Yesaya 31:1-9

  • Ubufasha nyakuri buva ku Mana, si ku bantu (1-9)

    • Amafarashi yo muri Egiputa afite umubiri w’inyama (3)

31  Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+Abishingikiriza ku mafarashi+Bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,Bakiringira amafarashi akurura amagare y’intambara* kuko afite imbaraga,Ariko ntibarebe Uwera wa IsirayeliKandi ntibashake Yehova.  2  Erega na we afite ubwenge kandi azateza ibyago. Ibyo yavuze azabikora. Azarwanya abakora ibibiKandi arwanye n’abafasha abakora ibibi.+  3  Erega Abanyegiputa ni abantu basanzwe, si Imana. Amafarashi yabo na yo afite umubiri w’inyama, si umwuka.+ Yehova narambura ukuboko kwe,Ufasha abandi azasitaraKandi ufashwa na we azagwa. Bose bazarimbukira rimwe.  4  Yehova yarambwiye ati: “Nk’uko intare, ni ukuvuga intare ikiri nto ifite imbaraga,* yivugira ku cyo yafashe,Igihe abashumba bose bayitereye icyarimwe,Ntiterwe ubwoba n’amajwi yaboCyangwa ngo ihahamurwe n’urusaku rwabo,Ni ko Yehova nyiri ingabo na we azamanuka akarwaniriraUmusozi wa Siyoni n’agasozi kayo.  5  Nk’uko ibisiga birambura amababa hejuru y’ibyana byabyo, ni ko na Yehova nyiri ingabo azarwanirira Yerusalemu.+ Azayirwanirira kandi ayikize. Azayikiza kandi ayirokore.” 6  “Mwa Bisirayeli mwe,+ mugarukire Uwo mwigometseho bikabije. 7  Kuko icyo gihe buri wese azajugunya imana ze z’ifeza zidafite akamaro n’imana ze za zahabu zidafite akamaro, izo amaboko yanyu yakoze bikababera icyaha.  8  Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu. Inkota itari iy’umuntu ni yo izabica.+ Bazahunga bitewe n’inkotaKandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.  9  Igitare cyabo kizashiraho bitewe n’ubwoba bwinshiKandi abatware babo bazahahamuka bitewe n’ikimenyetso,” ni ko Yehova avuga,We ufite umucyo* muri Siyoni n’itanura rye rikaba muri Yerusalemu.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “abagendera ku mafarashi.”
^ Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
^ Cyangwa “umuriro.”