Cyangwa “ubwambure bwa Egiputa bukagaragara.”
^ Cyangwa “yari ifite ubwiza batangariraga.”