Yesaya 56:1-12

  • Abanyamahanga n’inkone bahabwa imigisha (1-8)

    • Inzu yo gusengerwamo n’abantu bose (7)

  • Abarinzi batabona, imbwa z’ibiragi (9-12)

56  Uku ni ko Yehova avuga ati: “Muharanire ubutabera+ kandi mukore ibyo gukiranuka,Kuko agakiza kanjye kagiye kuzaKandi gukiranuka kwanjye kugiye kugaragara.+  2  Ugira ibyishimo ni ukora ibyoN’umwana w’umuntu utabireka,Agakomeza kubahiriza Isabato ntayihumanye*+Kandi akarinda ukuboko kwe gukora igikorwa cyose kibi.  3  Umunyamahanga ujya mu ruhande rwa Yehova+ ntakavuge ati: ‘Yehova azantandukanya n’abantu be byanze bikunzeKandi umuntu w’inkone* ntakavuge ati: ‘dore ndi igiti cyumye.’” 4  Uku ni ko Yehova abwira abantu b’inkone bubahiriza amasabato yanjye kandi bagahitamo ibyo nishimira, bakubahiriza isezerano ryanjye:  5  “Nzabaha umwanya mu nzu yanjye kandi nibuke izina ryanyu,Mbahe ikintu cyiza kiruta kugira abahungu n’abakobwa. Nzabaha izina rizagumaho kugeza iteka ryose,Izina ritazakurwaho.  6  Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,Bagakunda izina rya Yehova+Kandi bakaba abagaragu be,Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanyeKandi bakubahiriza isezerano ryanjye,  7  Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo. Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+ 8  Umwami w’Ikirenga Yehova, uhuriza hamwe abatatanye bo muri Isirayeli,+ aravuga ati: “Nzamushyira abandi bantu biyongera ku bamaze guhurira hamwe.”+  9  Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, namwe mwese mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe,Nimuze murye.+ 10  Abarinzi ni impumyi.+ Nta n’umwe wamenye ibishobora kubaho.+ Bose ni imbwa z’ibiragi zidashobora kumoka.+ Zirahagira kandi zikiryamira; zikunda gusinzira. 11  Ni imbwa z’ibisambo,Ntibigera bahaga. Ni abungeri* badasobanukiwe.+ Buri wese yanyuze inzira ye. Buri wese muri bo yishakira inyungu abanje guhemuka maze akavuga ati: 12  “Nimuze! Ngiye gushaka divayi,Maze tunywe inzoga kugeza dusinze+Kandi ejo hazaba hameze nk’uyu munsi, ndetse habe heza kurushaho.”

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ntayanduze.”
^ Ni abantu bafite imyanya ndangagitsina yangijwe n’abandi bantu.
^ Cyangwa “abashumba.”