Yesaya 12:1-6

  • Indirimbo yo gushimira (1-6)

    • ‘Yehova ni we mbaraga zanjye’ (2)

12  Kuri uwo munsi uzavuga uti: “Yehova ndagushimira,Kuko nubwo wandakariye,Uburakari bwawe bwaje gushira maze ukampumuriza.+  2  Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+ Nzayiringira kandi sinzatinya,+Kuko Yah* Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjyeKandi yambereye agakiza.”+  3  Muzavoma amazi mwishimye,Muyavome mu masoko y’agakiza.+  4  Uwo munsi muzavuga muti: “Mushimire Yehova, mumusenge muvuga izina rye. Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+ Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.+  5  Muririmbire Yehova mumusingiza,*+ kuko yakoze ibintu bikomeye cyane.+ Ibyo bimenyekane ku isi hose.  6  Mwa batuye i Siyoni* mwe, muvuge cyane, muvuge mu ijwi ryumvikana mwishimye,Kuko Uwera wa Isirayeli ari hagati yanyu kandi akomeye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “mucuranga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wa mugore utuye i Siyoni we”; abaturage bose bagereranyijwe n’umugore.